Ubuhamya bw’intumwa

UWA MBERE WA PASIKA, 9 MATA 2012.

AMASOMO:

1º. Intu 2, 14.22-32

2º. Mt 28, 8-15

 

1.YEZU YARAZUTSE KOKO: Ubuhamya bw’Intumwa

Mu gihe cya Pasika, liturujiya ya misa idutekerereza iby’IZUKA ya YEZU. Igitabo cy’ibyakozwe n’intumwa kitunyuriramo muri make uko intumwa zashize ubwoba zigatangira kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro. Na ho ivanjili yo yibanda ku buryo YEZU yakomeje kwigaragaza nyuma y’urupfu n’ihambwa rye.

2. GUHAKANA IZUKA RYA YEZU NI KO KWINJIRA MU RUPFU

Kuri uyu wa mbere wa Pasika, tuzirikane impamo y’ uko YEZU yazutse. Abarinzi boherejwe na Pilato ntibagize icyo basobanukirwa. Bene Pilato abo, bafatanije n’abakuru babo bacuze ikinyoma bidafite shinge na rugero.

Muri kamere muntu dusangamo ubwirasi butuma yumva ko ashobora kugenzura byose kugeza ku mugambi w’Imana. Umumalayika yamanutse mu ijuru, imva irakinguka n’ubwo bari baraye bayidanangiye. Abarinzi babonye umumalayika wa Nyagasani ameze nk’umurabyo bakuka umutima bikubita hasi nk’abapfuye. N’ubundi urupfu rwari rwabinjiyemo kare kuva ubwo bangaga kwemera ibimenyetso byose YEZU yari yarakomeje kugaragaza agira neza aho anyuze hose. Ni uko twese bitugendekera iyo duhakanye ukuri tukibera mu binyoma. Igihe kiragera ibinyoma byacu bigatahurwa tugakorwa n’ikimwaro. YEZU watsinze urupfu atwigisha kwinjira mu kuri kwe tugaca ukubiri n’ibinyoma bikwira hirya no hino kubera ubuyobe bwa muntu. Ibyo binyoma byose, bivuguruza urukundo rwa KRISTU.

3. KUBONA YEZU WAZUTSE: KUMUKUNDA BYIMAZEYO

Dutangarire urukundo bariya bagore bari bafitiye YEZU. Rwatumye bazindukira ku mva ye butaratandukana. Bagize ihirwe ryo kuba aba mbere mu kubona YEZU WAZUTSE. Abantu benshi bakunze kuvuga ko abogezabutumwa ba mbere babaye bariya bagore. Aha twazirikana ko urukundo rwa YEZU WAZUTSE rutuma tutarambirwa mu kumushakashaka. Ni kenshi duhura n’ibibazo binyuranye tukungikanya amasengesho dusaba kubihonoka. Hari ubwo turambirwa tukareka no kwiringira YEZU. Bariya bagore bagaragaje ko YEZU yigaragariza abirinda kurambirwa ku rugamba rwo gushaka uruhanga rwe. Utarambiwe ahura na YEZU akamuha imbaraga ze.

4. GUHURA NA YEZU WAZUTSE: GUHABWA ROHO WE

Amasomo y’uyu munsi na none aratwereka ko ari ngombwa gusaba ko ROHO WA YEZU WAZUTSE atuzamo. Inyigisho ityaye yatangiye gutangwa ubwo ROHO MUTAGATIFU amanukiye ku ntumwa. Uyu munsi dutangiye kumva uko Petero aterura yerurira Abayisiraheli ko YEZU bishe Imana yamuzuye imubohora ku ngoyi z’urupfu. Ntibyashobokaga ko rumuherana. Umugambi udakuka w’Imana wari uwo gukiza abantu. Yawujuje yemera gutanga Umwana wayo YEZU KRISTU. Ubwenge bwa muntu ntibwumva neza icyo gitangaza. Na n’ubu hari abantu bahakana bavuga ko IMANA idashobora kubambwa ku musaraba na muntu. Ni aha nyine yagaragarije ko ari Imana. Umuntu wese wemeye inzira y’ukwiyorshya no kwigira ubusabusa aho kubaho mu binyoma, mu bugome n’ibindi byaha by’urudubi, abona ikuzo ry’UWAZUTSE mu bapfuye, agira amahoro.

5. YEZU WAZUTSE NI WE UTANGA AMAHORO

Twese dusonzeye amahoro. Twongere twibutse ko ikintu cyose gituma umuntu atiyumvamo amahoro n’umutekano kibyarira isi urupfu. YEZU ni we utanga amahoro. YEZU abonekera abe yahitaga ababwira ati: “Nimugire amahoro” akabashishikariza kudatinya. Guhura na WE ubwabyo, kumubona ni bwo buryo bwo guhabwa amahoro y’umutima atuma dutera intambwe igana ijuru. Igihe umukristu arangwa n’ubwoba bwo kubaho mu kuri, aba akiri kure mu guhura na YEZU. Nta n’ubwo ashobora kwigisha Inkuru Nziza ashize amanga. Icyo gihe arangwa no guhuzagurika no kwivuguruza. Intumwa zagize ihirwe. Umunsi zihuye na YEZU WAZUTSE zikakira ROHO WE MUTAGATIFU, zahanuriye bose nta mazeze. Hakenewe abakristu buzuye ROHO MUTAGATIFU muri ibi bihe isi ihitamo ibinyoma irwanya ukuri. Gutoza mwene muntu akiri umwana kumenya YEZU KRISTU ni umuganda ukomeye wo kubaka isi y’abantu batifitemo ubwihebe, bahora bishimiye kubaho, kubaha abandi, kubifuriza umukiro no kumenya ko batagomba kuyobora isi uko babyishakiye.

6. DUSABE IMBARAGA

Duhereye ku masomo y’uyu munsi dusabe imbaraga zo gushira ubwoba maze twamaze dushize amanga Inkuru Nziza y’Umukiro YEZU WAZUTSE yatubuganijemo.

Padiri Sipriyani BIZIMANA