Ivanjili ya Luka 21,34-36

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,34-36

Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye; nuko arababwira ati “Mwitonde rero hato imitima yanyu itazatwarwa n’ubusambo, n’isindwe n’uducogocogo tw’ubuzima, maze uwo munsi ukazabagwa gitumo. Kuko uzatungura abatuye ku isi bose, nk’uko umutego ufata inyamaswa. Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.”

Inyigisho: Mube maso kandi musenge

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 34 B gisanzwe,

Ku ya 1 Ukuboza 2012 

AMASOMO: 1º. Hish 22, 1-7; 2º. Lk 21, 34-36

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Mube maso kandi musenge

Iyi ni intego y’uwa KRISTU wese uri ku isi. YEZU ashoje inyigisho zose yaduhaye muri uyu mwaka wa Liturujiya B adushishikariza kuba maso no gusenga. Gusenga no kuba maso birajyana. Iyo usenga utari maso ntibikubuza kubikirwa (gutungurwa) na Sekibi. Kuba maso ni ukutaba umwasama cyangwa indangare. Kuba maso, ni ukwirinda ubujiji n’ubwangwe byatuma uhagarara mu isi ya none umeze nk’igitambambuga cyangwa igisekera mwanzi. Gusenga bituma tugenda dukura mu gihagararo gikristu ku buryo tumenya gutandukanya icyatsi n’ururo. Twirinda guhendwa ubwenge no guhabwa uburozi na Sekibi ihora ishaka kudutsindagira ibyakatsi itubeshya ngo ni uburo. Ihora ishaka kudutamika amasaka amasakaramentu akaturumbira.

Isomo: Ibyahishuwe 18,1-2.21-23; 19,1-3.9a

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 18,1-2.21-23; 19,1-3.9a

Jyewe Yohani, mbona undi mumalayika umanutse mu ijuru afite ububasha bukomeye, maze isi imurikirwa n’ububengerane bw’ikuzo rye. Nuko atera hejuru mu ijwi riranguruye ati “Iraridutse! Iraridutse Babiloni, umurwa w’icyamamare: yahindutse intaho ya za Sekibi, indiri ya za roho mbi zose, n’iy’ibisiga byose byahumanye kandi by’ibivume.” Nuko wa mumalayika w’igihangange afata ibuye rimeze nk’urusyo ruremereye, maze arihananturira mu nyanja avuga ati “Babiloni, umurwa w’icyamamare, na yo izahananturwa ityo kandi ntibazongera kuyibona ukundi. 

Ivanjili ya Luka 21,20-28

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,20-28

Yezu yabwiraga abigishwa be iby’ihindukira rye; arababwira ati “Nimubona Yeruzalemu ikikijwe n’ingabo, muzamenye ko isenywa ryayo ryegereje. Icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi, abazaba bari mu mugi imbere bazawuvemo, n’abazaba bari ku gasozi ntibazawugarukemo. Kuko izaba ari iminsi y’igihano, maze ibyanditswe byose bizuzuzwe. Hagowe abazaba batwite n’abazaba bonsa muri iyo minsi, kuko hazaba amakuba akomeye mu gihugu, n’uburakari bukaze kuri uyu muryango. Bazicishwa ubugi bw’inkota, babajyane bunyago mu mahanga yose, kandi Yeruzalemu izaribatwa n’abanyamahanga, kugeza ubwo igihe cyagenewe abanyamahanga kizaba kirangiye.