Ntibyemewe ko utunga umugore utari uwawe

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE

Ku ya 4 Kanama 2012

AMASOMO: Yeremiya 26, 11-16.24; Zaburi 69 (68); Matayo 14, 1-12

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

NTIBYEMEWE KO UTUNGA UMUGORE UTARI UWAWE.

Uyu munsi Ivanjiri ya Kristu Yezu iratwereka ubutwari bwa Yohani Batisita, ubugwari bwa Herodi n’ubwicanyi bwa Herodiya wabanaga na Herodi mu busambanyi. Herodi yari yarateze amatwi Yohani. Maze yumva ubutumwa bwe bumuhamagarira kuva mu busambanyi akarekura Herodiya umugore wa murumuna we Filipo. Mu bugwari bwe, Herodi ntiyashoboye kwigobotora iyo ngoyi y’ubusambanyi. Yakomeje kububamo. Na Yohani Batista akomeza kubimubuza. Kubera umutimanama we wamuciraga urubanza, iyo yabaga yamwumvise yabunzaga imitima cyane. Kuko guhinduka byari byamunaniye, icyo yasigaye ashaka ni uguhitana Yohani. Igihe cyarageze ibirori bya Herodi abyizihiza aca umutwe Yohani Batista; kugira ngo ahembe umukobwa wa Herodiya ngo wari wahimbaje ibyo birori abyina by’agatangaza. Aho Herodi atangiriye kumva bavuga Yezu n’ibintu bitangaje yakoraga, ubwoba bwaramutashye aravuga ati ‹‹uriya muntu ni Yohani Batista, ni we wazutse mu bapfuye! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza››

Uyu munsi Yezu Kristu atuzaniye Inkuru Nziza ye adusaba kutaba ibigwari nka Herodi n’abicanyi nka Herodiya. Yezu Kristu aratugenderera adusaba kuba intwari nka Yohani Batista kugira ngo abo bose tuzi ko batunze abagore batari ababo tubabwire tweruye tuti ‹‹ntibyemewe ko utunga umugore utari uwawe›› . Kugira ngo twerure duhanurire umugore utunzwe n’umugabo w’undi tugira tuti ‹‹ntibyemewe ko utungwa n’umugabo utari uwawe››. By’umwihariko ariko Yezu Kristu aje adusanga mu bubasha bwe bwuje urukundo. Wa wundi w’Umutegetsi w’Abategetsi n’Umukiza rukumbi. Aje adusanga ataje kudukanga ahubwo agira ngo adukangure adukure kure ye. Maze twunge ubumwe na we ubuziraherezo. Uwo ubwamamare bwakanze Herodi aje iwacu none akoresheje Ijambo rye twumva n’inyigisho duhabwa mu izina rye. Aje iwacu ngo aduce ku bicumuro maze abo bose bigaruriye abagore b’abandi basohoke bemye aho binjiraga bububa, bityo batahe mu ngo zabo buhagiwe n’Impuhwe z’Uhoraho. Yezu Kristu Umwami uzira kutumwaza, aje adusanga ngo isi isasure amariri yose asebya Nyir’amaraso yasesekeye ku musaraba ngo ubusambanyi n’ingeso mbi zose bisenyukane n’ubwirasi bw’isi.

Yezu Kristu Nyirimpuhwe aje adusanga none ngo yereke ikiganza cy’Impuhwe ze abo bose bokamwe bikomeye n’ubwicanyi nka Herodiya. Uwo mugore kuva yamenya Yohani Batista nta kindi yatekerezaga usibye kumwica. Ntiyashakaga kumubona mu maso ye. Yifashishije umwanya yari afite iruhande rwa Herodi kugira ngo ahitane Yohani Batista. Ibyaha bya Herodiya ni byinshi ariko ntibirusha imbaraga impuhwe za Nyagasani Yezu Kristu. Yezu Kristu aje uyu munsi asanga abo bose bicanye bagira ngo bakomeze bisambanire. Aje abasanga ngo bakire ikiganza cy’impuhwe ze. Abo bose bihekuye bagira ngo batabangamirwa n’uruhinja mu mushinga wabo ugayitse wo kwishimisha; abo bose bishe abagabo bobo cyangwa bakabagambanira bakicwa bagira ngo batungwe n’undi; abo bose Yezu Nyirimpuhwe aje abasanga uyu munsi kugira ngo abababarire ababesheho bundi bushya.

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’Isugi nadusanganire tudasandara; niba twarasandaye nadusindagizee dusanirwe mu maraso ya Nyagasani Yezu. Bikira Mariya nadufashe guhugura, guhumuriza no guhagurutsa abo ubusambanyi bwisasiye. Ijwi rya Kristu nirituvugiremo none nta bwoba twigana Abahanuzi Yeremiya na Yohani Batista kandi duherekejwe n’amasengesho yabo maze tubwire uwo wese wigaruriye umugore w’undi cyangwa umugabo w’undi tuti ‹‹NTIBYEMEWE››.