Twasanga nde wundi?

KU WA GATANDATU W’ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA,

28 MATA 2012

 

AMASOMO:

1º. Intu 9, 31-42

2º. Yh 6, 60-69

 

TWASANGA NDE WUNDI?

 

Twavuze ko kumva amabanga ya YEZU KRISTU birenze ibitekerezo bya muntu. Kubera ko rero imvugo ye irenga amarangamutima yacu, iyo tutumvise icyo atubwira, twihimbira izindi nzira. Ni byo byabaye ku bigishwa be. Ibyo kurya umubiri we byababereye ubusazi maze benshi bavanamo akabo karenge. Ni uko bigendekera uwo ari we wese ugenda muri iyi si atumva aho agana. Hari benshi babuze amahwemo kuko ibyo ku isi bibaburagiza. Hari benshi babuze amahoro. Hari abataye umutwe. Ni nde uzabahumuriza?

YEZU KRISTU yagaragaje ko adatenguha abamwiringira. Umuntu uwo ari we wese wifitemo ukwemera kutavangitiranyije, ntiyigera ata icyizere afitiye Nyagasani YEZU. Kandi ni mu gihe, kuko kwemera YEZU KRISTU, ni ukwemera ko yinjiye mu buzima nyakuri anyuze mu rupfu. Nta kintu kibaho gihangayikisha nk’urupfu. Guhamya ko YEZU yatsinze urupfu akazuka, ni ukudatinya ibyo kuri iyi si. Ahubwo ni ukugirira inyota ivanze n’amatsiko iby’IJURU tuzishimamo iteka. Ni YEZU KRISTU tugenda dusanga. Hari indirimbo ibitwigisha neza: “YEZU ni byose k’umufite, urushye wese ni we agana, izina twamuhaye ni ryiza we: YEZU ni we Karuhura”.

Uko KURI, Petero umukuru mu ntumwa, yakumvise rugikubita. Mu gihe abenshi bari bamaze kureka gukurikira YEZU ngo ni uko abahishuriye ibanga ubwenge bwabo budashobora kumva ijana ku ijana, Petero we yavuze adashidikanya at: “Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana”. Hari ibihe abantu bageramo, ukabona benshi bacitse intege. Ikiba gikwiye, ni ukwibuka ko Ijambo rya YEZU KRISTU rikomeje kuba ukuri. Mu bihe byose bikomeye ushobora gusanga habuze abashishozi bahagije bakomeye ku KURI biyemeje kubera abahamya. Ibyo bihe bisa rwose na kiriya gihe cy’ikubitiro ubwo abigishwa ba YEZU batagize icyo batora mu byo yababwiraga. Uko YEZU yahindukiriye ba Cumi na babiri akababaza niba na bo bashaka kwigendera, ni ko no mu bihe by’amahina ahindukirira abo yashinze gukenura intama ze asa n’aho ababaza ati: “Ese ko mbona ibibazo byabaye urudubi abana banjye bakaba baratereranywe, muri hehe?”. Ubwo kandi ntabaza gusa abayobozi ba Kiliziya, abaza buri mukristu wese wakomejwe wibwira ko yakiriye Roho Mutagatifu.

Nta na rimwe dukwiye kwibagirwa ko YEZU KRISTU ari muzima kandi ko atuyoboranye urukundo. Ntitumubonesha amaso. Iyo tumwemeye ariko, tubona ikuzo rye n’ibitangaza bye. Ni We w’ibanze tugomba gutegerezaho umukiro n’ihumurizwa. Hari abantu usanga bahangayitse ngo kuko bataragira icyo bageraho kigaragara mu buzima bwabo. Abo ni nk’abasore cyangwa inkumi batakigira umutima mu gitereko ngo keretse babonye uwo barwubakana. Akenshi kubera guhuzagurika no kutamenya uw’ibanze bakwiye kuganyira, iyo nzira bayinjiramo nabi maze aho bakekaga umunezero bakahahurira n’amaganya. Abandi bantu barangaye muri iyi si, ni abumva ko umukiro bawukesha mbere na mbere abandi bantu (ababakuriye, ababaha akazi, abakire…). Iyo badashyize imbere YEZU KRISTU bahora bumvira inzira ziyobye za muntu. Kugira ubutwari bwo kwirwanyamo amafuti no kuyarwanya mu isi barimo, birabagora.

Dukwiye gusaba imbaraga z’ukwemera YEZU zituma dutsinda ibibi byose tukagwiza abatagatifujwe. Biragaragara ko mu gihe cy’ikubitiro, Kiliziya yagaragaje ububasha bukomeye ikomora kuri Nyirayo YEZU KRISTU. Twongeye kumva ukuntu abayobozi bayo b’icyo gihe batangaga ibimenyetso nk’ibyo YEZU yagaragaje. Mu Izina rya YEZU KRISTU bakijije indwara bazura n’abapfuye. Uko Petero yakijije Eneya w’i Lida n’uko yazuye Tabita w’ i Yope, si inkuru z’impimbano. Ni impamo. Ni ko byagenze ndetse byafashije benshi kwemera ko koko YEZU akwiye icyubahiro n’ikuzo, ko ari we utanga ubugingo nta wundi. Mu gihe ugiye gucika intege, ibuka rwose uko Petero yabisobanuye: “TWASANGA NDE WUNDI?”

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE.

 

Padiri Sipriyani BIZIMANA