INYIGISHO YO KU WA GATANU WA PASIKA,
Kuri 13 Mata 2012.
Amasomo: Intu 4,1-12; Z.118(117); Yh 21
NUKO YEZU ARABABWIRA ATI ‹NIMUZE MUFUNGURE.›
Kuri uyu Munsi wa Pasika, Yezu wazutse mu bapfuye arabonekera abigishwa be basaga n’abisubiriye mu mirimo bahozemo mbere y’uko abahamagara. Bari baraye baroba ijoro ryose ntibafata ifi n’imwe. Nyamara aho Yezu ahagereye kandi amanywa ava, abereka aho bashyira urushundura maze bafata amafi menshi kandi manini. Kuko nijoro ubundi niho amafi afatika kuko bacana urumuri amafi akaza arukurikiye akagwa mu mutego bayateze (urushundura). Yezu we Ijambo rye ubwaryo ni urumuri rubonesha. Aho yerekeje akaboko ni ho amafi yirutse agana. Icyo kimenyetso Yezu Kristu wapfuye akazuka yahaye abigishwa be cyo kubafatira amafi menshi cyatumye amaso yabo ahumuka bamenya ko ari Nyirubuzima, Umugenga w’Urupfu n’ubugingo, Nyagasani. Ubwo bihutiye kumusanga ku nkombe maze nyir’izina rukumbi ridukiza ati ‹nimuze mufungure.› Nuko afata umugati arawubaha, n’amafi ni uko. Arabaganiriza kandi arabagaburira. Mbese abaturira Igitambo cya Misa.
Uyu Munsi Yezu araduhamagara natwe ngo atuganirize kandi atugaburire. Nyir’izina riha abaremaye kugenda araduhamagarana urukundo agira, ati ‹nimuze mufungure.› Ntayobewe ko dukeneye gufungura kugira ngo tugire ubuzima. Ifunguro adutumirira si umutego adutega kugira ngo dukunde tugwe mu gituza cye nka Yohani Intumwa. Ahubwo urukundo adukunda rurenze kure urw’umubyeyi urimo kwingingira abana kurya. Kuko Yezu we Ifunguro aduha ni we ubwe. Ni igitangaza gikomeye. Reka benshi bahitemo kubihakana kuko ni urukundo ubwenge bw’umuntu budashobora kumva. Urukundo rwitanga rugahinduka Ifunguro ry’incuti. ‹Nimwakire murye… iki ni umubiri wanjye›, ‹nimwakire mumywe… iyi ni inkongoro y’amaraso yanjye›, ‹Ni jye mugati muzima wamanutse mu Ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga ni umubiri wanjye kugira ngo isi igire ubugingo.› Lk 22,19-20; Yh 6,51.
Ngiryo Ifuguro Yezu Kristu wapfuye akazuka aduhamagarira gusangira na we uyu Munsi wa Psika. Ngiryo Ifunguro Yezu aduhamagarira gusangira na we muri iki gihe kandi kenshi gashoboka. Ngiryo Ifunguro Yezu Kristu wapfuye akazuka aduhamagarira gusangira na we ubuziraherezo. Byose uyu Munsi bikaba byuzurizwa mu Misa. Byose buri munsi bikaba bikorwa haturwa Igitambo cya Misa nk’uko Yezu yabitegetse. Kandi akaba ahari igihe cyose wese ngo adufungurire kandi dusangire na we ubuzima bwe.
Uyu munsi Yezu rero araduhamagara ati ‹nimuze mufungure›. Nta handi Yezu ahamagarira abantu gusangira na we atyo usibye mu Misa, isengesho riruta andi yose muri Kiriziya Gatorika. Niwumva inzogera ihamagarira Misa ujye wibuka ko ari Yezu utubwira ati ‹nimuze mufungure›
Bikira Mariya adusabire kuronkera muri uyu Munsi wa Pasika ingabire yo gukunda Misa. Kugeza ubwo natwe duhinduka igitambo Kristu atura buri munsi kugira ngo abantu bapfe ku byaha bature mu butungane bumuturuka we watwitangiye ngo duture iteka muri we.
Padiri Jérémie Habyarimana