Umuhanuzi asuzugurirwa muri bene wabo

KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE-B

Ku ya 3 Kanama 2012

AMASOMO: Yeremiya 26, 1-9; Zaburi 69 (68); Matayo 13, 54-58

Inyigisho yateguwe na Padiri Yeremiya HABYARIMANA

‹‹ UMUHANUZI ASUZUGURIRWA MU GIHUGU CYE NO MURI BENE WABO››

Kuri uyu munsi Yezu arigisha kandi akorere ibitangaza mu karere k’iwabo. Ariko abantu baho banangiye umutima bamutere rwose umugongo. Maze boye kwita ku byo ababwira n’ibyo akora kuko ari mwene Yozefu na Mariya. Akaba ari umuntu rwose basanzwe bazi. Bityo ubutumwa bwe ntibabwakira. Ari we baramusuzugura. N’ubutumwa bwe barabusuzugura cyane. Umuhanuzi Yeremiya na we mu isomo rya mbere aratangariza bene wabo Ijambo ribaburira riturutse Kuri Uhoraho. Aho Uhoraho agira ati ‹‹niba mutanyumviye ngo mwite ku mategeko yanjye nabahaye, kandi ngo mutege amatwi abagaragu banjye b’abahanuzi ndahwema kubatumaho, nyamara ntimubumve, iyi ngoro nzayigenzereza nka silo, n’uyu mugi nywugire urugero rw’ibivume mu mahanga yose y’isi.›› Bakimara kumva Ijambo ry’Uhoraho ribahanurira muri Yeremiya, benewabo baramuhagurukiye baramukikiza bamubwira ko we ubwe mu kuvuga ibyo yikatiye urwo gupfa.

Uyu munsi rero natwe turakira Yezu Kristu ubwe wapfuye akazuka uza adusanga akoresheje abo dusanzwe tubana. Nibatubwira amagambo ye koko tukayakira turakira ibyago bitegereje abanangiye umutima bose. Ariko niba tutabakiriye tumenye ko natwe tutaruta abandi bose bagwiriwe n’ingorane kubera kunangira umutima wabo. Ijambo ry’Imana riratyaye nk’inkota y’amugi abiri kandi nta kintu na kimwe kiryihishe. Nta mutima n’umwe utambaye ukuri imbere y’Ijambo ry’Imana rihoraho (Heb.4, 12-13). Gushyira abari mu mwijima urumuri, ataribo barukwatse bishobora guteza ingorane. Koko rero baba akenshi baruhunze barureba batinya ko ibyo bakora bijya ahagaragara (Yh 3,219. Iyo rero hagize ushaka koherezayo urumuri agombe agire ingorane nk’izo Yezu yagize asuzugurirwa iwabo; nk’izo Umuhanuzi Yeremiya yagiriye mu Ngoro y’i Yeruzalemu bamucira urwo gupfa.

Kubera ubugome bw’isi y’umwijima, hahanura umugabo hagasiba undi. Roho Mutagatifu hari kenshi ashaka kudutuma kuvuga ubutumwa nk’ubw’umuhanuzi Yeremiya tugatinya. Akenshi rwose ni uko tubigenza. Koko isi ntishaka abayihanura. Kuva Kuri Abeli Intungane, Zakariya, Yeremiya, Yohani Batista na Yezu Kristu ubwe n’Intumwa ze kugeza ku basaseridoti ba none, nta n’umwe isi yigeze yishimira ubutumwa bwe igihe ababwira mu izina ry’Uhoraho . Yezu Kristu yabyigishije kenshi ( Mt 5, 12; 23, 33-36; Yh 15, 18-26). Ntitugomba ariko kwitiranya guhanura no kwihaniza cyangwa kwihanangiriza. Kuko guhanura mbere na mbere ni ukwamamaza muri Kiriziya ububasha, impuhwe, urukundo , amaharo …bya Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka. Bityo uhagaze mu rukundo rwe, mu rumuri rwe, mu byishimo bye, mu mahoro ye , akaboneraho guhamagarira abatari kumwe na we kuza kureba ibyiza bihoraho abarusha. Bityo n’Imbaraga za Kristu zikamutera ubutwari bwo kuvuga ububi nyabwo bw’ibyo isi ikora biyitandukanya na Kristu. Iyo umuhanuzi avuga ibibi by’isi ntaba agamije kwangisha abantu ababikora. Ahubwo aba agamije kubatandukanya n’ibyo bibi abereka ibyago bikurura. Kugira ngo abatarabigwamo babyirinde maze n’ababiguyemo babihagurukemo basanga Yezu Kristu Nyirimpuhwe (Ef 5,14).

Yezu Kristu wapfuye akazuka utugenderera none, nahundagaze Kuri Kiriziya ye ingabire nyayo y’ubuhanuzi.Kuko irakenewe rwose ngo Kristu Yezu wapfuye akazuka yamamazwe, naho Sekibi n’ibibi bye byose bamaganwe. Ikindi kandi hari abitiranya guhanura no kuragura. Birababaje ko hari abakristu usanga bajya kuraguza ku bandi ngo bafite ingabire yo guhanura. Ugasanga abantu bateze cyane amatwi cyangwa bariruka ku bo bavuga ko bafite izo ngabire maze bakabaragurira kakahava! Wababaza uti ‹‹ ese ko muraguza bite?›› Bati ‹‹reka da! Ibyo yambwiye byose nasanze ari ukuri. Afite ingabire y’agatangaza!›› Abo bantu bakora nk’abapfumu akenshi barangwa n’ibintu bibiri: kurondora ibyaha by’ababahingutse imbere no kubabwira ibyago bigiye kubagwirira byose hagamijwe icyubahiro cy’uhanura. Ubundi se Kukubwira ibyaha byawe hari igishya akuzaniye, wowe uyobewe amateka y’ibicumuro byawe? Kukubwira ibyago bizakugwirira se byo bitangajeho iki twese hari utazi ko azapfa? Akenshi Sekibi ni we ukorera muri abo barondozi kuko ibyo yagukoresheje ntaba abiyobewe. Kandi ntaba anayobewe imigambi y’ubugome adufitiye. Iyo ari Roho Mutagatifu ibyo biturukaho, birangwa no kwicisha bugufi k’uhanura kandi hagamijwe guhumuriza no guhumura abantu ngo bave mu mwijima bajya mu rumuri nyarwo ari rwo Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’Abahanuzi nakomeze ahanurire Kiriziya kandi ahitemo benshi bamufasha badatinya ingorane ibyo bizabakururira nk’uko na Yezu yahuye na zo.