Ku wa gatatu w’icyumweru cya 27 B gisanzwe,
10 Ukwakira 2012
AMASOMO: 1º.Gal 2,1-2.7-14
2º.Lk 11, 1-4
Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA
Ntudutererane mu bitwoshya
Mu izina rya YEZU na MARIYA, tuzirikane iyi ngingo dusanga mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru YEZU ubwe yigishije abigishwa be. Buri munsi dusanga mu masomo matagatifu ingingo nyinshi zifitemo umwuka wo kuyobora ubuzima bwacu hano ku isi, aho tuvukira tukahatura tugana mu ijuru. Ariko twe dushinzwe kwigisha Inkuru Nziza y’Umukiro, nta bundi buryo bwiza dufite usibye guhitamo ingingo imwe akaba ari yo twereka abo dushinzwe. Iyo ngingo tuyihitamo tumaze kuzirikana amasomo yose no gusenga. Mu by’ukuri, iyo dusenga kandi tureba n’ibibera ku isi, twihatira guhitamo ingingo ishobora kudufasha kumurikira ibyo tubona, byaba ibyiza cyangwa ibibi. Icyo YEZU KRISTU ashaka, ni uko ibibi byose byagenda bidushiramo. Icyo adushakaho, ni ugufasha roho z’abo dushinzwe kwihatira guhunga umwijima ukabije, ari na wo utuma badatobora ngo basingize Imana Data Ushoborabyose. Na ho ibyiza cyangwa abeza se ko nta kibazo baba biteye cyangwa baduteye! Buri munsi babona ikuzo ryuzuye ijuru n’isi bagasingiza Umuremyi wabyo ari na ko bakururwa n’ikinyotera bafitiye ijuru n’ubushake bwo kwinjira mu rumuri ruturuka kuri Data Ushoborabyose.
Kuko ku isi bigoye kubaho iteka turangamiye RUMURI ruhoraho, ni ngombwa ko tuzirikana uyu munsi kuri iyi ngingo “Ntudutererane mu bitwoshya”. Nta muntu n’umwe wakwigira nyoninyinshi ngo avuge ko nta bintu bimwoshya ahura na byo. Ibyo bitwoshya tubyita ibishuko. Twese tuzi ko ku isi hari ibishuko byinshi. Ni byo benshi bita ibigusha. Nta muntu n’umwe ukingiye. Shitani ireba buri wese. Imuhekenyera amenyo cyane cyane iyo aharanira ijuru. Yo rero kuko ihora ishaka abo babana mu muriro utazima, ikora ibishoboka byose kugira ngo igushe mu byaha n’abantu basenga bitangaje. Iyo ishyikiriye umuntu usanzwe usenga kandi ufasha n’abandi, ubwo umugambi wayo w’ ubushukanyi uba ugezweho. Usibye ko yibeshya: burya gushukwa no kugwa mu cyaha si ryo herezo. Kiliziya ya YEZU KRISTU ihora idufasha kugaruka mu nzira y’ijuru. Arahirwa umuntu ubona ubushukanyi bwa Sekibi akabuhunga hakiri kare. Arahirwa kandi umuntu uyongobezwa n’iyo nkenya ariko akubura umutwe agasaba imbabazi nta buryarya. Ikindi kandi iyo afite amahirwe yo kubona abamufasha ku bwa roho, aratwaza kugeza atsinze urugamba. Intama igenda yonyine ni inyama y’ibisiga. Abo bayobozi ba roho bafatiye runini abavandimwe benshi. Ikibazo gikomeye umuntu ashobora kugira, ni ukwemera gucudika na Mushukanyi. Gushukwa ukaryoherwa n’ibyo Sekibi ikwereka ikurembuza ni ko kwikururira irimbuka. Biragatsindwa mu izina rya YEZU. Dufite amizero muri YEZU KRISTU: isengesho tuvuga dusaba ngo Umubyeyi aturengere aturinde ibitwoshya, araryakira kuko atibagirwa abe bamutakambira. Ibishuko ibyo ari byo byose, arabiturinda iyo tumutabaje.
