Reka kuba umuhakanyi, maze ube umwemezi

KU YA 3 NYAKANGA 2012:

MUTAGATIFU TOMASI INTUMWA

 

AMASOMO:

1º. Ef 2, 19-22

. Yh 20,24-29

 

REKA KUBA UMUHAKANYI, UBE UMWEMEZI

 

MUTAGATIFU TOMASI Intumwa ahimbazwa mu Kiliziya kuva mu kinyejana cya 6. Nta bintu byinshi bizwi neza ku buzima bwe. Cyakora, amateka yemeza ko yigishije Inkuru Nziza muri Etiyopia, mu Buhinde, muri Perse no mu duce tuhakikije. Ubuzima bw’Intumwa za YEZU KRISTU, ni inyigisho ikomeye duhabwa kugira ngo yubake imitima yacu. Amagambo menshi bavuze bagamije kwemeza abavandimwe iby’Umukiro, ntiyari inkuru z’ururimi gusa. Ni ukwemera gukomeye bari baragezeho mu gukurikira YEZU KRISTU batabeshya. Tugire bimwe na bimwe tuvuga kuri TOMASI Intumwa.

 

MUTAGATIFU TOMASI Intumwa, ni umuyahudi wo muri Galileya. Kimwe n’abandi benshi, yari atunzwe n’umurimo w’uburobyi bw’amafi. Ahagana mu mwaka wa 31, yahuye na YEZU amutorera kumukurikira. Kuva ubwo yagendanye na We hamwe n’izindi ntumwa uko bose bari cumi na babiri. Nyuma y’urupfu rwa YEZU, yagize ihirwe ryo kwemera IZUKA abanje ariko kwibonera YEZU MUZIMA. Yamamaje Inkuru Nziza kugeza ayipfiriye. Yiciwe ahitwa Coromandel mu Buhinde. Yishwe atewe amacumu dore ko ubwo buryo ari bwo bwakoreshwaga muri izo nce mu kwica abo babaga baruciriye. Hari ibintu byinshi byagaragaje umwihariko wa TOMASI.

 

Icya mbere, ni ishyaka yari afitiye YEZU. Twibuke igihe YEZU abwiye abigishwa be ko afite umugambi wo kujya i Yeruzalemu kubabarizwa yo. Benshi bahiye ubwoba barahindagana rwose ndetse baratura batwama YEZU ngo areke kwishora mu babisha. Ariko TOMASI we, yarahagobotse, nk’uko Ivanjili ibitunyuriramo: “Nuko TOMASI witwa Didimi abwira abandi bigishwa, ati ‘Reka tujyane, natwe tuzapfane na na we” (Yh 11, 16). Ayo magambo ye, si uguhubuka. Ni ikimenyetso cy’ubutwari bukomeye yari yifitemo. Ni ubuhamya bukomeye kuri twe.

 

Icya kabiri tutakwirengagiza, ni ubuhanga buhanitse bwa TOMASI Intumwa. Bwagaragariye mu bibazo yagiye abaza YEZU. YEZU na We, yaheraga kuri ibyo bibazo bya TOMASI agasobanura neza amabanga amwerekeye. Twibuke igihe YEZU abwiye abigishwa be ko agiye kandi ko aho agiye bahazi n’inzira ijyayo. TOMASI yateye hejuru ati: “Nyagasani, tube tutazi aho ugiye, ukabona ko twamenya inzira dute?” (Yh 14, 5). Uko guhuguka kwa TOMASI, ni ko kwatumye YEZU asobanura ko ari we Nzira, Ukuri n’Ubugingo. Biragaragara ko TOMASI atari umuntu wibereye aho gusa. Si umuntu ugendera ku mabwiriza atangwa gusa. Ahubwo ahora ateze amatwi kugira ngo asobanukirwe neza. N’ubundi, bumwe mu buryo bugaragaza ko dukurikiye abatwigisha, ni uko dutega amatwi maze icyo tutumvishe neza tukabaza. Tuvuga ko kubaza bitera kumenya. Ni byo koko. Nta wahamya ko yumva ijana ku ijana isomo mwarimu atanga. Ugira ubwoba bwo kubaza, ahorana ubujiji kuko atabaza ibyo atumva neza. Ni yo mpamvu twemeje ko TOMASI yari UMUHANGA ku buryo bugaragara.

 

Icya gatatu, TOMASI azwi ho kuba ataremeye ubuhamya bwa bagenzi be bemezaga ko biboneye YEZU ari muzima. Dukunze gutangazwa n’uburyo TOMASI yatinze kwemera IZUKA. Ariko nyamara, nta gitangaje kirimo. Muri kiriya gihe cy’intangiriro ya Kiliziya, byari bikomeye cyane kwemeza iryo banga nta bimenyetso wiboneye. IZUKA rya YEZU ryabaye ikintu karahabutaka kitashoboraga kumvikana mu bwenge bw’abantu. Aha hatwumvisha kandi ko koko IZUKA ari ryo ryatumye ibyo YEZU yari yaravuze bisobanuka. Mbere y’umutsindo we, ibyinshi mu byo YEZU yabwiraga abigishwa be, byakirwaga nk’umugani usanzwe. YEZU KRISTU ubwe yagombye kubonekera buri wese mu ntumwa ze kugira ngo abakomeze mu kwemera k’uko ari Muzima kandi ari kumwe na bo ubuziraherezo. Muri iki gihe turimo, ibonekerwa si ryo rya ngombwa kuko tuzi neza ibimenyetso byinshi cyane Nyagasani yagiye agaragarizamo ko ari kumwe n’abe. Gushidikanya mu gihe cy’ikubitiro, birumvikana. Kujijita nyuma y’imyaka irenga ibihumbi bibiri, byo ni ukwisubiza inyuma.

 

Rimwe mu masomo yumutse twakwigira kuri TOMASI Intumwa, ni ukwiyoroshya no kwicisha bugufi. TOMASI yemeye kwiyoroshya agaragaza ko yifitemo ubujiji butuma atemera ko YEZU yazutse uko yari yarabivuze. Aho kwigira imbonera mu kwemera, yigize ubusabusa imbere ya bose. Muri iki gihe no mu bihe byose, abantu dukunze kwirata ngo tuzi YEZU KRISTU, ngo turi Aba-KRISTU. Ubwo bwirasi butuma twishyira ejuru tugasuzugura abantu boroheje barangwa n’ubuyoboke. Uko TOMASI atemeye “inkuru” abagore babyutse bakwiza, ntiyemere ndetse na bagenzi be, ni ko natwe tunangira imbere y’abakristu boroheje cyangwa bakennye ku buryo bwinshi. Ku byerekeye TOMASI byo, twavuze uburyo byari bitoroshye kwemera ndetse bijyanye n’umutima we ushakashaka gusobanuza. Kuri twebwe, ntibyumvikana: agasuzuguro dushobora kugirira abakristu b’abakene cyangwa biyoroheje, ubwirasi twigiramo n’andi matwara yandi atameshe. Ibyo byose bitume dupfukama twiyambaze TOMASI INTUMWA adusabire guhora duhamya ukwemera kwacu muri YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA. Tubikorane umutima ukeye kandi wiyoroheje.

 

BIKIRAMARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.

Padiri Sipriyani BIZIMANA