No mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 22 B gisanzwe

Ku ya 5 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 3, 1-9a; Zaburi 33 (32); Luka 4, 38-44

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹No mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana kuko ari cyo natumwe ››

Yezu arajya kwa Simoni maze akize nyirabukwe wari urwaye. Baramumwingingiye, maze Yezu yumva isengesho ryabo maze amugirira impuhwe. Nuko amaze gukira arabyuka arabazimanira. Izuba rimaze kurenga bamuzaniye abarwayi benshi. Maze bose Yezu abakirana impuhwe. Abaramburiraho ibiganza maze arabakiza. N’abahanzweho na roho mbi yazibameneshagamo maze zikamenengana zivuga ko ari Umwana w’Imana. Ariko Yezu akazicyaha azibuza kuvuga uwo ari we kuko zo zari zizi ko ari we Kristu. Bukeye Yezu yagiye ahantu hiherereye maze baramushakisha. Aho bamuboneye baramwinginga ngo agumane na bo. Ariko we abasubiza agira ati‹‹no mu yindi migi ngomba kuhamamaza Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana, kuko ari cyo natumwe››

Uyu munsi rero Yezu Kristu wapfuye akazuka adusesekayemo yuzuye imbaraga zo kudukiza indwara zinyuranye, kutwirukanamo roho mbi no kutwamamazamo Inkuru Nziza y’Urupfu n’Izuka rye. Uyu munsi turahura na Yezu udukiza. Uyu munsi turahura na Yezu utubwira ko ari we Mukiza n’Umutegetsi rukumbi kandi akabigaragaza amenesha amashitani ku bw’ububasha bwe bushobora byose. Ibyo byose abikorera kugira ngo tumuyoboke. Kandi natwe dufatanye na we, ubutumwa bwo kumwamamaza nk’uko twabisezeranye muri Batisimu twahawe.

Koko rero na twe dukeneye none ko Yezu adukiza indwara z’umubiri n’iza roho turwaye. Akabikora uko abishaka. Akabikoresha urukundo rwe runyampuhwe. Akabikorera kugira ngo tubone urukundo n’ububasha bwe maze tumubere abahamya imbere y’isi yose. Koko rero nta murwayi uvura abandi. Dukeneye kuvurwa na Yezu. Kugira ngo natwe dushobore kuvura imitima y’abandi. Kuko iyo turwaye kuri roho cyangwa se no ku mubiri, hari abandi twanduza indwara turwaye. Cyangwa se tukabanduza izindi ndwara. Bityo nta murwayi ushobora guhamiriza abandi ko Yezu yamukijije kandi indwara akiyigendana cyangwa ikimugendamo. Yaba yibeshyera. Yaba abeshya abantu akabeshya na Kristu Yezu wapfuye akazuka.

Uyu munsi ni ugusaba rwose Yezu ngo ntahite atadukozeho. Ni ukumusaba ngo ntahite adakoze ku bo dusabira. Nk’uko bariya bose bamusangaga yabagiriraga impuhwe kubera ukwemera kwabo akabakiza. Natwe tumutakambire tumwemera. Kandi tunamwemerera ko aduturamo. Impuhwe za Yezu Kristu ni igisagirane rwose. Abe bamwemera kandi bamukunda ntashobora kureka kumva isengesho ryabo. Nk’uko yumvise isengesho ry’abasabiraga nyirabukwe wa Petero.

Dusabire by’umwihariko intumwa za Yezu Kristu zo muri ibi bihe, kugira ngo bashobore kumva ko ubutumwa bwabo bw’ibanze kandi busumbye ubundi bwose akaba ari na bwo bububyara ari ukwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu wapfuye akazuka. Maze igihe cyose bahore biteguye gutumwa aho ari hose badatinye imvura yaho, inzara yaho cyangwa izuba ryaho, amazi yaho cyangwa umuriro waho, imisozi yaho cyangwa imirambi yaho. Tubasabire kugira ngo ho kugira ahantu cyangwa abantu babigarurira ngo babagire ibikoresho by’ibitekerezo byabo bya kimuntu. Ahubwo bahore bambariye kwamamaza Inkuru Nziza ya Kristu bishimiye kubwira bose ibyerekeye uwakunze abantu kugeza aho abapfira kugira ngo bo batazapfa. Ahubwo babeho muri we iteka ryose (2Korinti 5, 14-15).

Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire twese Yezu kudukiza ibyo turwaye byose kuri roho no ku mubiri. Bityo abonereho kutugira intumwa zimwizihiye. Zidatinya gutumwa aho ariho hose n’igihe cyose.

Yezu Kristu wapfuye akazuka ni we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.