Ntimuzi umunsi n’isaha

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 21 B gisanzwe

Ku ya 31 Kanama 2012

AMASOMO: 1 Korinti 1, 17-25; Zaburi 33 (32), 1-2.4-5.10-11;

Matayo 25, 1-13

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹Ntimuzi umunsi n’isaha››

Uyu munsi Yezu arasobanurira abigishwa be ibyerekeye Ingoma y’Ijuru. Arayigereranya n’abakobwa cumi basohotse bagiye gusanganira umukwe. Maze batanu b’abapfayongo bakagenda nta mavuta yo gukomeza gushyira mu matara yabo. Naho abandi batanu bakayitwaza. Igihe cyarageze amavuta ashirana abapfayongo. Maze mu gihe basohotse bajya kugura andi, umukwe araza yakirwa kandi yinjirana n’abiteguye. Naho abapfayongo aho bagarukiye bahezwa hanze y’urugi. Nyagasani rero akarangiza ababwira ati ‹‹nuko rero, mube maso, kuko mutazi umunsi n’isaha››

Uyu munsi rero ni twe Yezu aje asanga ngo adusobanurire iryo banga ryo kuba maso. Kandi atumare impungenge ngo hato hatazagira uduha itariki y’ubukwe butari ubwe. Ubukwe ni ubwa Ntama (Hish 19,7-9). Twese aradutumiye. Ariko nta munsi cyangwa itariki aduhaye ubukwe buzaberaho. Icyo adusabye ni ukwitegura twegeranya ibya ngombwa byose bijyanye n’ubwo bukwe. Hari umwambaro w’ubukwe ahora atwibutsa kumesera mu maraso ye ugahora usukuye. Hari rero no guhorana amatara yaka tukaba dufite igihe cyose amavuta yo kongeramo. Kandi ayo mavuta tukayongeramo nyine. Amatara ntatuzimane kandi dufite amavuta yo kuyacana. Nyagasani rero atubwira agira ati ‹‹nimukenyere kandi muhorane amatara yaka›› (Luka 12,35.

Yezu Kristu wapfuye akazuka aratuburira rero none ngo twirinde ko amatara yacu yazima. Kubera uburangare bwacu cyangwa ubwirasi bwacu. Bariya bakobwa b’abapfayongo, birashoboka ko banze kwigora ngo barikorera umutwaro w’amavuta. Ahubwo bagahugira mu kurimba no kwigira beza bya kimuntu. Maze bakiyibagiza ko hakenewe ibindi bitari ugukaraba no kwisiga. Dushobora natwe kwita cyangwa kurangazwa n’ibidafite agaciro. Ugasanga igihe cyacu ndetse n’umutungo wacu bishirira aho batunganya umusatsi wacu n’aho bacuruza uduhumuza , utunyerezamubiri n’udutakamubiri. Maze ntitwite ku bababaye, ku isengesho no gukora ibikorwa byubaka Kiliziya. Abandi bakaba babuze ipantalo yo kwambara ngo bajye mu misa, naho wowe ukitaka zahabu ku matwi, ku mazuru n’ahandi habonwa n’abo ushatse kuhereka. Nyagasani Yezu aratuburira none ngo tureke kurangara dutyo. Koko rero hari igihe umuntu ajya mu rugendo, akikorera ibindi byinshi byo kwita ku mubiri we, ariko ntiyibuke ko roho ye na yo ikeneye ifunguro ngo na yo ayipfunyikire Ijambo ry’Imana (Bibiliya). Tugomba kumva ko roho yacu ikeneye rwose Ijambo ry’Imana. Maze tukaba igihe cyose turi kumwe na ryo.

Yezu Kristu wapfuye akazuka aratuburira none ngo twirinde kuba abapfayongo. Batashye ubukwe ntibashobora kwinjira aho Umukwe ari. Kubera uburangare bwabo. Amatara yabazimiyeho basigara mu mwijima. Biyibagije ko kugira ngo itara rikomeze kwaka ryari rikeneye amavuta. Dushobora kwibaza tuti ‹‹ese, itara ryanjye riracyaka? Ese niba ryaka rizakomeza ryake?›› Kugira ngo ibyo bishoboke ni ukongeramo amavuta uko bikwiye. Kandi amavuta acana itara rya Kristu ni amasakaramentu (by’umwiriko Penetensiya na Ukaristiya umuntu ahabwa kenshi), Ijambo ry’Imana (kurizirikana no kwigishwa), isengesho n’ibikorwa by’urukundo.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aradusaba kwitegura Ubukwe bwe. Ariko ntatubwira umunsi. Gusa tuzi ko kwitegura kwacu birangirana n’urupfu rwacu rw’umubiri. Kandi ntawe uzi umunsi n’isaha. Rushobora kugutungura n’igihe udakeka. Maze ugapfira aho wumvaga ko umunezero noneho wahoraga urota wawushyikiriye. Tuzirikane nk’umugeni uheruka kugwa mu mazi agapfa, mu gihe we n’umugabo we barimo bifotoreza ku ku mazi magari. Tuzirikane n’umukobwa basambanyirije hejuru y’impiri maze ikamutsinda ahongaho. Dutekereze abantu benshi bahanuka mu mpanuka y’indege. Ibyo byose bidufashe kwitegura. Twemera none kureka ibikorwa by’umwijima. Kugira ngo duhore ducanye amatara yacu.

Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka uje none kutumurikira. Kugira ngo tuve burundu mu mwijima twinjire mu rumuri rwe rw’agatangaza kandi turugumemo. Igihe cyose duhore tumwakira mu Ukaristiya. Bityo twitegure kwinjirana na we mu Bukwe bwe bw’iteka. Nuko tuzahore tumusingiza ubuziraherezo.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.