Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA GATANU CYA PASIKA,

7 GICURASI 2012

 

AMASOMO:

1º. Intu 14, 5-18

2º. Yh 14, 21-26

 

UMENYA AMATEGEKO YANJYE KANDI AKAYUBAHA, NI WE UNKUNDA

 

Ngiyo inyigisho YEZU KRISTU ashaka kutugezaho kuri uyu wa mbere. Inyigisho zose yahaye intumwa n’abigishwa be, inyigisho atugezaho natwe, zose zibumbiye mu ijambo rimwe: URUKUNDO. Ni We ariko urwo rukundo rwigaragarizamo. Kumumenya, ni ko kumenya gukunda. Gukunda nk’uko akunda, ni yo nzira yo kuzuza amategeko yose y’Imana Data Ushoborabyose. Umuntu wese ushaka umukiro kandi wagize amahirwe yo kumenya Imana y’ukuri, yihatira gutera imbere mu bintu bibiri by’ingenzi YEZU atubwiye uyu munsi.

Icya mbere, ni UKUMENYA AMATEGEKO YE. Kumenya amategeko ya YEZU KRISTU, ni intambwe ya mbere mu rugendo rutugeza kuri rwa RUKUNDO rudukiza. Kimwe mu bintu by’umwihariko biranga ikiremwamuntu, ni ubumenyi. Umuntu ashobora kwigishwa akumva. Muri kamere ye dusangamo inkeke yo kwibaza ibibazo, gushakashaka no kumenya. Bityo, bimwe mu bibazo ahura na byo, ashobora kubibonera ibisubizo akoresheje ubwenge Imana yamuhaye. Ikindi kandi, umuntu wese yifitemo urumuri rwo gushaka ukuri. Uko kuri ni ko gushobora kumuha amahoro y’umutima. Arashakashaka agashyira akagera ku mutuzo iyo ageze ku byo ashaka. Inyamaswa zindi, ntizibaza ku buzima bwazo. Zibona bucya bukira. Zibona zirya zigahaga. Nta kibazo zibaza. Ntizibaza uko zizamera ejo. Ni ukubona zinyagambura cyangwa zigenda. Nta cyo ziharanira kindi kuri iyi si.

Muntu we, kubera bwa bwenge yahawe ashobora gutekereza ibyiza. Arabyigishwa akanabisoma akaba yasobanukirwa. Iyo aharanira gushaka ibyiza byisumbuye, nta kabuza abigeraho. Ubwenge bwe bushobora kumugeza ku MUSUMBABYOSE. Bumuyobora ku byiza akamenya gutandukanya ikibi n’icyiza. Muri uko gukoresha neza ubwenge bwe, agera no ku kumenya UWAMUHANZE. Benshi bagera kuri ubwo bumenyi bw’Imana kuko babyigishijwe. N’ubusanzwe, tuzi ko muntu atari we wihimbiye ko Imana ibaho. IMANA ubwayo, Umuremyi w’ijuru n’isi, Data Ushoborabyose, ni We wimenyesheje abantu. Bamwe bakoresheje ubwenge yabahaye barumva. Abandi ariko bikurikiriye ibyo bumva bibashimishije. Ubwenge bwabo bwarayobye. Buri wese yaremanywe ubwende (ubushake n’ubwigenge). Ubukoresha neza ukamenya UKURI k’ UWAKUREMYE. Umenya amategeko ye cyangwa amabwiriza ye. Mu gihe tugezemo, ntawe ushobora kuvuga ko atigeze abwirwa iby’Imana yo ndunduro y’ibyiza by’ukuri. Nta mugabane n’umwe wo ku isi utaragenderewe n’abigishwa ba YEZU ari bo mu bihe byacu twita abamisiyoneri. Kugeza uyu munsi, hose hamamajwe Inkuru Nziza y’Umukiro. Abayemeye barakijijwe. Bemeye UMWANA W’IMANA Y’UKURI YEZU KRISTU. Bamenye amabanga ye. Binjiye mu ibanga ry’urupfu n’izuka bya KRISTU dukirizwamo. Bamenye ko ijuru ribaho. Bifuje kuryinjiramo. Bararitashye. Binjiye mu Bugingo bw’iteka. Ubuzima bwabo butwizeza ko igice cya kabiri cy’inyigisho ya YEZU uyu munsi gishoboka.

Icya kabiri umuntu wese ushaka umukiro atunganya, ni UKUBAHA YA MATEGEKO. Twavuze ko umuntu yigishwa akumva: amategeko y’Imana YEZU KRISTU yaje kutwibutsa no kudusobanurira, ubu hose ku isi yarigishijwe. Usibye kwirengagiza no guta igihe mu bindi bintu byo ku isi, nta muntu n’umwe utuye ahamamajwe Ivanjili ukwiye kuvuga ko atazi amategeko YEZU KRISTU yatwigishije. Kiliziya ye ikomeza kuyatwibutsa. Ni icumi abumbiye muri abiri: gukunda Imana no gukunda abantu. Dushobora no kuyahinira mu ijambo rimwe rukumbi: URUKUNDO. Kumenya YEZU KRISTU ni ko kumenya URUKUNDO rukiza. Kumenya ayo mategeko, biroroshye. Kuyubaha ni byo ngorabahizi. Impamvu atunanira kuyubaha, ni uko akenshi usanga kamere yacu yakomerekejwe n’icyaha cy’inkomoko ibangukirwa n’akayiryoheye. Ibyo bituma hari igihe tumera nka ya mbeba yakurikiranye akaryoshye mu nsi y’ibuye. Ikigaragaza ko tuzi YEZU KRISTU, ni ukurwana no gutsinda. Urugamba turwana, ni urwo kwitsinda ubwacu. Koko rero usanga akenshi umuntu yibaza byinshi, ashidikanya, akururwa n’ibyiza n’ibibi. Ibyiza bihuje na ya mategeko, bikunze gusharirira kamere yacu. Gutsinda ibyo twitekerereza, guhara ibiryoheye kamere yacu, ni ko gukunda by’ukuri YEZU KRISTU.

Kugira ngo tugere aho KRISTU ashaka, ni ngombwa kwisuzuma duhereye ku mategeko yose y’Imana. Kuzirikana buri ryose. Kuvuga tutihenze ibyo tudatunganya byerekeranye na ryo. Gutinyuka gusaba imbabazi mu ntebe y’impuhwe za YEZU ari yo ya Penetensiya, nta bwoba, nta masoni, ni ko gutsinda urugamba no kumenya urukundo rwa YEZU KRISTU. Muri iki gihe, amwe mu mategeko y’Imana ararwanywa bikomeye. Ikibabaje cyane, ni uko abayoboye ibihugu bageze aho bashinga amategeko arwanya ay’Imana. Uwitwa umukristu wese akwiye gushishoza akamenya uko yifata. Nta bwo isi izagera ku mukiro kuko irwanya Imana ku buryo bw’amayeri bukoreshwa mu gushyiraho amategeko ya sebyaha. Kubaka isi usuzugura uwayiremye, ni ukubaka ku musenyi. Ni ugutegura irimbuka. Iryo rimbuka YEZU ashaka kuriturinda. Tumenye amategeko ye kandi tuyubahe, tumwumvire.

Nimucyo dusabe imbaraga za Roho Mutagatifu YEZU adusezeranya kugira ngo tubashe gusobanukirwa no kubaha AMATEGEKO YE. YEZU yatubwiye ati: “…Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose” (Yh 14, 26).

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE.

Padiri Sipriyani BIZIMANA