Unyemera azakora imirimo nkora

KU YA 3 GICURASI:

ABATAGATIFU FILIPO NA YAKOBO INTUMWA

AMASOMO:

1º. 1 Kor 15, 1-8

2º. Yh 14, 6-14

 

UNYEMERA AZAKORA IMIRIMO NKORA

Kuri iyi tariki, Kiliziya ikora umunsi mukuru wo gusingiza intumwa za YEZU, FILIPO na YAKOBO. Bemeye YEZU baramukurikira maze bahabwa ububasha bwo gukora ibyo yakoze ari byo: kutwereka Imana Data Ushoborabyose, gutsinda icyaha n’ubushukanyi bwa secyaha n’urupfu, kwemera umusaraba. Twe twiyizi mu ntege nke zacu, ibyo intumwa zashoboye gukora kandi ziri mu mubiri nkatwe, twemeza ko ibyo byose ari ibitangaza. Ni ibitangaza byinjiza mu ijuru. Imbaraga zo kubikora zituruka mu kwemera YEZU KRISTU utwibukije ko umwemera azakora imirimo akora. Ni ukuvuga ko turamutse tumwemera koko, ibyo natwe twabikora. Igipimo cy’ukwemera kwacu, ni urugero tugezeho mu gukora ibyo YEZU yakoze byakozwe kandi n’intumwa ze. Nta wakwirata ngo afite ukwemera mu gihe atihatira kugendera mu nzira y’umusaraba wa YEZU. Impamvu ibyo YEZU n’intumwa ze bakoze bitunanira, ni uko twikundira inzira z’ibitworoheye dore ko tunanyuzamo tukemera ubushukanyi bwa secyaha ari we sekibi ushukana ku buryo bwinshi byabuze urugero.

Twiyambaze ku buryo bw’umwihariko intumwa FILIPO na YAKOBO baduhakirwe ku Mukunzi wabo YEZU KRISTU. FILIPO yavukiye i Betsayida mu ntara ya Galileya (Yh 1, 44). Yahoze ari umwigishwa wa Yohani Batisita. Muri ya minsi Yohani Batisita yerekanye YEZU avuga ati: “Dore Ntama w’Imana” (Yh 1, 36), ni ho FILIPO yahuye na YEZU wamubwiye at: “Nkurikira” (Yh 1, 44). Tuzi ko FILIPO yemeye gukurikira YEZU ndetse agahita akora ubutumwa kuri Natanayeli witwa Barutolomayo (Yh 1, 45). Mu gihe intumwa zakwiraga hirya no hino zihimbajwe no kwamamaza urupfu n’izuka bya YEZU, FILIPO yerekeje ahitwa Hierapolis ho muri Turukiya y’ubu. Aho ni ho yapfiriye abambwe ku musaraba ageze mu za bukuru ahagana mu mwaka wa 80 nyuma ya YEZU KRISTU.

YAKOBO we, ni we witwa Mwene Alufeyi (Kiliyofasi). Mu Ivanjili bamwita YAKOBO MUTO (Mk 15, 40) cyangwa murumuna wa YEZU, kugira ngo atitiranywa na Yakobo, umuvandimwe wa Yohani, Mwene Zebedeyi. YAKOBO duhimbaza none, ni umuvandimwe wa Yuda Tadeyo. Bakeka ko uwo Yuda Tadeyo ari we mwanditsi w’ ibaruwa tuzi imwitirirwa kuko ihamya ubwo buvandimwe: “Jyewe Yuda, umugaragu wa YEZU KRISTU n’umuvandimwe wa Yakobo…” (Yuda 1,1). Kera bakekaga ko YAKOBO duhimbaza none ari we wanditse ibaruwa imwitirirwa. Ubu ikivugwa cyane ni uko iyo baruwa yaba yaranditswe n’umwe mu bigishwa we washatse gukomeza inyigisho ze nyuma y’aho apfiriye ahowe KRISTU mu mwaka wa 62 nyuma ya YEZU. Ikizwi neza ni uko yagize uruhare rukomeye mu Ikoraniro ry’i Yeruzalemu. Yafatanije na Pawulo gukemura ibibazo byo guhuza umuco wa kiyahudi n’Ivanjili yagendaga ikundwa n’abanyamahanga batagenywe. Pawulo Intumwa atubwira ko YEZU WAZUTSE yabonekeye YAKOBO (ni uwo duhimbaza none).

Pawulo anavuga ko YEZU yabonekeye n’abavandimwe Magana atanu icya rimwe. Nimwibuke abantu bajya bajya impaka bashaka kutuyobya bihandagaza bakemeza ko ngo YEZU yagize abandi bavandimwe. Bityo bemeza ko Bikira Mariya yaba yabyaye abandi bana. Ni ngombwa gusobanukirwa ko ijambo ry’ikigereki adelfos rivuga umuvandimwe, umuvandimwe mu muryango nko kwa so wanyu cyangwa inshuti ikomeye yakubereye umuvandimwe rwose. Nta kwitiranya ibintu rero: none se isomo rya mbere ryaba ryatubwiye ko hari umuntu wabyaye abana Magana atanu?

Ubuzima bw’intumwa n’abandi batagatifu Kiliziya ikorera ibirori buri mwaka budutera ishyaka ryiza mu gutsinda isi. Bo ntibigeze biganda mu kwamamaza YEZU KRISTU WATSINZE ICYAHA N’URUPFU. Bakomeje kwibutsa ko Iyo Nkuru Nziza ari yo izadukiza niba tuyihambiriyeho. Ukwemera kwacu, amasengesho n’ibyo dukora byose bifitanye isano n’ubukristu byazatubera impfabusa igihe cyose turangwa n’uburyarya twikurikiraniye iby’isi gusa. Izo ntwari zabyirukiye gutsinda zagiye zumvira Roho Mutagatifu maze zigakemurana ubushishozi ibibazo byabaga byugarije Ikoraniro rihire.

Arahirwa umuntu wamenye YEZU KRISTU abikomoye ku Ntumwa ze. Zaramukunze. Yarazigaragarije aho amariye kuzuka mu bapfuye. Yazisigiye ububasha bwose bwo gukiza mu Izina rye. Zamukomoyeho kumenya neza Data Ushobora byose. Iyo tuvuga ko twemera Kiliziya imwe, ntagatifu, gatolika tunashimangira ko ikomoka ku Ntumwa. Ni ukuvuga ko yogeye ku isi hose ishingiye ku Ntumwa. Ihuriza mu bumwe abatagatifujwe bose barangamiye nyirayo, Nyirubutagatifu rwose. Ibyiza turonkera muri Kiliziya tunabikesha Intumwa zakomeye kuri YEZU maze mu ruhererekane rwazo zitugezaho umwikamire nyawo w’ukwemera kuzatugeza mu ijuru. Ubuyobe n’amatiku byagiye byaduka mu mateka y’isi na Kiliziya, ntibishobora kuduca intege. Dukomeze urugedo twisunze abo bakuru bacu badusabira. Twitoze gusaba nka bo ingabire zose zizatuma dutsinda amakuba yo mu isi.

FILIPO NA YAKOBO INTUMWA, MUDUSABIRE

BIKIRA MARIYA, UDUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE. 

Padiri Sipriyani BIZIMANA