Ukwemera kwawe kurakomeye

KU WA GATATU W’ICYUMWERU CYA 18 GISANZWE-B

Ku ya 8 Kanama 2012

AMASOMO: Yeremiya 31, 1-7; Zaburi (Yeremiya 31); Matayo 15,21-28

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie HABYARIMANA

‹‹UKWEMERA KWAWE KURAKOMEYE; NIBIKUGENDEKERE UKO UBISHAKA››

Uyu munsi Yezu aratwereka agaciro ko gusengana ukwemera n’ukwicisha bugufi. Impuhwe ze ntacyo zishobora kwima abamwemera kandi bamusabana umutima wiyoroshya.

Koko rero uyu munsi Yezu arahura n’umunyakanahanikazi wemera, ariko kandi ubabaye. Yari afite umukobwa washegeshwe na roho mbi. Isengesho ry’uwo mugore ntabwo ryabaye kuvuga gusa. Ahubwo yaratabaje. Yavugije rwose induru atabaza Yezu. Abigishwa babonye uburyo ababaye bamutabariza Yezu ngo amutege amatwi bidatinze. Ariko Yezu ntiyabumvira. Kuko yashakaga ko ukwemera ,ukutarambirwa n’ubwiyoroshye by’uwo mugore bibonwa na bose kandi bikagirira bose akamaro. Uko Yezu yangaga guhita amusubiza ni ko n’umugore yarushagaho kwizera impuhwe ze no kumwinginga. Kugeza ubwo yemera kwigereranya we ubwe n’akabwana. Nuko Yezu abonye ukwemera kwe gukaze ni bwo amubwiye ati ‹‹wa mugore we, ukwemera kwawe kurakomeye; nibikugendekere uko ubishaka›› Nibwo ako kanya umukobwa we yahise akira.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje iwacu none ngo natwe tumusabe atwirukanemo roho mbi cyangwa azirukane mu bo dusabira. Ariko reka tubanze tuvuge ko buriya burwayi Yezu akiza uriya mukobwa natwe dushobora kuba tubugendana, tubizi cyangwa tutabizi. Uwo mukobwa ngo yari yarashegeshwe na roho mbi. Ntibatubwira ibyo zamukoreshaga, cyangwa ibyo zamubuzaga gukora. Ariko kuko nyine ari roho mbi, zamukoreshaga ibibi kandi zikamubuza gukora ibyiza. Koko rero akenshi bamwe bibeshya ko roho mbi ari za zindi zisaza umuntu gusa cyangwa zikagirira nabi umubiri we ku bundi buryo. Izo na zo ziriho ariko si zo gusa. Ndetse nta n’ubwo ari zo zikaze. None se abanyarwanda barwaye ibisazi mu mateka yarwo bose, hari ubwo bigeze bica abantu nk’uko abitwa ko ari bazima babigenje? Hari umusazi wigeze asenya umugi se? Nyamara se mu mateka y’isi imigi yasenywe n’abitwa bazima ingana iki? Kwica rero no gusenya bifite imbaraga zabyo zihariye zibyinjiza mu bantu. Maze abo izo roho mbi zitashyemo, zikabakoresha ayo marorerwa. Gusa abantu benshi batinya gusara kurusha uko batinya kwica, gusenya, gusinda cyangwa gusambana. Bityo ku bantu benshi- ariko mu kwibeshya kwabo- bakibwira ko roho mbi y’ibisazi ariyo irusha izindi ubugome. Ariko aha ni byiza kwibutsa ko umuntu ashobora kurwara mu mutwe ku buryo busanzwe. Kandi akaba ashobora kuvurwa n’abaganga agakira. Iyo rero ari ibisazi bituruka rwose kuri roho mbi ni ugutakambira Yezu akazimenesha (Mk 5, 1-20; 9,14-29) we ubwe cyangwa se akoresheje abo yahaye ubwo bubasha muri Kiliziya ye Gatolika Ntagatifu.

