Isomo ryo mu gitabo cy’Umubwiriza 1,2-11
Koheleti yaravugaga ati: Ibintu ni ubusa, ni ubusabusa koko, byose ni ubusa! Ni iyihe nyungu umuntu akura mu miruho yose imushengurira kuri iyi si? Igisekuru kirahita, ikindi kigataha, nyamara isi yo ikomeza kubaho. Izuba rirarasa, nyuma rikarenga, maze rikihutira gusubira aho rizongera kurasira. Umunyaga uhuhira mu majyepfo, ugahindukirira mu majyaruguru, nyuma ukazenga ukazenguruka, amaherezo ugakomeza inzira yawo. Inzuzi zose zisuka mu nyanja, ariko inyanja ntijya yuzura. Nyamara na zo ntizihwema kujya iyo zijya. Ibintu byose ugasanga birarambiranye, ku buryo umuntu atabona uko abivuga; nyamara ariko ijisho ntirihaga kubireba, n’ugutwi ntikurambirwa kubyumva. Ibyahozeho, ni byo bizakomeza kubaho; ibyakozwe ni byo bizakomeza gukorwa, ugasanga nta kintu gishya cyaduka ku isi. Hari ubwo haba ikintu bakavuga ngo: “Dore kiriya ni gishya!” burya na cyo kiba cyarabayeho mu binyejana byahise. Gusa nta rwibutso rw’ibyakera dusigarana, nk’uko n’iby’ubu nta rwo bizasigira ibihe bizaza.