Nta banga rizahera ritamenyekanye

Ku wa mbere w’icyumweru cya 25 gisanzwe B

24 Nzeli 2012 

AMASOMO: 1º.Imig 3, 27-34

2º. Lk 8,16-18 

Nta banga rizahera ritamenyekanye 

Njya numva abantu bavuga ngo iby’isi ni amabanga! Niba iby’isi ari amabanga se, iby’ijuru byo bimeze bite? Ayo mabanga y’isi agomba guhishurwa agasobanurwa kugira ngo umuntu amenye uko ayitwaramo. Na none kandi, amabanga y’ijuru agomba gusobanurwa byanze bikunze kugira ngo umuntu abashe kwinjira mu ijuru. None se ntitwaremewe kuzajya mu ijuru? 

Nta wundi wundi ushobora guhishura amabanga y’isi atari Umuremyi n’Umugenga wa byose. Nta muntu n’umwe uzabasha kumva ayo mabanga y’isi atabihawe na Data Ushoborabyose. Erega ni yo mpamvu yatwoherereje Umwana we w’ikinege YEZU KRISTU! YEZU ntiyigeze abaho ku buryo butandukanye n’abantu. Yabanye natwe atagize icyo atwitandukanyaho keretse icyaha. Ni uko yadusobanuriye amabanga yo kubaho. Ubuzima bwo ku isi ni amabanga koko tutumva neza. Uburyo bwiza bwo gusobanura amabanga y’ubuzima, ni ukubaho mu buzima. Imana Dtata Ushoborabyose, ntiyashoboraga kutwumvisha ibanga ry’ubuzima adasangiye ubuzima natwe. Mu kuba mu isi rero, YEZU KRISTU yatweretse inzira twakumvamo amabanga yose y’ubuzima. Impamvu ituma tubabara tukaganya ndetse tukavugira mu migani ngo iby’isi ni amabanga, ni uko bimwe mu byo tunyuramo bituremerera ntitwumve impamvu yabyo. Ibyago no kubabara, indwara, gupfusha no gupfa, ibibazo nk’inzara n’ubukene, urugomo n’ubugome bw’amoko yose nk’amarozi n’igitugu…Ibyo byose ntitubyiyumvisha. Ariko Imana Ishoborabyose yemeye kuza kubisangira natwe. Tuzabyumva kandi tuzabibamo twizera, igihe cyose tuzahanga amaso YEZU KRISTU wakoraniweho n’iyo mibabaro y’amoko yose. 

Mu guhanga amaso YEZU KRISTU wikoreye imibabaro yo ku isi, dusobanukirwa n’andi mabanga yose y’iby’ijuru yatwigishije. Yakunze kwigisha rubanda muri rusange, maze ku buryo bwihariye agasobanurira iby’ingoma y’Imana intumwa ze. Ni na ko yazihaga ubutumwa azibwira ko ibyo zumva zihereranye na We zigomba kuzabitangariza abandi ku mugaragaro mu ijwi riranguruye. Amabanga y’Ijuru ni menshi ariko tugenda tuyamenya kuko tuyasobanurirwa na YEZU KRISTU yifashishije intumwa ze z’inkoramutima. Uko we nyirizina yiyigishirije intumwa n’abigishwa be, ni ko yakomeje kubasobanurira akoresheje Roho we Mutagatifu. Nta gihishe rero kitazamenyekana mu gihe dushishikarira gukunda YEZU KRISTU no kumutega amatwi mu bo yitorera ngo batugezeho amabanga ye. Uko umuntu akunda kumva ibyimana, ni ko arushaho gutera imbere no kumenya amabanga yayo y’ijuru. Agenda buri munsi yongererwa akunguka. Ariko wa wundi uhora aseta ibirenge kandi yibwira ko byose yabyumvishe, yewe, n’utwo akeka ko azi tugenda dusibangana mu buzima bwe kuko ufite byinshi ari we uzongererwa; naho udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka. Twitondere aya magambo niba dushaka gutera imbere mu by’isi n’iby’ijuru. 

Twumvishe uko tuzamenya amabanga yose y’ubuzima bwacu ndetse n’ay’ijuru duhamagariwe gutahamo. Niduharanire kugira uruhare mu kubimenyesha abavandimwe bose. Twamenye ayo mabanga tubona urumuri. Turutwaranye ibyishimo. Twirinde kurwubikaho ikibo. Tureke ruboneshereze bose. Kugira ngo bishoboke, tuzigomwa byinshi. Tuzemera kurekura andi mabanga ya Sekibi twabitse kera tutarahura na YEZU. Ayo mabanga ya Sekibi tuyamene kugira ngo twakire amabanga ya YEZU atugeza mu ijuru. Amabanga ya Sekibi ntabangikana n’amabanga y’Imana Data Ushoborabyose. Iyo tutamennye amabanga ya Sekibi, twibwira ko twatera imbere mu bukristu dute kandi ibyacu byose biba bimeze nko guhingira ku mafuko? Iyo tutamennye amabanga ya Sekibi, ntiduhonoka umugozi w’ubugiranabi. Ntitubasha kugirira neza abavandimwe bacu. N’iyo twakwibeshya ko tugira neza, kwinjira mu ijuru byazatugora kuko amabanga yaryo tutayamenye. YEZU asingirizwe uburyo yaje kutwigisha no kudukiza. 

UMUBYEYI WACU BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE. 

Padiri Cyprien Bizimana