Inyigisho: Roho mbi ziva mu bantu zishaka uburuhukiro

Ku wa gatanu w’icyumweru cya 27 B gisanzwe,

12 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Gal 3,6-14

2º.Lk 11, 15-26

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Roho mbi ziva mu bantu zishaka uburuhukiro 

Mu gihe YEZU yirukanaga roho mbi, abantu benshi ntibiyumvishaga ko bishoboka. Ni aho bemereye ko ari Imana Nzima. Hari ariko n’abakomeje gutsimbarara bibwira ko kugira ngo yirukane roho mbi akoresha izindi roho mbi kabuhariwe. Si ko bimeze. Ububasha bwa YEZU KRISTU, ni bwo bumenenganisha amashitani. Nta shitani n’imwe ishobora kwihagararaho imbere ya YEZU KRISTU. Kuki twebwe roho mbi zitugeraho zigasya zitanzitse? 

Hari ikintu gifasha roho mbi kwibera mu bantu nta nkomyi. Icyo ni cya gitekerezo abantu bamwe bafite cy’uko roho mbi zitabaho. Ngo shitani ntibaho. Hari n’abantu bize ibya Tewolojiya usangana uburangare nk’ubwo. Aho ni ho shitani izamukira ikagarika ingogo. Iyo twibwira ko itabaho, tuba tuyitiza umurindi. Kuvuga gutyo, ni nko kuyisingiza. Koko se, wahera he uvuga ko shitani itabaho kandi ibikorwa byayo byigaragaza? Ese umuntu mu isi ya none utabona uko shitani itwara abantu, uwo areba ate? Abegukira umurimo wo kuyobora roho z’abavandimwe, abo twita abayobozi ba roho, iyo bitangiye uwo murimo kandi basenga babona neza uko shitani yigarurira abantu. 

Ikindi gifasha roho mbi kumerera nabi abantu, ni ukwiyegurira imihango ya gipagani. Hari n’abajya gukora imihango y’umwijima yo kwiyegurira shitani. Ku buryo bworoheje, gusanga shitani ni ukujya mu mihango y’abapfumu n’ibindi byose bakora akenshi rwihishwa ngo barafasha abapfu kugubwa neza. Abo bajyayo, batagaguza icyakabateje imbere n’imiryango yabo. Mu gusehera abapfumu, nta cyo bunguka usibye gukomeza kwibera mu icuraburindi. Koko burya ngo iby’abapfu birya abapfumu! Ku buryo buhanitse, ku rwego rwo hejuru, tuhasanga abantu bumva ko shitani ifungura iriba ry’iby’isi maze bakayiyoboka sinakubwira! Abajya mu mihango ibanywanisha na shitani, abo ngabo bikururira ibyago biremereye cyane. Ni bo igihe kigera ugasanga barabwejagura babuze aho bakwirwa. Abavandimwe biyumvamo ubutumwa bwo gusabira abarwayi, ni bo bafite ubuhamya bwinshi kuri icyo kibazo . 

Kimwe mu bituma abantu badatsinda amashitani burundu, ni ubuzima bwo kuvanga amasaka n’amasakaramentu. Uko kuvanga bigabanya igipimo cy’ukwemera. N’aho basenga bate, n’aho bakurikiza amategeko yanditse, ay’ikoraniro n’ay’igihugu, bakomeza kuba indiri ya sekibi. Ni bo baza mu masengesho yo gusabira abarwayi ugasanga nta makiriro. Yego hari n’abandi batinda kubohorwa bitewe n’uko roho mbi yabashoyemo imizi. Akenshi bisaba gusabirwa imyaka myinshi kugira ngo bayimeneshe burundu. Ikibi kigomba kwirindwa, ni ukuvanga iby’ubukristu n’iby’Imana. Ubwo umuntu aba yiboha bihagije. Iyo kandi umuntu atabaye maso, roho mbi nyinshi zirukanywe mu bantu zikomeza kuzerera zishaka abo zinjiramo. Hari abo zibona ko baziteguriye imitima zikabinjiramo zikabatengagura. N’ababohowe kuri sekibi, bagomba guhora bari maso kuko itajya irambirwa. Ikomeza gusirisimba ishaka ukuntu yabagarukamo. Ni yo mpamvu uwasabiwe agomba gusenga bihagije yirinda icyaha icyo ari cyo cyose. Kujya mu by’Imana ku buryo bw’amategeko gusa, ntibihagije kugira ngo turindwe imijugujugu ya roho mbi. Icy’ingenzi ni kwa kwemera guhamye Pawulo Intumwa yahoze adushishikariza. Ni ukwemera guherekejwe n’imigirire y’URUKUNDO rwa KRISTU. 

Dusabirane ingabire yo gukunda iby’Imana, dukurikire YEZU KRISTU dufite ishyushyu ryo kubana na We iteka kandi dutekereza ku buzima bw’ijuru budutegereje. Twirinde uburangare kugira ngo dutsinde roho mbi zitwugarije. Nta we uzatsindwa kandi atuye mu musaraba wa YEZU KRISTU. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA RYOSE

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.