Icyumweru cya 26 B gisanzwe,
Ku wa 30 Nzeli 2012
AMASOMO: 1º.Ibar 11, 25-29
2º.Yak 5, 1-6
3º. Mk 9,38-43.45.47-48
Uhoraho yasakaje umwuka we, bose bagahanura
Inyigisho y’iki cyumweru itwerekeje ku Mwuka w’Ubuhanuzi. Abatware mirongo irindwi ba Israheli bamaze guhabwa ku mwuka w’Uhoraho wari muri Musa, na bo batangiye guhanura bakikije ihema ry’ibonaniro. Rubanda barabatangariye, ariko batungurwa n’uko bagenzi babo batari kumwe na bo bagurumanye uwo mwuka w’ubuhanuzi, na bo batangira guhanurira mu ngando. Benshi bifuzaga ko abo baceceka ariko Musa agaragaza icyifuzo cy’uko umuryango wose wahanura bikarushaho kugenda neza. Icyo ni cyo natwe dukwiye kwifuza mu bihe turimo: Ubonye abantu bose bakwigizemo umwuka w’ubuhanuzi!
Dukwiye no guhora twiteguye gushyigikira umuntu wese wifitemo imbaraga zo guhanura. Twumvishe Yohani intumwa atangazwa n’umuntu utari mu itsinda ry’intumwa yirukana roho mbi maze Yohani yifuza ko babimubuza. YEZU yatugaragarije ko umuntu wese utarwanya ubuhanuzi, umuntu wese utabangamiye igikorwa cy’ubucunguzi, aba ari mu nzira y’Ingoma y’ijuru rwose. Nta we ukwiye kumurwanya. Ukora neza wese, aho yaba ari hose, akwiye gushyigikirwa. Abiyumvamo imbaraga zo gukorera Ingoma y’Imana, aho baba bari hose, bakwiye kwiyumvamo umwuka w’ubuvandimwe wo gushyira hamwe aho kwigiramo amacakubiri. Umuntu wese kandi ufata neza intumwa za KRISTU kandi akazifasha, uwo na we azahabwa ingororano. Cyakora aragowe uwo ari we wese wibereye mu bukire bwe akirengagiza abakene barengana, twumvishe ko ategerejwe n’amakuba atagira ingano. Kubera izo mpamvu zose, nimucyo kuri iki cyumweru dusabe ibi bikurikira.
1.Umwuka w’ubuhanuzi
Muri Bibiliya, guhanura bisobanura kuvuga mu izina ry’Imana. Guhanurira abantu, ni ukubabwira iby’ugushaka kw’Imana Data Ushoborabyose. Ni ukubaganisha mu nzira y’Umukiro w’iteka, ni ukubamenyesha ibyiza by’ijuru. Guhanurira isi ya none, ni ukuyimenyesha YEZU KRISTU wapfuye akazuka. Nta handi hari ibyishimo, umukiro n’umunezero atari muri YEZU KRISTU. Ubwo ni bwo butumwa umukristu wese aharanira kwamamaza. Nta handi umuntu agana atari mu ijuru YEZU KRISTU yadukinguriye. Ni yo mpamvu ibintu bigamije kuvutsa bene muntu iyo nzira, byose ari ibyo kwamaganwa nta kurya iminwa. Kiliziya ya YEZU KRISTU yahawe ubutumwa bw’ibanze bwo kujya kwamamaza Inkuru Nziza. Iyo Nkuru Nziza ni iyerekeye ubuzima bushya turonkera muri YEZU KRISTU. Iyo Nkuru Nziza idushishikariza guhinduka bashya twitandukanya n’icyaha icyo ari cyo cyose. Icyaha ni ikintu cyose kivuguruza ya Mategeko cumi y’Imana. Kiliziya ifite ubutumwa bwo guhanurira isi iyibutsa ko ibintu byose ikora birwanya ayo Mategeko bitazayizanira umukiro. Iryo jwi rya Kiliziya, ni ryo rihanurira isi kugira ngo itavaho yitimbura mu rwobo rw’umuriro utazima. Iryo jwi, ni cyo kimenyetso cy’uko wa Mwuka w’ubuhanuzi watubuganijwemo.
Kubera ko kuva kera, muntu yifitemo amashagaga yo kwikorera ibyo ashatse, kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro byakunze gukururira ingorane bene kuyamamaza. Ni yo mpamvu hari benshi muri Kiliziya basangiye na YEZU inkongoro y’umusaraba. YEZU KRISTU yagaragaje ubutwari buhanitse kugira ngo aducungure. Inkoramutima ze na zo zakomeje kugaragaza ubutwari bwo kwamamaza UKURI no kwamagana ibinyoma kugeza zibipfiriye. Ni cyo n’uyu munsi YEZU ahamagarira umuntu wese uvuga ko amwemera. Nta cyo Batisimu, Ukarisitiya n’Ugukomezwa byatumarira twibereyeho mu bugwari kandi isi igana mu rwobo rw’umuriro w’iteka. Ni ngombwa ko abiyemeje gukurikira YEZU KRISTU bazirikana buri munsi umwuka w’ubuhanuzi bahawe.
2. Abakuru b’ikoraniro
Hirya no hino ku isi, hari ibimenyetso by’uko isi imeze nabi. Isi ntiyakira ku buryo bworoshye impanuro z’Ingoma y’Imana. Ibyo bituma benshi mu bakristu bagira ubwoba bwo kubaho bakurikije Ivanjili bagahora babebera bihohora ku bagenga b’iyi si. Ni igishuko gikomeye tubona mu bayobozi ba Kiliziya hirya no hino ku isi. Hari abakwiye gushimirwa kuko batinyuka bakagaragaza mu mvugo no mu ngiro ko bahagarariye uwabatoye. Abo bemera kubabara kandi imibabaro yabo ni yo yera imigisha myinshi.
