Uhereye i Yeruzalemu abantu bagomba kwigishwa iby’ukwisubiraho

ICYUMWERU CYA GATATU CYA PASIKA

Ku wa 22 Mata 2012

AMASOMO:Intu 3, 13-15. 17-19; Zab 4; 1Yh2, 1-5; Lk 24, 35-48


‹ UHEREYE I YERUZALEMU ABANTU BO MU MAHANGA YOSE BAGOMBA KWIGISHWA MU IZINA RYE, IBYEREKEYE UKWISUBIRAHO N’IBABARIRWA RY’IBYAHA›

Uyu munsi Yezu Kristu wazutse mu bapfuye arabonekera intumwa ze ziteraniye hamwe. Mbere yaho yari yabonekeye bamwe muri bo. Yezu yasanze abo yari yabonekeye barimo kubitekerereza bagenzi babo nk’Inkuru yabashimishije ikanabatangaza. Ariko ikanabafasha gutangira gukongeza muri bo urumuri rwo kwemera ko Yezu ari muzima. Mu gihe abigishwa baganiraga iby’Izuka rye ni bwo Yezu na we yagize atya aba ahagaze hagati yabo. Abaha amahoro maze arabahumuriza. Dore ko babanje kumwikangamo umuzimu. Kugira ngo Yezu abereke rwose ko ari Muzima ntiyabaganirije gusa. Yabasabye kumwitegereza no kumukoraho hanyuma anafata ku ifunguro ryabo bose bamureba. Yakomeje kubigisha . Hanyuma abaha Ubwenge bwo gusobanukirwa Ibyanditswe. Maze arangije abaha ubutumwa bwo kwigisha abantu bose uhereye i Yeruzalemu. Ubutumwa Yezu abahaye ni ukwigisha mu izina rye ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ry’ibyaha. Naho abo abatumyeho ni abantu bose bo mu mahanga yose uhereye i Yeruzalemu.

Nka ziriya Ntumwa Yezu uyu munsi ni twe aje asanga aho duteraniye tuvuga iby’Izuka rye. Uyu munsi Yezu Kristu wapfuye akazuka aratubonekera rwose. Aratuganiriza, adusaba kumwitegereza. Tumukoreho. Dusangire na we. Kandi aduhugure ubwenge aduhe n’ubutumwa. Twitonde rero twoye kumwikangamo umuzimu. Yezu Kristu ni muzima rwose mu Misa. Yezu Kristu ni muzima mu Ukaristiya. Yezu Kristu ni muzima rwose mu musaseridoti uhagaze mu izina rye (Yezu) atanga inyigisho kandi atura igitambo cy’Ukaristiya. Twibuke ko Yezu yabwiye intumwa ze ati “ndababwira ukuri koko: uwakiriye uwo ntumye, ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye”(Yh 13,20). Ntitugomba rero kumva ko Yezu ari uwapfuye none hakaba hari abantu bamuhagarariye barimo kutubwira ibye. Yezu si Nyakwigendera abe bafatiye ijambo bagira ngo babwire abantu ibigwi by’iyo ntwari yatabarutse. Oya,Nyagasani Yezu yazutse koko! Kandi yabonekeye abigishwa be. Nyagasani Yezu yazutse kandi aratubonekera. Yezu Kristu ni muzima rwose. Mu musaseridoti usoma Misa ni Yezu Kristu ubwe muzima uhagaze hagati yacu! Mbega ibanga ry’Urukundo rudukiza muri Yezu Kristu! Natwe hamwe na ziriya ntumwa twagombye guhora dutangara rwose. Ariko tukanataraka kubera ibyishimo. Yooo! Mbega urukundo! Mu Misa Yezu Kristu wapfuye akazuka ari kumwe natwe iminsi yose kugeza igihe isi izashirira (Mt 28,20). Si Padiri kanaka uduha umubiri we, ahubwo ni Yezu ubwe uduha umubiri we bwite. Si Padiri kanaka utubwira ijambo rye; ni Kristu ubwe utwigisha.Twishimire kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka uje adusanga ngo adusobanurire, adusonzore kandi adusabe gusakaza ku isi ubusukurwe bwisanzuye hose ku bw’amaraso ye(Heb 10, 24; Hish 1, 5-6).

Kubera iyo mpamvu rero Misa tugomba kuyikunda kuko tuhahurira na Yezu ubwe muzima. Abenshi bacitse mu misa kuko bitiranyije Yezu n’umuzimu. Uwo muzimu se twitiranyije na Yezu ni nde? Ashobora kuba ari ibikorwa bya kanaka mu maso y’abantu w’umukristu ukomeye. Ariko wowe ukaba uzi neza ko nta Yezu akorera rwose. Ibikorwa bye bitera urupfu (Heb 9,14) bikakubera ikigusha ugahitamo kuva muri kiriziya uhungira mu yandi madini. Cyangwa ugahitamo kwiyicarira mu rugo uvuga ko ariho hagufasha. Kuko iyo uhuye n’abantu biyita abakristu atari bo baragucumuza. Ari uwaguteye gutana, ari nawe ubwawe mwese uyu munsi Yezu Kristu wapfuye akazuka abasanze abasaba kwisubiraho kugira ngo mubabarirwe kandi mubabarirane. Impuhwe za Yezu ntawe ziheza. Kuki twakwifuza ko abo twita abanyabyaha kuturusha bava muri Kiriziya, kandi Yezu we arimo kuhabahamagara kugira ngo ahabakirize?

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero uyu munsi aratwohereje ngo mu izina rye duhamagarire abantu guhinduka. Bityo babonereho na bo kubabarirwa mu izina rye. Ntitugomba gukinisha ubu butumwa.Kuko ni ubutumwa bwerekeye ubucungurwe(Ijuru) cyangwa Ubucibwe Kuri muntu. Ni ubutumwa bwerekeranye no gupfa cyangwa gukira. Ni ibyerekeranye n’amagara amwe aseseka ntayorwe (Mk 16,16). Twagombye rwose kubukora uko Roho Mutagatifu abidushoboza kose. Erega Yezu si inama atugira. Ahubwo arabidutegeka. Abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa natwe mu izina rya Yezu. Mu kwamamaza Inkuru Nziza nta hezamoko n’irondakoko. Ni ubutumwa bureba abantu bose. Ndetse kimwe mu bimenyetso by’abakiriye Inkuru Nziza ni uko bareka kuvangura abantu. Bakumva ko twese dufite icyo dutegetswe gukora kugira ngo tubeho: kwisubiraho no kubabarirwa ibyaha muri Kristu. Ko bitureba twese. Kandi ko utari muri iyo nzira wese tugomba gukora ku buryo bwose ngo tumwinjize muri Kristu.

Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina wa Yezu Kristu wapfuye akazuka n’Umwamikazi w’Intumwa nadusabire twese Kuri iki cyumweru. Twakire Yezu twemera kuva mu byaha byose. Twakire Yezu twemera kubabarirwa muri we. Twakire Yezu twemera guha bose amahirwe yose yo gukiza roho no kubaho iteka. Twakire Yezu wazutse tumubera abahamya b’ubuzima bushya bityo abantu boye kutwikangamo umuzimu bahereye ku bikorwa byacu bitera urupfu. Ahubwo batubonemo Kristu muzima bahereye ku bikorwa byacu by’urumuri (Mt 5,16).

 

Padri Jérémie Habyarimana