Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abantu

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 19 GISANZWE

Ku ya 13 Kanama 2012

AMASOMO: Ezekiyeri 1,2-5.24-28c, Zaburi 148; Matayo 17, 22-27

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹UMWANA W’UMUNTU AGIYE GUSHYIRWA MU MABOKO Y’ABANTU ››

Kuri uyu munsi Yezu Kristu arihererana incuti ze maze abatekerereze akaga agiye guhura na ko. Agiye gufatwa ashyirwe mu maboko y’abantu bamwice. Ariko urupfu ntiruzamuherana. Azazuka ku munsi wa gatatu. Iby’Izuka abigishwa ntibabyumvaga. Ahubwo bumvise urupfu rumutegereje. Maze barashavura cyane kubera urukundo bari bamufitiye n’amizero bari barashyize muri we.

Yezu Kristu wapfuye akazuka uje adusanga none, twe ntaje kutubwira urwo agiye gupfa bya kimuntu. Ahubwo aje kudusobanurira ibanga ry’Urupfu n’Izuka rye mu buzima bwacu. Kuko ku bw’ingabire ya Roho Mutagatifu, twemera rwose ko Data Uhoraho yamuzuye mu bapfuye. Ubu akaba aganje mu ikuzo rya Se. Kandi akaba ari Umutegetsi n’Umukiza rukumbi w’abantu. Aje rero kudusogongeza ko Ibanga ry’urupfu rwe no kudusangiza ku Izuka rye kuko ari ahongaho ukwemera kwacu gushingiye.

Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje none kutuganiriza uburyo yadukunze birenze imivugire. Akemera kugabizwa abantu. Maze bakamwica urugenewe abagome. Kugira ngo agarure imitima yacu yari yarataniye muri Shitani itegereje gutabwa mu itanura ngo itokombere ntawe itakambira. Urwo rupfu rubi ni jye yarupfiriye. Urwo rupfu rubi ni wowe yarupfiriye. Urwo rupfu rubi ni twebwe twese yarupfiriye (2Kor 5,14-15). Kandi ntiyaducaga ubwiza kuko twari ibivume. Ni urukundo rusa rusa. Yatweretse ko nta we ushobora kudukunda nka we. Kuko abandi bantu naho bagukunda bate, urukundo rwabo hari icyo rudashobora kuguha: ubugingo bw’iteka. Uwo musore cyangwa uwo mukobwa, uwo mugore cyangwa uwo mugabo mukundana, ashobora kuguha byinshi cyangwa byose mu byo yatijwe. Ariko ntashobora kuguha ubugingo bw’iteka. Kabone naho yatanga umubiri we bakawutwika amanywa ava kugira ngo yereke isi yose ko agukunda. Urupfu rwe ntiruzakuraho urwawe rw’umubiri ndetse n’urwa roho. Ngicyo igitego Yezu Kristu wapfuye akazuka yatsinze isi. Aduha Ubugingo bw’iteka.

Niyo mpamvu hari ahoYezu atubwira ko umuntu watunga iby’isi yose, akaba n’incuti magara y’abantu bose, ntacyo ibyo byose byaba bimumariye aramutse abuze ubugingo bw’iteka (Mk 8,34-38; Lk 14, 25-27). Iyo rero umuntu amaze kumva agaciro k’ubwo bugingo bushya dukesha urupfu rwa Kristu ku musaraba, ibindi abiherereza ku ruhande cyangwa akabisezeraho, maze agakunda Yezu Kristu akanamukorera. Kugira ngo asangire na we ubugingo bw’iteka. Iyo umuntu rero yumvise iryo banga aba ahirwa. Kuko ntatinya ahubwo no kwitanga wese cyangwa gutanga ibye byose ngo Yezu Kristuakundwe kandi yamamazwe. Yezu Kristu wapfuye akazuka afata umwanya w’ibanze mu buzima bwe. Cyangwa se ahubwo ubuzima bw’uwo nguwo busigara ari Yezu Kristu ubwe. Gupfa kwe no gukira kwe, bikagenwa na Kristu Yezu kandi bikagengwa na we (Kol 1, 21; Gal 2, 19-20; Rom 14, 7-9).Icyo gihe rero na we ntaba agitinya kugabizwa amaboko y’abantu kubera urukundo afitiye Yezu Kristu wamwitangiye.

Koko rero mu maboko y’abantu haguye abandi bantú benshi. Ibiganza by’abantu nta maraso bijya bitinya kumena. Ndetse n’amaraso y’Umwana w’Imana Yezu Kristu ntibyayarebeye izuba. Bityo n’abasa na we bose ni ukuvuga bashaka kuvuga ibyo avuga cyangwa kubaho nka we, ibiganza by’abantu bibahigira kubura hasi no kubura hejuru. Niba rero abantu bahiga aba Kristu ngo babagirire nabi ku buryo bunyuranye, si ko aba Kristu bo babigenza. Umuntu aba yabaye uwa Kristu igihe afashije intwaro z’ubugome hasi. Maze akemera kurwanisha intwaro za Kristu zonyine (Efezi 6, 10-20). Umukristu azi neza ko uwicishije inkota wese azicishwa indi nk’uko Yezu abitubwira. Niyo mpamvu ahorana imbabazi imbere y’abamwanga n’abamuhiga. Akirinda intamabara y’amagambo. Akirinda intambara y’amasasu. Akirinda intambara y’amoko. Akirinda intambara y’amadini. Ahubwo akarwanira ishyaka Kristu Yezui wapfuye akazuka. Kuko azi neza ko afite ububasha mu ijuru no ku isi.

Hari ighe wenda twigabije Kristu n’abe turabatoteza tugira ngo turengere inyungu z’isi. Yezu udusanze none atubabarire. Yezu udusanze none nadusobanurire iryo banga ry’ubwitange bwe. Maze urwo rukundo rwe rudutware. Rumire izindi nkundo zose zitubuza kumukorera. Ruhe agaciro nyarwo inkundo zifitiya akamaro Ingoma ye y’ubutungane.

Umubyeyi Bikira Mariya wumvise kera ibanga ry’urupfu rwa Kristu mu bubabare bukomeye yasangiye na we ku musaraba, nasukure imitima yacu. Maze Kristu Yezu wapfuye akazuka yegukane burundu imitima yacu tumukunde urw’ukuri ruzira kumubangikanaya n’ingeso mbi. Maze turonke ubugingo bw’iteka dukesha Urupfu rwe ruhire.