Uhoraho afitanye urubanza n’umuryango we

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE B,

23 NYAKANGA 2012:

         

AMASOMO:

1º. Mik 6,1-4.6-8

2º. Mt 12, 38-42

 

     UHORAHO AFITANYE URUBANZA N’UMURYANGO WE

 

Amasomo y’uyu munsi asa n’aho ahuriza kuri urwo rubanza. Umuhanuzi mika yatumwe kuvuga ya magambo y’amaganya turirimba ku wa Gatanu Mutatifu: Muryango wanjye nagutwaye iki? Icyo naguhemuyeho se ni ikihe?…Ivanjili na yo iratwibutsa ko ku munsi w’urubanza Abanyaninivi bazatsinda kurusha abantu bo mu gihe cya YEZU. Nimucyo tuzizirikane kuri izo ngingo tugire umwanzuro tuvanamo. 

Uhoraho aributsa umuryango we ibyiza yawugiriye awugobotora ingoyi ya Farawo wo mu Misiri. Ababajwe n’uko nta somo bavanyemo ahubwo bagakomeza kumuhemukira. Igihe abibutsa agira ati: “Naba nzira se ko nakuvanye mu gihugu cya Misiri, nkakugobotora mu nzu y’uburetwa?”, arashaka kubahamagarira kuzirikana ibihe bibi banyuzemo bakabihonoka ku bw’impuhwe ze. Kumva ayo magambo Uhoraho abwira umuryango we, bituma dutekereza hamwe n’umuhanga w’umunyarwanda wagize ati: “Ubugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi”. Uhoraho ariko aduha urugero mu kubabarira umuryango we. Birashoboka ko natwe twagiriye neza abantu nyamara ariko iyo neza igahera. Ibyo birababaza: kugirira neza umuntu nyuma aho yakwituye akaguhemukira! Ibyo bitera ibikomere bikaze mu mutima. Ntidushobora kubikira ku bwacu. Twitegereza urugero Uhoraho yagiye aduha mu mibanire n’umuryango we Israheli. N’ubwo wagiye umuhemukira, we ntiyawurimbuye. Yakomeje kuwihanganira ndetse bigeza ubwo yohereje Umwana we w’ikinege YEZU KRISTU. Ni muri we dushobora kuronka ihumurizwa n’imbaraga zibabarira abavandimwe. Ni mu nyigisho yatanze dusanga muri Bibiliya Ntagatifu, duhabwa inama zose za ngombwa kugira ngo tugaruke mu nzira nziza. Twagize amahirwe yo kuba abantu b’Ingoma ya KRISTU mu bihe bishya ari na byo bya nyuma kuko hirya y’ubuzima bwa YEZU,nta wundi dutegereje uzaza kutuyobora iby’ijuru. Ni yo marenga yaduciriye mu Ivanjili twumvishe. 

Urubanza Nyagasani afitanye n’umuryango we, rurangirizwa muri YEZU KRISTU. Kumwemera no kumukunda ni ko gutsinda urubanza. Impamvu twemeza uko Kuri, ni uko ubuhemu bwacu bwose buhanagurirwa muri KRISTU YEZU. Ni We utugorora n’Imana Data Umubyeyi wacu. Tutaramenya YEZU KRISTU twari mu mwijima w’ibyaha bitagira ingano. Aho twumviye inyigisho ye, twahawe Roho Mutagatifu utuma ducengera amabanga ya YEZU KRISTU. Kwemera YEZU KRISTU bidufasha korohera Roho Mutagatifu, bityo tukagira ubuzima buzima butazima bwa roho. Nta kintu na kimwe dushobora kwitwaza tuvuga ko tutabwiwe aho umukiro wacu ushingiye. Kwemera inyigisho idushishikariza kumenya YEZU no guharanira iby’ijuru, ni ko gukurikiza umurage mwiza dusangana Abanyaninivi YEZU yaduhayeho urugero. Bumvishe inyigisho ya Yonasi baremera barakizwa. Iyo tunangiye tukivumbura ku Mana, ingaruka zikurikiraho ziba agahomamunwa. Byanze bikunze umutima mubi unangira nta handi ugeza nyirawo usibye kwijugunywa mu muriro utazima. Ni ko gutsindwa n’urubanza. Nta bimenyetso bindi dutegereje bitwemeza ibyo YEZU atubwira. We ubwe yatsinze urupfu arazuka. Hari abahora bavuga ngo ntibazi neza ko ijuru ribaho. Ikimenyetso kindi bahabwa ni ikihe uretse IZUKA rya KRISTU? 

Dusabirane imbaraga zo gutsinda ibintu byose bituma ukwemera kwacu gucika intege. Tuzirikane ibyiza Nyagasani yatugiriye, twiyemeze gukurikira inzira ze zose. Dusabe cyane cyane haboneke abantu batwigisha nta bwoba badufashe guhinduka nyabyo.

 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU AKUZWE ITEKA MU BUZIMA BWACU BWOSE.

 

Padiri Sipriyani BIZIMANA