KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA KABIRI CYA PASIKA
Kuri 17 Mata 2012
AMASOMO: Intu 4,32-47; Zab 93 (92); Yh 3,5a.7b-15
UMWANA W’UMUNTU AZAGOMBA KUMANIKWA, KUGIRA NGO UMWEMERA WESE AGIRE UBUGINGO BW’ITEKA
Hamwe n’abamarayika n’abatagatifu bose, dukomeje gusabagizwa n’ibyishimo bya Pasika ya Kristu ari na yo yacu. Ejo bundi ku cyumweru twashoje ibirori by’agatangaza by’UMUNSI WA PASIKA uhimbazwa mu minsi isanzwe umunani yose. N’ubusanzwe nta bukwe bukomeye bumara umunsi umwe. Ubukwe bwacu bwo kwishimira Izuka rya Kristu no kumuhimbaza duhimbawe twabumazemo iminsi isanzwe umunani. Nyuma y’uwo munsi, ubu navuga ko guhera ejo twinjiye mu minsi yindi yo gukomeza kwishimira Yezu Kristu wazutse mu bapfuye twakira n’ingabire ze. Iyo minsi yose ya Pasika, cyangwa icyo gihe cya Pasika,tuzagisoza ku munsi mukuru wa Pentekosti Kuri 27 Gicurasi 2012. Uhereye ku Cyumweru cya Pasika ubara icyo cyumweru kizaba ari icya munani, naho umunsi uzaba ari uwa mirono itanu. Dusabwe muri icyo gihe kumva misa kenshi kandi tugahazwa. Nyamara abahazwa kenshi bibuka no gutegura imitego Sekibi atega Yezu mu mutima wacu. Kandi iyo mitego ni ibyaha. Kuyitegura rero bisaba kwitegura Yezu mu Ukaristiya ushaka kenshi penetensiya.
Uyu munsi Yezu Kristu araganiriza Nikodemu ku nzira iganisha abantu mu Ijuru. Iyo nzira ikingurirwa abavutse bundi bushya. Bakemera kuyonborwa na Roho Mutagatifu maze akabajyana aho ashaka. Si ubwenge bwabo bubayobora. Kuko uyobowe na Roho hari byinshi adasobanukirwa. Nk’uko Yezu abwira Nikodemu ko uyobowe na Roho amera nk’umuntu uhuhwaho n’umuyaga ariko we atazi aho uva n’aho ujya. Kwemera kuyoborwa na Roho rero utyo, ntabwo ari ubujiji. Ahubwo ni Ukwemera ari na ko gutanga ubugingo bw’iteka nk’uko Yezu abibwira Nicodemu, ati “…Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka.” Kwemera si ukujya aho usobanukiwe mu bwenge bwawe. Ahubwo kwemera ni ukwirekurira Uwo wizeye ko ashoboye ibyo udashoboye, maze ukamureka akakujyana aho ubwenge bwawe budashobora no kuguhingutsa. None se ni nde munyabwenge wazindutse kare cyane agatekereeezaa kugeza ubwo ubwenge bwe bumutsindiye gupfa maze bukamuha ubugingo bw’iteka? Ahubwo ikibabaje ni uko bamwe niba atari bose mu bibwiye ko bumva byose maze bagata Ukwemera, abenshi muri bo bapfuye batarasobanukiwe kurushaho nk’uko babyibwiraga. Ahubwo bapfuye ubwenge bwabo nta n’icyo bugishoboye kubafasha cyo muri iyi si isanzwe. Nuko nyine. Ni ibyo. ‹ Basobanukiwe byose› ariko ntibigera bamenya ko umuntu abonera agaciro ke nyako muri Kristu wamanitswe ku musaraba.
Ntibitangaje ko na Nikodemu wari umuhanga w’icyo gihe muri Israheli bimugora gusobanukirwa. Niyo mpamvu Yezu amworohereza akamuyobora inzira y’ukwemera. Nk’aho yabwiye Nikodemu ati “erega Nikodemu rwose kubyumva ntiwabishora. Yemwe nta n’ubigusabye. Icyo usabwa ni ukwemera kugira ngo ugire ubugingo bw’iteka.” Umutego wa Nikodemu wo gushaka gusobanukirwa ibyo atari gushobora, natwe ahari tuwugwamo. Bityo bikabangamira ukwemera kwacu n’uburokorwe bwacu. Nyamara se mu buzima busanzwe ibyo tudasobanukiwe bingana iki? Ko tutaretse se kubikoresha? Abantu bagenda mu mudoka babaye ari abazi uko ikoze gusa n’ibyayo byose, ni bangahe bakongera kuzigendamo? Ubwo ntituvuze telefone , mudasobwa, …mbese uhereye ku kiyiko n’igikombe ukageza ku cyogajuru utibagiwe indege n’inganda. Ese ibyo turabisobanukiwe twese no ku buryo bwose?None kuki tubikoresha? Ese usibye ibyo abantu bikoreye, ibyaremwe bimaze imyaka n’akaka abantu babyifashisha nk’amazi,umwuka ikirere.. hari uwatubwira ko azi neza aho bijya n’aho biva nk’uko byo ubwabyo biteye koko?Ese imyanya y’umubiri wacu uko ikora turabyumva neza? None se tuziyahure ngo ni uko tudasobanukiwe n’uko ingingo izi n’izi zikora? Umuntu se kugira ngo ahumeke ari ukubanza gusobanukirwa iby’imikorere y’ibihaha hari uwakwigera abaho? None rero Sekibi yifashishe ibitekerezo by’ubuhakanyi by’abiyemeje kuyikorera cyangwa binangiye kubera izindi mpamvu, sekibi ibifashishe iduteshe ukwemera ngo ahaha imihango yacu ni uruhererekane rw’amayobera ngo uwo mwijima ntawawugumamo reka tumurikirwe n’ubwenge bwacu? Nubwo mu kwemera kwacu hari byinshi dushobora gusobanukirwa. Ibyo bisobanuro si byo biduha ukwemera. Kandi si nabyo biduha Ubugingo.
Umubyeyi Bikira Mariya, Nyina w’abemera, naduhe uyu munsi ingabire yo gukomeza kwemera ko Yezu Kristu yapfuye akazuka kugira ngo aduhe Ubugingo buhoraho twakirira uyu munsi mu Ukaristiya, mu nyigisho no mu masakaramentu anyuranye duhabwa ma Kiriziya Gatorika Ntagatifu.
Padiri Jérémie Habyarimana