Umwaka w’impuhwe za Nyagasani

Ku wa mbere w’icyumweru cya 22 B gisanzwe

Ku ya 3 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 2, 1-5; Zaburi 119 (118); Luka 4, 16-30

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Umwaka w’Impuhwe za Nyagasani

Kuri uyu munsi Nyagasani Yezu aratangirira ubutumwa bwe imbere y’imbaga igizwe ahanini na bene wabo, mu isengero, ku munsi w’isabato. Ijambo ry’Imana ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi ahasomera n’amagambo ababwira nyuma y’iryo somo arabereka Yezu uwo ari we n’icyerekezo cy’ubutumwa bwe. Maze ibyo bigakurikirwa n’impaka n’ibitotezo. Kugeza ubwo bamujyana hejuru y’imanga y’ umusozi muremure ngo bahamurohe. Ariko Yezu abanyura hagati arigendera. Ibiba none rero mu itangizwa ry’ubutumwa bwa Yezu bizakomeza kubera aho Ivanjiri izamamazwa hose kugera ku ndunduro y’ibihe. Nyagasani Yezu rero aratangiza Umwaka w’Impuhwe za Nyagasani azamamaza we ubwe ku isi. Agashyira izo mpuhwe mu bikorwa igihe adupfira ababariye n’abishi be. Akazuka ataje kwihorera, ahubwo aje kubeshaho abishi be no guhumuriza abamwihakanye. Maze agashinga Kiliziya ye ngo ibe umuryango w’abababariwe kandi nabo bakemera guhora ari abanyambabazi. Bityo ku bw’imbaraga za Roho Mutagatifu, Kiliziya ikaba ikomeza kwamamaza Umwaka w’impuhwe za Nyagasani kandi ikanazigabura ikoresheje Ijambo ry’Imana, amasakaramentu n’ibikorwa by’urukundo.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje none kuvugurura cyangwa se gutangiza rwose bundi bushya uwo mwaka w’impuhwe ze. Kugira ngo twebwe abagize Kiriziya ye twivugururemo imbaraga nshyashya zo kurangwa n’impuhwe. Kandi turusheho gukataza mu bikorwa byo kuzamamaza. Twiyumanganya ibitotezo kandi tubabarira tubikuye ku mutima abatuziza bose uruhare dufite ku mpuhwe za Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka. Ibikorwa rero by’Umwaka w’Impuhwe tugomba kwitabira twese abemeye Yezu Kristu ko yadupfiriye akazuka, ibyo bikorwa bibumbiye muri discours-programme cyangwa mu Ijambo Yezu yahisemo kuvuga bwa mbere yereka abantu icyerekezo cy’ubutumwa bwe. Nyagasani rero wavuze ko ariya magambo y’umuhanuzi Izayi ari aye ubwe, uyu munsi aratubwira ati ‹‹Roho wa Nyagasani arantwikiriye,kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze Inkuru Nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, kandi namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani››

Kwamamaza umwaka w’Impuhwe za Nyagasani urebye bibumbye ibindi bikorwa byose bibanziriza ayo magambo. Koko rero kugeza Inkuru Nziza ku bakene, gutangariza imbohe ko zibohowe n’abapfukiranwaga ko babohowe ni ibikorwa bifatika by’Impuhwe za Nyagasani. Kubera iyo mpamvu rero, niba koko twemera ko turi abakristu, Nyagasani aduhamagarira none kwinjira koko muri uwo mwaka w’impuhwe ze. Tukemera gutwikirwa na Roho Mutagatifu aho kwitwikira ijoro duhemuka cyangwa kuryihishamo twanga kugaragazwa n’urumuri. Tukemera gutwikirwa na Roho Mutagatifu aho gushaka gutwikirwa cyangwa kurindwa n’imbaraga zacu bwite cyangwa iz’abitwa ko bakomeye ba hano munsi. Tukemera kwegera abakene kugira ngo tubamenyeshe Yezu Kristu wapfuye akazuka. Bityo inyungu za hano munsi tukazifasha hasi. Ibyishimo byacu bikaba kugeza Yezu Kristu ku bamukeneye. Ntusange hari Paruwasi runaka yabuze abayamamazamo Impuhwe za Yezu Kristu kuko icyennye cyangwa idafite icyo igenera abayikoramo ubutumwa kijyanye n’imibereho yabo ya buri munsi. Tugatangariza imbohe ko zibohowe mu izina rya Yezu Kristu twishimira gutanga Penetensiya, kuyihabwa no kuyigisha abandi kugira ngo abantu bakire ubudahwema impuhwe Nyagasani Yezu yambitse iryo sakaramentu. Tukirinda kuba igikoresho cyo kuboha abantu ku mubiri cyangwa kuri roho. Umukristu aharanira ko imfungwa zigabanuka mu magereza, kandi agahora abisaba mu masengesho ye hamwe na Kiliziya yose. Umukristu yirinda burundu kugira umuntu yafungisha. Ubundi cyane cyane akirinda kuba intandaro yo gufungisha abantu kwa Sekibi. Akirinda akomeje rwose kugira abo ababera umuryango ubohereza mu busambanyi no mu ngeso mbi zinyuranye. Kuko azi neza igihano gikaze giteganyirijwe abagusha abandi mu cyaha. Kandi akaba azi neza n’igihembo cy’agatangaza kigenewe abazafasha abandi kwakira impuhwe za Nyagasani basezerera ingeso mbi zabo (Mt 5, 19; 13, 41-43).

Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe rero none kwakira Yezu Nyirimpuhwe uje adusanga kugira ngo atugire abahamya b’impuhwe ze. Bityo twebwe ubwacu dukizwe n’izo mpuhwe ze. Tubohorwe na zo kuri roho no ku mubiri. Bityo tubonereho natwe kuba ibikoresho bizima by’Impuhwe za Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka. Nasingizwe we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.