Ibishuko biri amaoko menshi. Bimwe biroroheje, ibindi biraremereye. Bimwe bitwara benshi, ibindi bigira abo byibasira. Bimwe byorohera abantu kubitsinda, ibindi bikaba ingorabahizi maze urugiye kera rugahinyuza intwari. Ibishuko byose biriho, ntitwabivuga ngo tubirangize. Reka duhamagarire abatwumva, kwirinda bimwe na bimwe bifite ubukana kurusha ibindi.
Bimwe mu bishuko biriho muri iki gihe, ni ibigamije gutanya abantu. Ababana muri nzu imwe cyangwa muri rugo rumwe rw’abihayimana ugasanga batumvikana. Ibyo bisobanura ko Mushukanyi aminjira muri bamwe amayeri menshi n’amatiku menshi. Aho kwicengezamo amasengesho bavuga n’Ijambo ry’Umukiro bumva, bahora barangaye umutima wabo ari birihanze.
Ikindi gishuko gikomeye kandi gitwara benshi muri iki gihe, ni igishuko cy’ubusambanyi. Mushukanyi yuririra ku irari ry’umubiri ryinjiye muri muntu kuva ku munsi w’icyaha cy’inkomoko. Icyo cyaha ni cyo cyarikabuye bityo bigatuma bamwe bahora bameze nk’abagurumana. Hari ibihugu bimwe na bimwe usanga abantu, cyane cyane urubyiruko, barahindutse nk’inyamaswa zidatekereza mu buryo bagaragaza amarangamutima yabo. Birashoboka ko abantu bakuze cyane, icyo gishuko kitabareba ku buryo buhambaye. Ariko abakiri bato, baba abihayimana cyangwa abataribo, bagomba guhora ari maso kugira ngo batava aho banyerera bakagwa mu mutego wa Mushukanyi. Uwaguye muri ibyo bishuko by’ubusambanyi, biramugora guhagurukayo. Hirya no hino ubona huzuye ibimenyetso byinshi by’uko muntu wa none atsikamiwe na Mushukanyi umwerekeza ku mibonano mpuzabitsina n’aho yaba atayifitiye uburenganzira. Uburenganzira butangwa n’isakaramentu ry’ugushyingirwa mu nzira yo kongera umuryango w’Imana. Umugabo n’umugore bahanye isakaramentu ry’ugushyingirwa imbere y’Imana na Kiliziya, baba umubiri umwe bagasangira byose. Abavuga ko bazi Imana Data Ushoborabyose, Se wa YEZU KRISTU utubuganizamo Roho we Mutagatifu, nibamenye ko amategeko cumi y’Imana adakuka. Kugwa mu gishuko cy’ubusambanyi, ni icyaha gikomeye dore ko gikurura n’ingaruka zitagira umubare.
Kimwe mu bibazo bikomereye isi ya none, ni uko hari benshi batabona ko Mushukanyi abagabiza ibiboshya akabakuruza amaraha y’umubiri. Imyambarire n’amatwara muri rusange y’abakobwa n’abagore, usanga mu bihugu bimwe na bimwe, ibyo byose biganisha mu bushukanyi bukabije umubiri udashobora kwihanganira. Cyakora tuzi ko nta kinanira Imana Data Ushoborabyose yo iducunguza Umwana wayo YEZU KRISTU utuyobora akoresheje Roho we Mutagatifu. Uburyo dufite bwo kurwanya ayo moshya ya Mushukanyi, ni uguhora dusengana URUKUNDO dusaba gutsinda ibishuko. Indi ntwaro ifite akamaro ni ukwita ku burere bw’urubyiruko turutoza gukunda YEZU KRISTU. Nibamukunda hakiri kare bazamukundisha abo bazabyara ejo. Ubundi buryo bukomeye bwo gukumira Mushukanyi, ni ukwihatira gutanga urugero rwiza rw’ubukristu buhamye. Abiyemeje kwigisha Inkuru Nziza y’Umukiro, nibafate iya mbere mu kuyoborwa n’Ivanjili aho kugendera mu murongo w’imico y’ubu icurika URUKUNDO YEZU KRISTU yatwigishije. Duhore kandi twisunga Isugi yasamanywe isuku BIKIRA MARIYA. Aduhe guhorana isuku y’umutima maze dukunde kuzirikana ubutumwa bwe butwibutsa Ivanjili ya YEZU KRISTU.
YEZU KRISTU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE
BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE