Isomo: Umubwiriza 3,1-11

Isomo ryo mu gitabo cy’Umubwiriza 3,1-11

Ku isi, buri kintu kigira umwanya wacyo n’igihe cyacyo: Hari igihe cyo kubyara, n’igihe cyo gupfa; hari igihe cyo gutera urugemwe, n’igihe cyo kururandura; hari igihe cyo kwica, n’igihe cyo gukiza; hari igihe cyo gusenya, n’igihe cyo kubaka; hari igihe cyo kurira, n’igihe cyo guseka; hari igihe cyo kuganya, n’igihe cyo kubyina; hari igihe cyo gutera amabuye, n’igihe cyo kuyatora; hari igihe cyo guhoberana, n’igihe cyo kwirinda guhoberana; hari igihe cyo gushakisha, n’igihe cyo gutakaza; hari igihe cyo kubika, n’igihe cyo kujugunya; hari igihe cyo gutabura, n’igihe cyo kudoda; hari igihe cyo guceceka, n’igihe cyo kuvuga; hari igihe cyo gukunda, n’igihe cyo kwanga; hari igihe cy’intambara, n’igihe cy’amahoro. Inyungu y’umuntu ukora yiyuha akuya ni iyihe? Nitegereje umurimo Imana yahaye bene muntu ngo bawusohoze. Nasanze ibyo yaremye byose biberanye n’igihe cyabyo; yahaye abantu kumenya ibyahise n’ibizaza, ariko badashobora gusesengura ibikorwa by’Imana byose uko bingana.