Inyigisho: Iraridutse! Iraridutse Babiloni

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 34 B gisanzwe,

Ku wa 29 Ugushyingo 2012 

AMASOMO: 1º. Hish 18, 1-2.21-23; 19, 1-3.9a;  2º. Lk 21, 20-28

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Iraridutse! Iraridutse Babiloni 

Ari mu isomo rya mbere ari no mu Ivanjili, duhawe ubutumwa bukakaye. Ibivugwamo byose byadutera ubwoba turamutse tugarukiye ku bimenyetso by’inyuma bikarishye. Imidugararo, Ibiza n’isenyuka ry’umurwa biduteye kwibaza. Nyamara ariko ibyo bimenyetso byose bivugwa bihishe ibyishimo bitagereranywa.

None se twabuzwa n’iki kwishima tubonye isenyuka rya Babiloni. Babiloni iyo,

Isomo: Ibyahishuwe 15,1-4

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa 15,1-4

Jyewe Yohani, mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamalayika barindwi bacigatiye ibyorezo birindwi ari byo by’imperuka, kuko muri byo uburakari bw’Imana bwari bugeze ku musendero wabwo. Hanyuma mbona ikimeze nk’inyanja ibonerana kandi ivanze n’umuriro. Abatsinze cya Gikoko, ishusho yacyo n’umubare w’izina ryacyo, bari bahagaze kuri iyo nyanja ibonerana bafite inanga z’Imana. 

Ivanjili ya Luka 21,12-19

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 21,12-19

Yezu abwira abigishwa be iby’ihindukira rye; arababwira ati “Bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. Ibyo bizatuma mumbera abagabo. Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe, kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye.

Inyigisho: Ibyo bizatuma mumbera abagabo

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 34 B gisanzwe,

Ku wa 28 Ugushyingo 2012

AMASOMO: 1º. Hish 15, 1-4

2º. Lk 21, 12-19

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Ibyo bizatuma mumbera abagabo 

Inyigisho zose twahawe muri uyu mwaka wa Liturujiya turimo dusoza, zose zatwemeje Ukuri kuzuye kwa YEZU KRISTU. Twemeye ko ari We Mugenga w’ubuzima bwacu. Ni We Mwami wacu. Ni We usumba byose na bose. Ni We wadukunze koko kuko yemeye kudupfira. URUPFU n’IZUKA bye byabaye isoko y’imibereho mishya. Isi yose yahumetse umwuka mushya maze amateka yayo atangira no kugendera kuri icyo gikorwa gihanitse cyaducunguye.

Ahasigaye rero, kuko twemeye YEZU KRISTU, ni ukwemeza n’abandi. Kwemera ntibihagije kugira ngo isi ikire. Icy’ingenzi ni ukwemera n’ukwemeza. Kwemeza abandi UKURI kwa YEZU KRISTU ni ko kumubera abagabo. Ni ko guhamiriza bose na hose ibyo yezu yadukoreye. Kuba umuhamya wa YEZU KRISTU mu isi, si ukwiberaho mu buzima bworoshye, si uguhunga ingorane. Tuzi neza ko isi yandujwe n’icyaha cy’inkomoko. Kuva byagenda bityo, ntiyigeze yorohera uwaje kuyicungura. Ni yo mpamvu YEZU KRISTU yabambwe ku musaraba.