Uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi

ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA

Ku wa 6 Gicurasi 2012

AMASOMO: Intu 9,26-31; Zab 21; 1 Yh 3, 18-24; Yh 15,1-8


“UBA RERO MURI JYE, NA NJYE NKABA MURI WE, YERA IMBUTO NYINSHI; KOKO TUTARI KUMWE NTA CYO MWASHOBORA.” (Yh 15,5)

Uyu munsi Yezu Kristu arabwira abigishwa be amagambo akomeye yerekeranye n’ubumwe bagomba kugirana na We. Yezu arahera ku kigereranyo cy’umuzabuba n’amashami yawo. Yezu ni Umuzabibu. Abigishwa be bakaba amashami. Umuzabibu ni wo ubeshejeho amashami yawo. Kandi ishami ritagishoboye kurya ibyo umuzabibu urigaburira riruma; mu yandi magambo rirapfa: Maze ubundi rigacanwa. Yezu araburira abigishwa be ko ari uko na bo bizabagendekera niba batunze ubumwe na we. Usibye no kuba ntacyo bazashobora; ahubwo ntibazanabaho. Bazajugumywa mu muriro bashye. Kuko kubaroha muri uwo muriro atari cyo cyamuzanye, Yezu waje kuwubarokora abwira abigishwa be, ati “uba rero muri jye, na njye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora.” Aho ni ho Yezu ararikira abigishwa be kwerekeza: kunga ubumwe na we kugira ngo bere imbuto nyinshi z’Ubugingo bw’iteka muri bo ubwabo no mu bandi.

Uyu munsi rero Yezu ahagaze rwagati muri twe. Aratwigisha tumuteze amatwi nka ziriya ntumwa ze. Araduhamagarira kurumbuka imbuto nyinshi. Ibyo ariko ntibizashoboka niba tutaranduye umwirato mwinshi twifitemo.Koko rero wagira ngo Zaburi ya 10 (9) n’iya 12 (11) ni twebwe zagenewe. Koko imigambi yacu n’amagambo yacu usanga akenshi binyuranye rwose n’Ukwemera Yezu aduhamagarira. Koko rero twebwe twibwira ko dushoboye. Ndetse ko dushoboye byose. Dushobora kwibeshaho. Ndetse tukabeshaho n’abandi benshi. Twibwira ko twihagije. Ko n’Uwaduhanze niba abaho, yarangije umurimo we . Ubu ni twebwe tugomba gukorera twebwe dukoreshwa na twebwe duhembwa na twebwe. Turitunze. Turihagije. Turigenga. Muri makeya turi Imana yacu. Nta yindi Mana dukeneye kuyoboka kuko nta mana iyoboka iyindi. Ifite iyindi iyitegeka ntiyaba ikiri imana. Mu mishinga dukora no mu byo duteganya nta wundi ugomba kutugira inama, nta rindi jambo tugomba kubwirwa. Ijambo ni iryacu. Twariremye. Turirera turikuza. Kandi n’urupfu niruramuka rudutinyutse kuko ubusanzwe dufite byinshi na benshi baruturinze(ikoranabuhanga, urukingo, agakingirizo, imiti, abaganga, abashinzwe umutekano n’ingabo, amafaranga…), ariko nirunaduhangara, tuzamanukana ikuzimu ishema n’isheja. Tuzagenda twemye nk’abantu b’abagabo koko batigeze bahakirizwa Kuri iyo Mana yabo itagize icyo ivuze n’icyo imaze. Akenshi iyo ni yo mvugo yacu. Niba tutanabivuga, akenshi tubaho ari byo dukurikiza.Niba tutavuga n’ibyo byose tuvuga bimwe muri byo. None se ni bangahe muri twe koko bumva iri jambo rya Yezu ngo mutari kumwe na jye ntacyo mwashobora?

Ibyo ari byo byose, mu mwirato wacun’ uw’isi yacu si twe dufite ukuri. Turibeshya rwose. Dutege ahubwo amatwi Yezu, we utubwira ukuri: Mutari kumwe najye nta cyo mwashobora. Twibeshya ko kuyoboka Kristu no kwicisha bugufi imbere ye ari ubugwari n’ubucucu. Ko abanyambaraga, abahanga, abanyabwenge n’ibihangange badashobora guta igihe mu masengesho. Ntibakeneye guhazwa kuko bahora bahaze. Ntibakeneye Kubwirizwa (kwigishwa) kuko na bo ntibajya babura icyo bavuga. Ibigega by’amagambo barabigwije. Nta mukiro bakeneye kuko gukira byo barakize pe! Ndetse bakiza n’ubakeje. Ntibakeneye gusaba imbabazi kuko atari imbabare. Twese rero abibeshya bene ako kageni, uyu munsi Yezu Kristu Wapfuye akazuka, ari iwacu atwigisha agira ngo tubeho. Aje kuduha ubuzima nk’uko yabuhaye Pawulo akamukura mu ruhame rw’abahakanyi b’ububasha bwe. Maze akamushyira mu bamuhamya mu ruhame badatinya guterwa amabuye. Guhamya Kristu kandi nyako ni ukurangwa n’Urukundo rutaryarya, mbese ni ugutura nyine mu rukundo rwa Yezu ukunda abantu bose ntacyo abaca usibye kubacacura ngo abacungure. Urwo rukundo ni rwo rwahuje Pawulo na Barinaba. Maze bakorana ubutumwa bweze imbuto nyinshi kandi z’ibihe byose muri Kiriziya. Urwo rukundo ni rwo rugurumana mu mitima y’abantu bose bemera Kristu by’ukuri kandi bagakunda abantu bose batitaye ku bubi bwabo cyangwa ngo bagire abo batonesha batoneka abo batitayeho.

Bikira Mariya Umubyeyi wa Yezu Kristu, nadusabire none kuva ku izima; maze tuzinukwe kwikuza. Aribyo bidutera kutemera Ubuzima Yezu aha abemeye kumwizirikaho no kumwizihira. Bikira Mariya adusabire kumva rwose ko hanze ya Kristu Yezu wapfuye akazuka nta buzima, nta kuzo nta n’izimano. Bityo twese kuva none duharanire kunga Ubumwe na Kristu Yezu we Mukiza n’Umutegetsi rukumbi.

Padri Jérémie Habyarimana