Ukora icyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we muvandimwe wanjye

KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE B,

24 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Mik 7,14-15.18-20

2º. Mt 12, 46-50

 

“UKORA ICYO DATA WO MU IJURU ASHAKA WESE, NI WE MUVANDIMWE WANJYE, NA MUSHIKI WANJYE, NA MAMA”

 

Iyi ni yo nyigisho y’uyu munsi. Umushyikirano tugirana, ushingiye ahanini ku masano dufitanye. Ababyeyi n’abana biyumvamo umubano urenze ubwumvikane bundi abantu bashobora kugirana nta cyo bahuriyeho. Umwana uri kumwe na nyina, yiyumvamo ibyishimo bikomeye. Ngo “Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu”. Mu gihe YEZU yatangaga inyigisho, umuntu yaje kumwongorera amubwira ko nyina n’abavandimwe be bamushaka. Uwo muntu, ahereye ku mwanya nyina w’umuntu afite, yiyumvishaga ko YEZU ahita acikiriza inyigisho akajya kureba nyina. Twibuke ko kenshi na kenshi YEZU yamaraga amasaha n’amasaha yigisha, akiza abarwayi kandi anirukana roho mbi. Kwitangira uwo murimo, byatumaga abwirirwa akirenza umunsi n’amajoro nta cyo ashyize ku munwa. Ni urugero rukomeye yaduhaye rudufasha kwitangira umurimo wacu ku buryo bwimazeyo. Iyi Vanjili ya none idufashe kuzirikana ku bintu bibiri dusanzemo.

 

1. Isano isumba isanzwe 

Isano y’amaraso, twese turayumva. Iyo sano y’amaraso, ni intambwe ya mbere y’urukundo ruranga abantu. Abantu bafitanye isano barakundana, birumvikana. Ntitwakwirengagiza ariko ko hari n’abangana urunuka kandi bahuje amaraso. Urukundo rushingiye ku masano y’amaraso, ntiruhagije kugira ngo abantu babeho batekanye mu bwumvikane n’amahoro. Abanyarwanda babaye nk’ababihinira mu migani nk’iyi ngiyi: ngo Nyokorome akuruma akurora; Inda ibyara Mweru na Muhima n’ibindi bitekerezo dusanga mu buhanga bwa gakondo mu miryango inyuranye yo ku isi yose. Habaho isano isumba isanzwe. Ni ya yindi ishingiye ku KURI kw’Imana Data Umubyeyi wacu. Abahuriye kuri icyo gihango bagiranye na YEZU KRISTU, nta kibatandukanya. Ibyo ntibikuyeho ariko ko na bo Sebyaha idahwema kubegera kugira ngo ibatandukanye ibone uko yivuga ibigwi. Ni yo mpamvu abavandimwe bashyize hamwe mu Rukundo rwa YEZU KRISTU bagomba guhora bari maso kuko Sekibi ihora ihonda agatoki ku kandi. Iyo barangaye irinjira ikabatatanya bityo imbuto z’ubutungane zikayoyoka. Ni byo Sekibi yakoze mu mateka ya Kiliziya igihe cyose hagiye haganza ubwitandukanye bushingiye no ku mpavu z’amafuti. Kuba maso ni ngombwa cyane cyane ku muntu wese wiyumvamo ubushake bwo kunga ubumwe na KRISTU mu budahemuka. Ni we ushakishwa cyane na Mushukanyi. Ntitugatangazwe n’ibikorwa biteye isoni bijya bigaragara ku bantu twizeraga mu bijyanye n’ukwemera. Kuko Shitani ibahora iruhande ishaka kubashuka no kubagusha. Ntijya irambirwa. Hari igihe ibona urwaho ruto igatera iry’ingusho, kandi akenshi ntijya ihusha. Ni yo mpamvu tugomba kwitonda bihagije. Aya magambo ariko, ntagire uwo ahahamura ngo ahore ahangayitse. Intwaro zo gutsinda turazizi. Igihe ari zo twitwaje, nta shiti turatsinda kakahava. Dufashanya nk’abavandimwe maze urugamba tukarutsinda. 

