Nimwiyimbire, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’ijuru!

Ku wa mbere w’icyumweru cya 21 B Gisanzwe

Ku ya 27 Kanama 2012

AMASOMO: 2 Tesaloniki 1, 1-5.11b-12; Zaburi 96(95), 1-5;

Matayo 23, 13-22

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹ NIMWIYIMBIRE, MWE MUTESHA ABANTU IREMBO RY’INGOMA Y’IJURU!›

Uyu munsi Yezu arahugura yihanukiriye abigishamategeko n’abafarizayi yita indyarya. Icyaha cyabo gikomeye abereka ni uko babuza abantu kwinjira mu Ngoma y’Ijuru kandi ari bwo butumwa bwabo. Yezu arabagayira ko batesha abantu Ingoma y’Ijuru. Bo ubwabo banga kuyinjiramo. Kandi bakabuza n’abashaka kuyinjiramo. Babungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo bagire uwo bahindura. Ariko noneho ugize ibyago agahura na bo bakamugira uwo kujugunywa bitambutse ibyabo incuro ebyiri! Baha abantu n’izindi nyigisho zisobanura zisobanya amategeko y’Uhoraho. Ku buryo Yezu abita abayobozi bahumye. Ibyo Yezu ababwira babigaragaje igihe cyose imbere ye. Kuko tuzi ko Yezu Kristu ari we ubwe Ingoma y’Ijuru muri twe (Lk 17,20-21; Yh 1,14), akaba n’Irembo (Yh 10, 9). Kandi ko umwemeye akamwakira ataha mu Ngoma y’Ijuru na yo ikamutahamo (Lk 19, 9-10; 23, 42-43). Ariko tuzi uburyo abafarizayi n’abigishamategeko bazaga kumutega amatwi bagira ngo bamuteshe umutwe. Tuzi uburyo amagambo ye bayumvaga bagira ngo bazagire ibyo bamushinja. Tuzi uburyo bahigaga umuntu wese ushatse kwakira Yezu Kristu. Mbese Ingoma y’Ijuru barayanze bayangisha n’abandi. Yezu rero ni yo mpamvu ababurira none mu kuri agira ati ‹‹nimwiyimbire, bigishamategeko n’abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’Ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira.››

Uyu munsi rero Yezu Kristu wapfuye akazuka aje asanga abakristu bose muri rusange mu butumwa yabahaye kuva babatizwa bwo gufasha abandi kumwakira agira ngo abereke ibyo badatunganya. Kugira ngo abahwiture maze bisubireho bamukorere bubahiriza uko bikwiye isezerano bagiranye na we muri Batisimu ari ryo: Kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu we ubwe nyine no kumwamamaza. Uwo mukristu rero wese wagiye anyonyera abandi Shitani. Maze akabayishyira ikabashyikira. Uwo wese wakoze atyo, Yezu none aramubwira ati ‹‹uriyimbire, wowe utesha abantu irembo ry’Ingoma y’Ijuru.›› Ariko ku buryo bwihariye, Yezu Kristu wapfuye akazuka aje asanga none Abasaseridoti yishyiriyeho ngo bayobore, bigishe banatagatifuze imbaga y’isi yose. Yezu Kristu ntahagurukijwe none no kubashinja. Ariko na none ntabwo yahagurukijwe no gushima amafuti yacu cyangwa kuyaca ku ruhande ngo hatagira umureba nabi. Yezu Kristu ni we Nyagasani (Umutegetsi). Ntawe umuhatse muri twe. Ibitagenda rero ntatinya kubitubwira. Ntatinya no kutwereka ububi bwacu kugira ngo twisubireho. Kandi ibyo byose akabikora kuko adufitiye urukundo rwuje impuhwe n’ubugiraneza.

Nyagasani Yezu Kristu rero ahagaze rwa gati muri twe none atuburira. Niba twarabereye abantu intandaro yo gucumura aho kubabera iyo gucika ku bicumuro. Nyagasani none aratubwira ko tugowe. Buri wese rero yisuzume arebe uruhare afite mu gufasha abantu guhura na Yezu cyangwa se mu kubabuza guhura na we. Ariko byanze bikunze ririya Jambo twese riratureba. Kuko Pawulo hari aho atugira inama agira ati ‹‹uwibwira ko ahagaze aritonde atagwa›› (1 Kor 10,12). Niba rero hari uwumva yarafashije abantu guhura na Yezu gusa. Nakomeze inzira yatangiye. Nyagasani bari kumwe. Niba kandi hari uwagushije abo yahuye na bo bose akabayobora mu mwijima w’urupfu aho kubayobora mu rumuri rw’ubugingo, Nyagasani aramuburira none ngo yisubireho inzira zikigendwa. Kandi ntituyobewe ko ingano zitajya zibura urumamfu uko byagenda kose. Natwe twese ntituri ingano. Yezu Kristu rero wapfuye akazuka aratuzi. Kandi aradukunda twese bihebuje. Ntashaka ko tuyoba maze ngo tuyobore abandi mu mwijima. Ntashaka ko tumera nk’abayobozi bahumye bayobora abo bashinzwe mu rwobo (Mt 15,14).

Koko rero muri twese ntawahawe ubusaseridoti ku gahato. Niba ahari kandi yabivuga vuba bakamukuraho uwo mutwaro yatwitswe. Ariko se none habura iki ngo twese dukorere gukiza roho zacu n’iz’abandi? Habura iki kugira ngo Kiliziya yacu Gatolika tuyirinde ibikorwa by’umwijima birindagiza roho nyinshi natwe bikadutuza mu mwijima w’urupfu? Birashoboka ko hari benshi bazi ububi bwacu ariko bakabura aho baduhera ngo batuburire. Yezu ariko we uyu munsi ni cyo cyamuzinduye. Ni yo mpamvu avugira rwagati muri twe ati ‹‹ nimwiyimbire, basaseridoti b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’Ingoma y’Ijuru! Ubwanyu ntimwinjira, maze n’ababishaka ntimureke binjira. Nimwiyimbire, basaseridoti b’indyarya, mwe mubungera mu nyanja no mu bihugu kugira ngo mugire uwo muhindura, kandi mwamubona mukamugira uwo kujugunywa mu nyenga y’umuriro bitambutse ibyanyu incuro ebyiri!››

Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi w’Intumwa nadufashe none kwakirana ubwuzu Yezu Kristu wapfuye akazuka uje kutuburira. Bityo niba twicaga roho z’abandi tubicikeho ibintu bitaraducikiraho. Niba kandi turi ku rugamba rwo kwitagatifuza no gutagatifuza abandi muri Kristu tubikore neza kurushaho. Kuko urugendo rukiri rurerure. Utabaye maso ushobora kugwa munsi y’Urugo waganagamo. Wibuke ko Yezu atwihanangiriza ko uzamukomeraho kugera ku ndunduro ari we uzarokoka (Mt 10, 22). Uwo Kristu Yezu nahore ahabwa ibisingizo we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka.