Tugomba kumvira Imana kuruta abantu

KU WA KANE W’ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA.

19 MATA 2012

 

AMASOMO:

1º. Intu 5, 27-33

2º. Yh 3, 31-36

 

TUGOMBA KUMVIRA IMANA KURUTA ABANTU

 

Iyi ni yo nyigisho mpisemo gutanga uyu munsi: “Tugomba kumvira Imana kuruta abantu”. Uwayitanze bwa mbere, ni Petero n’izindi ntumwa. N’ubwo bari bababajwe bikomeye mu buroko, ntibigeze bashidikanya ko ari YEZU KRISTU wazutse mu bapfuye waje kubabohora ku buryo bw’agatangaza. Ntibatewe ubwoba n’ibikangisho by’abantu bari barishe YEZU. Bari bazi neza ko bazabahigira kubica ariko ibyiza by’UWAZUTSE bari bariboneye ni byo bashyiraga imbere.

Nk’uko ejo twabivuze “ukora iby’ukuri ajya ahabona”, UKURI intumwa zamamazaga ni ko kwatumaga zitangaza ukwemera kwazo ku mugaragaro. UKURI ni ko gukiza. Ibinyoma n’amafuti ni byo byoreka isi. Intumwa zamamaje ko YEZU ari muzima kugira ngo bene muntu bagire ubuzima bw’iteka.

Birakwiye ko ukwemera kw’intumwa za YEZU kugaragazwa no mu bihe turimo. Hari byinshi biduteye ubwoba nk’ingorane zikomeye ushobora kuba urimo, hari abantu baguteye ubwoba nk’abanzi bawe baguhigira kubera urwango shitani yababibyemo. Mu Izina rya YEZU KRISTU watsinze urupfu, nguhamagariye kubura amaso ukarangamira YEZU KRISTU kuko “Uwemera Mwana agira ubugingo bw’iteka”. Gerageza unatekereze kuri ubwo bugingo bw’iteka. Zirikana ko nyuma yo kubaho mu mubiri KRISTU aguhamagarira gusangira na we ubugingo bw’iteka mu ijuru hamwe na Bikira Mariya n’abatagatifu bose. Kumvira YEZU KRISTU ni byo bifite akamaro kurusha ibindi byose dushobora kumenya no gukunda muri iyi si. Iri jambo YEZU atubwiye none, ni ukuri: “uwanga kwemera Mwana ntazagira ubugingo, ahubwo uburakari bw’Imana bumuhoraho”. Ibyo ntibisobanura ko Imana yitwara nk’abantu batababarira. Icyo iryo jambo YEZU atubwira risobanura, ni uko byanze bikunze umuntu wese witandukanya n’inzira YEZU KRISTU yatweretse atabura guhura n’ingaruka. Ibyo birumvikana ko ukora ibibi wese, ugendera mu nzira zonona urukundo rw’Imana n’abantu, nta mahoro ashobora kugira mu mutima we. Iyo ni ingaruka ya mbere y’ububi bwe. Si Imana imuhannye. Ni we ubwe wikururira amage. Ikindi kandi kuko ubuzima butarangirira kuri iyi si, nta muntu n’umwe urinda ava kuri iyi si yunze ubumwe na sekibi ngo ahinguke mu byiza bihoraho mu ijuru.

Twitondere inyigisho zituzuye. Hari abakwiza impuha zivuga ko umuntu ashobora gukora ibibi igihe cyose ngo maze akicuza ku isegunda rya nyuma akinjira mu rumuri rw’Imana. Tuzi ko mu bihe byose, ari abahanuzi bo mu Isezerano rya kera, ari YEZU ubwe, ari intumwa ze, ntawigeze atubwira ko dushobora kwiberaho uko tubyumva dutegereje za mpuhwe z’Imana. Batubwiye ko byihutirwa guhinduka mu maguru mashya, tukemera, tugakurikiza icyo Ushoborabyose atubwira. Sekibi ikunze kudushyiraho iterabwoba tukaba ab’isi gusa, tugatinya ab’isi n’iby’isi.

Twe abariho muri ibi bihe nitwumve ko ibyo intumwa za YEZU zakoze, natwe dushobora kubikora. Tuzabishobora nitwemera kugendera mu nzira y’ukuri. Ukuri ni ko kwashoboje Umwana w’Imana gutwara umusaraba. Uko biri kose, umuntu uziyemeza kugendera mu kuri azangwa n’abikundira ibinyoma. Kuva ku cyaha cya Adam na Eva, nta ho twahungira ingaruka z’icyaha. Ni yo mpamvu mu isi abakunda ukuri badakunze kuba benshi. Ni na yo mpamvu kandi batotezwa. Abantu b’indahemuka babonye YEZU KRISTU, ni bo bashobora gufasha isi kugenda ibona inzira y’umukiro. Nta cyo batinya iyo bakurikiye ukuri kwa YEZU KRISTU. Nta n’umuntu bashobora gutinya. Ntibarya iminwa iyo bagomba gutangaza UKURI KUBOHORA. Isi ishaka kudutera ubwoba. Nidukomera kuri YEZU KRISTU iyo si ni yo izaterwa ubwoba n’imbaraga tugaragaza mu gukurikira YEZU KRISTU UMWAMI WACU.

Tumurikiwe n’amasomo matagatifu y’uyu munsi, nimucyo dusabirane kugira ngo tubashe gutinyuka kwamamaza UKURI KWA YEZU KRISTU. Dusabirane n’imbaraga zo gukomera mu gihe bizaba ngombwa kubabazwa n’isi y’umwijima.

BIKIRA MARIYA aduhakirwe.

YEZU ASINGIZWE.

Padiri Sipriyani BIZIMANA