Ubuvandimwe bushingiye ku isano isumba isanzwe, ni bwo butera ubwuzu butagereranywa. Dukwiye guhora dusaba imbaraga zo kugira ngo ubuvandimwe dufitanye muri rusange bugire indunduro mu buvandimwe-bukristu. Niba hari abavandimwe ufite muhura kenshi, baba ab’amaraso, ababyeyi n’ishuti zindi, gerageza ubaminjiremo agafu k’ubukristu. Birambabaza kubona hari igihe tugira abavandimwe tugendana bakadutumira mu birori byabo tukajyayo ariko twe twabatumira mu birori byacu n’Umukunzi wacu ntibaze. Basa n’aho batwigisha ibyabo. Ntitukareke batwigisha ibyabo gusa. Dutinyuke kubigisha n’ibyacu ari byo bya YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. Dutekereze n’amacuti anyuranye akunda gutaramana na Padiri! Hari igihe usanga amacuti ye, ba bandi basangira akaruhure ku mugoroba, ha handi agorobereza, ba bandi bagorobereza kuri Paruwasi ku icumbi ry’abapadiri, hari ubwo usanga ari na bo “bapagani b’imena”. Iyo abagendana na Padiri bannyega iby’ubukristu n’amasakaramentu, mpamya ko mu by’ukuri bamutesha igihe iyo imyaka ishira indi igataha nta cyo Padiri abafashijeho kuri roho. Ese ibyo ntibibaho ra? 

Igihe YEZU avuze ko abavandimwe be, bashiki be ndetse na nyina ari abakora icyo Data wo mu ijuru ashaka, yakosoye imyumvire y’ubucuti n’amasano dufitanye. Byose bigomba kudufasha kubaka roho zacu. Bitabaye ibyo, twaba duta igihe muri iyi si. 

2. Ubwitange mu ikenurabushyo 

Irindi somo tuvana mu Ivanjili ya none, ni umutima witangira ubutumwa. Uko YEZU yakoraga ubutumwa umunsi wose ndetse rimwe na rimwe ntabone n’akanya ko kugira icyo atamira, ni urugero yaduhaye rwo kudashyira imbere iby’isi n’amafunguro. Nta na kimwe kigomba kubangamira umurimo wacu wa gitumwa. Padiri si umunyabiro nk’abandi bose. Nk’uko yemeye gusiga byose akigomwa kuzana umugore no kubaka urugo, akigomwa kuzabyara abana ku bw’umubiri kandi tuzi ko ibyo byose bitera ibyishimo bigatuma umuntu yiyumvamo akamaro afitiye igihugu, ni ngombwa ko we ubuzima bwe bwose buzigurukira ibya roho mu butumwa ashinzwe bw’ikenurabushyo. Ahenshi mu maparuwasi, bandika ku nzugi gahunda y’amasaha bakiriraho abantu. Nta na rimwe dukora iyo mirimo muri ayo masaha yanditse gusa. Na mbere kimwe na nyuma, Padiri ahora yiteguye kwakira uje wese amugana kugira ngo amufashe guhumurizwa mu Izina n’ingabire za KRISTU. Bityo rero, birashoboka guhabwa igihe icyo ari cyo cyose isakaramentu ry’imababazi. Igihe icyo ari cyo cyose uhuye na Padiri ashobora kugufasha kuko agomba guhora ari Maboko arambuye yakira abavandimwe. Aho bashyiraho gahunda idakuka y’ibiro maze umukristu yaza bakamubwira ko igihe cyarenze, aho basa n’aho bakora nk’abacanshuro. Ni ngombwa gukora nk’abashumba bazi gukenura ubushyo baragijwe. Ntibisinzirira. Haba ku manywa haba nijoro, bahora biteguye kwitangira intama za Nyagasani. Nta cyo bamuburana iyo biyemeje kumukorera bitanga nk’uko yabibahayemo urugero. Isezerano yabasigiye, ni uko uzasiga byose kubera Ingoma y’Imana azabironka karijana. 

Dusabire abasaseridoti bose guhuza abavandimwe benshi mu Rukundo rwa KRISTU. Ubuvandimwe nyakuri, bwa bundi bugeza mu ijuru kandi bushingiye ku isano isumba isanzwe, ni cyo gihembo cyabo.

 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Cyprien BIZIMANA