Sodoma na Gomora ku munsi w’urubanza

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE B,

12 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Hoz 11,1.3-4.8c-9

2º. Mt 10,7-15

 

SODOMA NA GOMORA KU MUNSI W’URUBANZA

 

Inyigisho y’uyu munsi ishaka kuduhumuriza. Kuba YEZU ahamya ko ku munsi w’urubanza Sodoma na Gomora bizadohorerwa bikababarirwa ibyaha, ni inkuru nziza kuri twebwe twese. Ni ukuduhumuriza. Tumenyeshejwe ko tuzababarirwa bityo ntitujye mu muriro. Ariko twitonde. YEZU aragira ati: “Ku munsi w’urubanza, Sodoma na Gomora bizadohorerwa kurusha uwo mugi”. Uwo mugi avuga, ni impugu zose zirimo abantu banga kwakira Inkuru Nziza y’Umukiro. Sodoma na Gomora bishobora gushushanya bityo umuntu wese wigira kagunge akanga kwemera YEZU KRISTU, akikundira ibibi bitagize aho bihuriye n’amahoro atanga.

 

Igitabo cy’Intangiriro (18, 16-19,29) kitunyuriramo muri make ibyaha iyo migi yombi yakoraga. Yaje no kubihanirwa irasenyuka ihinduka umuyonga. Hari aho Bibiliya iterurira igira iti: “Abantu b’i Sodoma bari inkozi z’ibibi, bahoraga bacumura kuri Uhoraho” (Intg 13, 13). Kuva kera kugeza uyu munsi, izina Sodoma ntiribura icyo rishushanyiriza umuntu wese urivuze cyangwa uribwiwe. Sodoma yabaye ishusho ry’ibibi byose. Sodoma yabaye ishusho ry’ihanga rikora amarorerwa. Sinzi impamvu akenshi iyo uvuze Sodoma abantu bahita batekereza ku migirire y’ubusambanyi n’uburaya! Icyo twemeza tudashidikanya, iyo twitandukanyije na YEZU KRISTU, Sebyaha iboneraho kwinjira mu mubiri wacu ikawuharamba ikawuhindura ubuvumo bwayo. Kimwe mu byo iwukoresha giteye isoni, ni uburaya n’imigirire myinshi y’irari ry’umubiri abantu (cyane cyane urubyiruko rw’ubu) biberamo bibwira ko ari rwo rukundo. Imico yose itangiye kwitandukanya n’Ivanjili ya YEZU KRISTU, iha urwaho ingeso zose mbi zishobora kwigarurira umuntu. Amategeko yose bayagisha impaka bibwira ko ari ibitekerezo bidafite ireme. Aho ni ho kuyoba no gutana bishingiye. Nta gitangaje kubona muri iyi minsi Sebyaha isigaye yumvisha abantu ko imyifatire yose umuntu ashatse ashobora kuyigaragaza. Mperutse kujyura mu mugi wa Madrid ngeze aho bategera bisi, mbona abantu bagera nko ku ijana, abagabo, abasore, abagore n’abakobwa bagenda ku magare bambaye ubusa nyabusa. Muri iki gihe, ahantu henshi cyane cyane mu bihugu by’i Burayi, uhasanga abantu batagira isoni na mba. Ibyo Ijambo ry’Imana ritubwira, byose babiteye ishoti. Aho gutozwa URUKUNDO ruzima akiri muto, umwana w’umukobwa cyangwa w’umuhungu atozwa kwishimisha mu mubiri we agakura yarahindutse ikiroroge. Kurera mu mico myiza YEZU KRISTU ashaka, ngo byarabananiye. Ngo ni yo mpamvu bashaka kwerekeza ku byo kamere yabo ishaka guhora yasamira! Shitani ifite umugambi wo guhindura isi yose Sodoma! Tuzi ko itazabishobora kuko idashobora gutsinda Umugenga wa byose. Ariko ikibabaje, ni uko hagati aho, hari roho nyinshi yarangije gukayirana. Hari n’izindi nyinshi zivuka zihita ziyongobezwa na yo. Umuti nta wundi usibye kwiringira imbuto zera ku butumwa YEZU KRISTU yashinze intumwa ze.

 

Mu bihe byose Kiliziya n’abantu muri rusange bagiye binjira mu bihe bikomeye byo gutana, YEZU yagiye atuma bamwe mu bakunzi be. Mu izina rye bagiye bihatira kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro bakarushaho kubohora roho nyinshi. YEZU atuma intumwa ze mu isi azishishikariza kwamamaza Ukuri kw’Ingoma ye mu bwizige no mu bwiyoroshye. Bahawe ku buntu bamenya gutanga ku buntu. Baritanze birinda gutangwa imbere n’iby’isi. Ntibaranzwe n’ubwoba, bashishikajwe no kwamamaza Ijambo rikiza abarwayi ku mubiri no kuri roho.

 

No muri iyi minsi turimo, ntidushobora gusohoza ubutumwa YEZU yadushinze tutifitemo ayo matwara y’ubwizige. Kureka byose biratunanira. Kwinjira mu isengesho rituma tubona imibabaro y’abavandimwe no kubatabara biratugoye. Gutinyuka kwamagana mu izina rya YEZU imigirire y’ i Sodoma, na byo tubigendamo biguruntege. Uko biri kose, twizeye Ijambo YEZU KRISTU yavuze: nta bubasha na bumwe buzatsinda Kiliziya ye. We ubwe azi uko azagorora ibintu akatubyutsamo abahamya be b’ibi bihe turimo. Muri iki gihe, kwemera izina rye biragoye kuko muntu w’iki gihe yihaye isi muri rusange. Nituba indahemuka ku murimo yadushinze, tuzatsinda kandi dufashe n’abandi kwigobotora ingoyi ya Sebyaha.

 

Dukomeze gusabira abasaseridoti babeho uko YEZU yabitubwiye mu Ivanjili twumvishe uyu munsi. Birakomeye ariko birashoboka ku bubasha tumukomoraho.

 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU AKUZWE MU MITIMA YACU.

 

 Padiri Sipriyani BIZIMANA