Yezu Kristu wapfuye akazuka aje rero none kutumeneshamo amashitani, izo roho mbi ziturimo, uwo mwuka mubi ukorera mu bagomera Imana (Ef 2,1-2); uwo mwuka udukoresha ibyo Yezu adashaka, uwo mwuka mubi utubuza gukora icyiza. Ko Yezu aje se, aho twe turamenya kumutabaza? Gutabaza rero Yezu cyangwa gusenga ni intambwe ikomeye yo kubohoka ku mbaraga mbi zose zituzitira mu nzira igana Ijuru. None se uriya mugore iyo adasanga Yezu ngo amusenge hari ubwo umukobwa we yari gukira? Natwe rero ni kimwe. Yezu udusanze mu Misa tugire ubwira bwo kumusanganira maze tumwikubite imbere tutarambirwa. Nta kabuza aradukiza. Mu izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka, dutsinde roho mbi zose zitubuza gusanga Yezu mu Misa, mu Ukaristiya. Kuko arahadutegerereje ngo atubohore ku bituboshye byose.

Uyu munsi rero Yezu aratwereka yeruye ko inzira yo gukizwa na we ari ukumwemera, ukamusanga, ukamutakambira utarambirwa kandi wicishije bugufi. Nta muntu n’umwe wigeze agenza atyo ngo Yezu areke rwose kumwumva. Ariko akenshi usanga turi abirasi. Mu misengere yacu ntidushaka kwicisha bugufi cyangwa gucishwa bugufi. Bamwe baha Nyagasani iminsi ntarengwa maze iyo minsi yashira gusenga bakabihagarika, bavuga ko Yezu nta bubasha afite. Ibyo ni ubwirasi bwacu bubidukoiresha. Abandi bashaka nko gutegeka Yezu Kristu. Ugasanga akenshi bigamba ko basenga Imana ivuga. Maze isengesho ryabo ugasanga ryabaye nko gukora maji cyangwa kuragura. Yezu Kristu ntavugishwa ku ngufu z’urusaku rw’abantu. Ariko se ubundi dutegereje ko atubwira iki kindi ko byose yarangije kubitubwira( Yh 15,14-16). Ahubwo iki ni igihe cyo kubikurikiza (Yh 13,17). Nibave mu byo guhererekanya ubutumwa ngo buturutse hehe na hehe ahubwo bagurumane urukundo Kristu Yezu adutegeka kugira ngo tube turi abe koko (Yh 13,34-35).

Ngaho rero Yezu Kristu aje iwacu none. Nimucyo natwe tumwegere tumutakambira tumwemera. Maze natwe atubwire ko twebwe ubwacu cyangwa abacu bakize. Roho mbi ziri mu bacu cyangwa muri twe ubwacu se si nyinshi? Buri roho mbi yitirirwa imirimo mibi idukoramo. None se wowe, uyu munsi uragira ngo Yezu akwirakanemo iyihe roho mbi? Uti ‹‹jye nabera nta mashitani ngira muri njye›› Si wowe wagombye kwivuga ibigwi utyo. Ni Muganga Yezu ugomba kugusuzuma akaba ariwe uguha uwo mwanzuro. Naho ubundi urebye nabi Yezu nawe yagusubiza nk’abafarizayi agira ati ‹‹iyo uba uri impumyi, nta cyaha wajyaga kugira. None ubwo ugize uti ‹ndabona›, icyaha cyawe kigumyeho›› Bikaba byasobanura ko ari nk’aho Yezu akubwiye ati ‹‹iyo wemera ko wifitemo roho mbi, nari kuzikwirukanamo. None ubwo uvuze ko ntazo ufite, izikurimo urazigumanye›› Yezu Kristu aturinde gucirwa urubanza nk’urwo, bitewe n’ubwirasi bwacu. Ahubwo twese tubone neza roho mbi turwana na zo, ari iziturimo, ari n’izishaka kutuzamo maze zose Yezu Kristu wapfuye akazuka azidutsindire burundu ku bw’amasengesho ya Bikira Mariya, Umubyeyi utabara abakristu.

Bikira Mariya, Mubyeyi utabara abakristu, udusabire kuganza, kumenesha no kurindwa roho mbi zose ku bw’ububasha bw’Amaraso matagatifu ya Kristu Yezu yadusukuye. Maze twese duhore dusingiriza muri Roho Mutagatifu uwaduhaye kwitwa abana ba Data Uhoraho.

Singizwa Yezu Kristu wadupfiriye ukazuka.