Abo dukwiye gusabira by’umwihariko kuri iki cyumweru, ni abagendera ku bwoba bakiyibagiza ko Roho bahawe ari ubabohora ku bwoba n’ubucakara ubwo ari bwo bwose. Abo batifitemo urumuri rwo kuvuganira abarengana, tubasabire uyu munsi kumanukirwamo na wa mwuka w’ubuhanuzi ku buryo buhagije.
Iyo abakuru ba Kiliziya bifitemo uwo Mwuka w’ubuhanuzi maze bagakoreshwa na wo, hari amahano menshi yajyaga kugwirira ibihugu yigizwayo. Dusabire cyane Abepiskopi cyane cyane abari mu bihugu bitsikamiwe n’ubutegetsi bw’igitugu kugira ngo abo Bakuru ba Kiliziya bahugure ubwenge bwabo bafashe ibihugu gutsinda ibiyira bibiganisha mu icuraburindi. Abepiskopi, ni bo basimbura b’intumwa. Umwuka w’ubuhanuzi nubamanukiramo, bazakora nk’uko intumwa zakoze. Bazamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro mu mvugo no mu ngiro. Imvune yabo izarumbuka imbuto nyinshi z’ubutungane. Tubasabire kubera urugero imbaga bashinzwe kuyobora kuri YEZU KRISTU.
3. Abamerewe neza muri iyi si
Yakobo intumwa yavuze ijambo rikomeye ry’ubuhanuzi abwira cyane cyane abakungu mu by’iyi si. Aho umukungu ari hose, yumva amerewe neza. Nta cyo abuze. Ararya akaryama. Agira inshuti nyinshi n’abakozi benshi. Nyamara ariko umutego ashobora kugwamo, ni uwo kumva ko nta kindi akeneye. Uwo mutego ni uwo kuba yakwibagirwa ko hariho Ubuzima bw’iteka. Iby’isi bishobora kumwibagiza iby’ijuru. Umuntu wadamaraye adatekereza iby’ijuru agera aho yiberaho uko ashatse nta cyo yikopa. Yagira neza, yagira nabi, yahemba neza abamukorera, yabahindura abacakara be, ibyo nta cyo bimubwiye. Yakobo intumwa aributsa ko ibyo umuntu nk’uwo atunze byose ari umwaku, iyo yirengagije kwihunikira ubukungu bw’ijuru. Umukire uzi Imana kandi akubaha YEZU KRISTU, akagirira neza abatishoboye uko ashoboye, uwo nta kibazo afite. Kuberaho ineza yawe n’abandi, ni wo mukiro dukwiye guharanira.
4. Abari mu ngorane
Ikindi amasomo ya none ashobora kudufasha gutekereza, ni ukwita ku bari mu ngorane no kubasabira. Yakobo intumwa yakunze kugaruka ku mibereho y’abakungu batita ku bari mu kaga. abo bari mu kaga ni abo yise intungane icirwa urubanza rubi. Icyo tugomba guharanira, dufashijwe n’ibyo dutunze hano ku isi, ni ukwihatira kurenganura abarengana. Intambwe ya mbere mu kurenganura abarengana, ni ukwigiramo ugushyira mu Kuri. Igihe cyose twirangariye, ntitubasha kumvira wa mwuka w’ubuhanuzi wibanda ku kuri. Ni bangahe barenganywa n’abakagombye kubarenganura? Ni bangahe bapfukiranwa kandi abafite ubushobozi bwo kubavuganira bituramiye? Ni bangahe bagoka mu murimo wa gitumwa babuze ababafasha bakabura n’uwabaha ikirahuri cy’amazi?
Dushimire YEZU KRISTU ingabire aha abantu bamwe na bamwe bahora biteguye kunganira ubutumwa bwa Kiliziya. Hari abantu beza bagirira neza abasaseridoti n’abihayimana bandi. Ibyo bitera inkunga ikomeye ubutumwa bwabo. Ibyo bikorwa bitera n’umwete kuko ubutumwa bushyigikiwe, nta kabuza butera imbere bidatinze.
Dusabe Umwuka w’Ubuhanuzi
Turangize dusaba dukomeje Umwuka w’ubuhanuzi. Nuhabwe abayoboke bose bawakire. Ni icyifuzo cyiza. Iyaba bose bakiraga Umwuka w’ubuhanuzi cyane cyane abakuru b’amakoraniro. Abakuru bose nibawakira bagakoreshwa na wo uzasakara mu bo bashinzwe bose. Abayobozi ba Kiliziya nibakira uwo Mwuka w’ubuhanuzi, abayoboke bose ntibaziyumva bonyine. Bazumva bashyigikiwe n’abo YEZU yabahaye ngo babamuyoboreho. Abakuru bose b’urubyiruko nibakira Umwuka w’ubuhanuzi, bazawukwiza mu bo bashinzwe bose maze sekibi itsindwe. Bazirinda ibibatera gucumura bagire inyota yo kwinjira mu Bugingo. Hazatsindwa ingeso mbi zose mu rubyiruko. Ntihazongera kuvugwa ubuhabara n’ubusambanyi, hazavugwa ibikorwa bya Roho Mutagatifu.
YEZU KRISTU ASINGIZWE
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE.
Padiri Cyprien Bizimana