KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE
Ku ya 25 Kanama 2012
AMASOMO: Ezekiyeli 43,1-7a; Zaburi 85 (84); Matayo 23, 1-12
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
‹‹NTIMUGATUME BABITA MWIGISHA, KUKO UMWIGISHA WANYU ARI UMWE GUSA, MWE MUKABA ABAVANDIMWE ››
Uyu munsi Yezu araburira abigishwa be ababwira uko bagomba kwitwara imbere y’abigishamategeko n’abafarizayi. Kimwe mu by’ingenzi Yezu ababwira ni uko batagomba kwigana imigenzereze y’abafarizayi n’abigishamategeko barangwa n’uburyarya (bigisha ibyo badakurikiza). Barangwa kandi n’ubwirasi no kwishyira imbere bashakisha ikuzo ryabo. Ibyo bigaragarira mu gukunda kuramukirizwa ku karubanda no kwishimira kumva abantu babita Mwigisha, gukunda ibyicaro by’imbere no guharanira kubonwa neza n’abantu. Muri makeye ibyo bakora byose si ikuzo n’icyubahiro by’ Uhoraho babikorera. Ahubwo babikorera icyubahiro n’ikuzo ryabo bwite.
Ibyo byose bituma Yezu yihanangiriza kenshi abigishwa be, ababwira ko imyitwarire yabo igomba gutandukana rwose n’imyitwarire y’abo yagayaga niba bashaka kwinjira mu Ngoma y’Ijuru (Mt 5,20; Lk 12,1-3). Bimwe mu by’ingenzi Yezu asaba abigishwa be none harimo kwirinda guharanira ibyubahiro byawe ku giti cyawe no kwirinda kubitsindagira abandi. Kuko ibyo ngibyo birema inzego z’ubusumbane zitandukanya abo Yezu yapfiriye. Niyo mpamvu abibutsa ko icyubahiro cyabo kiruta ibindi ari ukwitwa abavandimwe. Yezu arabasaba akomeje kutagira uwo barogesha ibyubahiro hano ku isi bamwita ngo ni umubyeyi cyangwa Mwigisha. Kuko Umwigisha wabo ni umwe ni Kristu. Naho Umubyeyi wabo ni Umwe ni Data uri mu Ijuru. Yezu arabihanangiriza kandi ko batagomba kwemera kwitwa abayobozi. Kuko Umuyobozi wabo ari umwe gusa ari we Kristu. Yezu arangiza abasaba kwirinda kwikuza kugira ngo batazacishwa bugufi. Ahubwo bakicisha bugufi kugira ngo bazakuzwe.
Yezu Kristu wapfuye akazuka rero adusanze none muri Kiliziya ye ngo arusheho kutugira abigishwa be nyabo. Aje kutwigisha kwicisha bugufi no kuduha iyo ngabire cyangwa kurushaho kuyidukomezamo. Aje asanga abicaye ku ntebe ya Musa muri iki gihe ngo abibutse incingano zabo zikomeye. Aje asanga abandi bakristu bose kugira ngo abereke uko bagomba kwitwara imbere y’ingero mbi bashobora guhabwa n’abicaye mu ntebe ya Musa muri iki gihe. Yezu rero ni Umuganga uzi neza ibyo turwaye kandi ufite ububasha bwo kutuvura tugakira koko. Aratubwira rero atatunoneye ibyatunaniye. Kugira ngo nitwemera ububi bwacu tukabumuha, aduhe abwiza bwe dushobore guhinduka by’ukuri.
Umuntu ariko ashobora kwibaza niba ziriya ndwara z’abafarizayi n’abigishamategeko dushobora kuzisanga mu basaseridoti bacu muri Kiliziya Gatolika Ntagatifu. Uyu munsi buri musaseridoti arishyira imbere ya Yezu yisuzume ahereye ku Ijambo rya Kristu kandi amurikiwe na Roho Mutagatifu. Ahasigaye afate umwanzuro nyawo ukwiye. Ibyo ari byo byose rero niba turi abirasi, kandi tugaharanira inyungu zacu bwite, ubwo si Kristu dukorera (Gal 5, 24-25). Niba twibwira ko tunamukorera, tumukorera ibyo adashaka. Icyo gihe rero twaba turuhira ubusa. Buri wese ku giti cye afite uko yiyumva n’uko ahagaze imbere ya Kristu . Ariko muri rusange dusabirane twese kwirinda ubwirasi no gukunda ibyubahiro bijyana no gutinya gutakaza inyungu za hano munsi. Ntacyo byatumarira na busa abantu batwubashye bakumva ko turi ibihangange, natwe koko tukiyumva gutyo,, mu gihe imbere ya Nyagasani turi abagomeramana (Mk 8,34-38). Tujye tuzirikana uburyo uwo twamamaza Yezu Kristu yicishije bugufi ( Fil 2,6-11; He 412,1-4) bihore bitubera isomo rya buri munsi mu buzima bwacu bwa gikristu. Koko rero nk’uko Mutagatifu Agustini abivuga nta kintu na kimwe kibaho kiruta urukundo. Ariko iyo nzira y’urukundo nta muntu n’umwe uyinyuramo usibye uwicisha bugufi.
Niba kandi ahantu aha n’aha hari ikibazo kigaragara cy’urugero rubi twerekwa. Ibyo ntawe ugomba kubigira urwitwazo ngo na we yikorere ibyo yishakiye. Kuko buri wese azikorera umutwaro we (Gal 6, 7-8). Ariko tutiyibagije nanone ko uwahawe byinshi azabazwa byinshi. Uwari uzi ibyo agomba gukora ntabikore agakubitwa inkoni nyinshi (Lk 12, 47-48). Naho uwagushije abo yagombaga guha urugero agahanwa by’intangarugero (Mt 13, 41; Lk 17, 1-2).
Umubyeyi Bikira Mariya nadusabire twese uyu munsi kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka uje adusanga ngo adukize uburyarya, ubwirasi no gukunda inyungu z’iyi si n’ibyubahiro byayo. Bityo tubonereho guhamya Yezu Kristu wapfuye akazuka. We Byishimo byacu ubu n’iteka ryose nasingizwe ubuziraherezo.
Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.