Ukora iby’ukuri ajya ahabona

KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA,

18 MATA 2012

 

Amasomo:

1º. Intu 5, 17-26

2º. Yh 3, 16-21

 

UKORA IBY’UKURI AJYA AHABONA

 

Kuzirikana amasomo y’uyu munsi biduteye ishema: bakuru bacu (intumwa) bakurikiye YEZU KRISTU watsinze urupfu, babaye indatsimburwa mu kumuhamya mu buzima bwabo bwose. Baduhaye urugero. Bakomeje Kiliziya ya YEZU KRISTU. Natwe dushaka gukomera tugahamya YEZU KRISTU. Ntidushaka guhora tubebera. Turashaka kwakira ukuri kubohora. Turashaka ubugingo buhoraho.

Urufunguzo rwinjiza muri ubwo bugingo, ni ukwemera Umwana w’ikinege w’Imana. Ejo twabwiwe ko ubwenge bwacu budahagije kugira ngo twemere iby’Imana. Ni yo mpamvu dukwiye gupfukama tugasaba imbaraga zizadushoboza kubaho duharanira ubugingo bw’iteka muri twe no mu bantu bose kuko “Imana yatanze Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka”.

Nta muntu n’umwe wemera YEZU KRISTU uzacirwa umuriro w’iteka. Iyi nyigisho shitani ikunze kuyitwaza igahuhera mu bwenge bw’abantu ibitekerezo bituzuye: uzumva bamwe bavuga ngo ku bw’impuhwe z’Imana zigeze aho, nta we uzajya mu muriro w’iteka…Nyamara tuzi ko YEZU azagaruka gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Uzaba yaramwemeye akamwamamaza mu magambo no mu bikorwa, akubahiriza Inkuru Nziza mu mvugo no mu ngiro, uwo ntazabebera ahubwo azicara iburyo bw’Imana Data Ushoborabyose. Tuzi kandi ko muri kameremuntu Imana yanditsemo ibyiza byayo. Bityo umuntu wese yifitemo ubwenge bw’ibyiza. Ariko kubera kwikundira umwijima ni kenshi ahitamo ibimuhitana, agakurikira ibimurembuza bimurimbura. Mu bihe byose, mu isi hagaragaramo ibitekerezo n’ibikorwa bibi birwanya urumuri rw’Ivanjili. Ni ngombwa guhagarara dushize amanga tukamamaza ukuri, tugatsinda amafuti n’ubuhemu bituma mwene muntu agendera mu mwijima.

Uyu munsi dushobora kwibaza iki kibazo: kuki tudakunda urumuri? Kuko ibyo YEZU yavuze, n’uyu munsi ni ko bimeze: “…urumuri rwaje mu isi, abantu bakikundira umwijima kuruta urumuri”. Hari abantu bahinduka bumvise inyigisho z’Ijambo ry’Imana, ariko kandi hari n’abakomeza kunangira. Mu isi yose tuhasanga muri iki gihe abantu bakomeye bafite ingufu nyamara bakwirakwiza ibitekerezo by’ubuyobe ndetse bakabishyigikiza amategeko arwanya ay’Imana.

Twebwe abakristu, nitugira ukwemera gushyitse tuzatsinda. Ni imbaraga z’Imana ubwayo zizadukoreramo. Ni nde wabohoye intumwa kugira ngo zikomeze zamamaze YEZU WAZUTSE? Ni nde wazihaye guhangara ubukana bw’Umuherezabitambo mukuru n’Inama nkuru? Ese twe tubura iki kugira ngo no mu bihe bikomeye tubashe kubaho twumvira Roho Mutagatifu?

Intumwa zidusabire gukomera kuri YEZU KRISTU nkazo bityo ibyo dukora bimurikire abandi.

YEZU ASINGIZWE.

 

Padiri Cyprien Bizimana