Ushaka kuba mukuru ajye yigira umugaragu

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 8 gisanzwe-B,

30 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. 1 Pet 1, 18-25

2º. Mk 10, 32-45 

Ushaka kuba mukuru ajye yigira umugaragu 

Ababatijwe mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, twitwa ABA-KRISTU. Ni ukuvuga ko uwo dukurikiza mu buzima bwacu ari YEZU KRISTU. Uburyo yabayeho turabuzi kuko ntiduhwema kubuzirikanaho. Imyaka irashira indi igataha, abapadiri bigisha kumenya gukurikira no gukurikiza YEZU KRISTU. Nta yindi nzira izatugeza mu ijuru. Nta rundi rugero Kiliziya yereka abayoboke: twese- abakuru n’abato, abayobozi n’abayoborwa-ni YEZU KRISTU dushaka kugenderaho mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ni We Nyagasani nk’uko Roho Mutagatifu atubwiriza guhamya. Amasomo y’uyu munsi, nta kindi agamije kutwibutsa kitari ukwivugurura mu myumvire dufite mu nzira twahisemo yo kuba abakristu. Ese dushingiye ku bintu bizashanguka? Oya! Petero yatumaze amazeze, agira ati: “…muzi y’uko atari ibintu bishanguka nka zahabu cyangwa feza byabarokoye mu migenzereze mibi mwarazwe n’abakurambere banyu; ahubwo ko mwarokowe n’amaraso y’agaciro gakomeye ya KRISTU, nk’ay’intama itagira inenge cyangwa ubwandure”. YEZU na we, yagaragarije bene Zebedeyi ko atari ikuzo ryo ku isi bakwiye guharanira. Koko rero ashaka kumvisha ko Ingoma ye, Ubwami bwe, budashobora kwitiranywa n’ingoma zo ku isi zirangwa n’igitugu no kwikanyiza: “Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, maze ushaka kuba uwa mbere, yihindure umucakara wa bose”.

Ikibazo gikomereye Kiliziya, ni uko abayigize dukunze gutwarwa n’imigenzereze ya runturuntu maze ibyo gusobanura ubuzima bwa YEZU tukabikorana ubuhanga bw’isi gusa. Iyo Musenyeri yigize umunyacyubahiro wo mu rwego rwo hejuru, iyo Padiri yigize ikigirwamana, ibintu biba byacitse! Ikibazo cy’ingutu, ni uko tuvuga ariko kwemera kurebera kuri YEZU tukabyangira. Umukristu wese uvuga YEZU ariko akanyuranya na We (nkana) mu mico no mu myifatire, nta rugero rwiza ashobora gutanga. Ahubwo akenshi atuma abamuzi barushaho kuzinukwa no gusebya iby’Imana. Turamenye rero, tuzirikane bihagije amasomo ya none. Ni twe abwira. Si abandi bantu ba kera cyangwa b’ahandi hantu. Ni twebwe uyu munsi tubwirwa. Ni twe dushobora gukurikira YEZU, kumukurikiza no kumwemeza muri rubanda. Tuzabishobora nitwirinda kwishyira hejuru. Nitumenya guca bugufi no kumvira Ijambo ry’uwiyoroheje kugera ku musaraba, tuzashobora kubwira bose ibyiza YEZU yadukoreye. Tuzashobora kuba abahamya be batabeshyabeshya. Iyo rero umuntu yitwa ko ahagarara imbere y’abandi ashinzwe kubayobora mu by’ubukristu, agomba kwitonda by’umwihariko. Burya muri rusange haracyari benshi bakiri mu bujiji, batazi ko uwo tureba mbere na mbere ari YEZU KRISTU. Hari benshi banga iby’ubukristu bitewe n’intege nke z’abasaseridoti runaka bazi. Wowe usoma iyi nyigisho, ndakwinginze, mu izina ry’Imana Data Ushoborabyose, ntukarangazwe n’imitego sebyaha ashandikira abahamagariwe mbere y’abandi guhara magara yabo kubera Inkuru Nziza. Banza utekereze ku ntege nkeya zawe maze wibuke ko na Padiri ari mu isi kandi yambaye umubiri. Irinde kumuyobya. Irinde kuyobywa na we. Rebera byose kuri KRISTU. Uzarushaho kudusabira no kudufasha uko ushoboye. Niba usoma iyi nyigisho uri Padiri cyangwa uri mu nzira igana ubusaseridoti, ihatire kuzirikana ko washyiriweho kuba umuhamya w’Umutsindo wa YEZU KRISTU. Zirikana ko, niba umukunda kuruta byose, azagusangiza buri munsi umutsindo we. Ba maso umenye ko ari wowe ushakishwa na sebyaha mbere y’abandi bose. Ese wari uzi ko uramutse uguye, sebyaha yakwishima kuko hari abandi b’umutima woroheje bazahitandwa n’ukuzindara kwawe? Iyo mu ishyamba igiti kinini kirandutse gihitana ubuti buto bwinshi bugikikije. Ni uko ibintu biteye. Twumvire YEZU KRISTU uduhamagarira kwemera kunywera ku nkongoro yanywereyeho. Tureke inkongoro z’ibyubahiro n’amakuzo. Tureke kwishyira mu rwego rwo hejuru kandi uwaduhamagaye yarabayeho mu bwizige. Tureke gushaka amakuzo no kuba abaryohe by’iyi si. 

Uyu munsi dusabire abayoboke ba KRISTU bari mu bigeragezo bitagira ingano. Dusabire abasaseridoti kuba abagabo mu muhamagaro bihitiyemo nta gahato. Dusabire abantu batsikamiwe n’abanyagitugu hirya no hino ku isi. Dusabire abiyumvamo ubukristu koko, cyane cyane abayobozi ba Kiliziya, guhora batanga ijambo rihumuriza, ryomora kandi rikiza abafite umutima watsikamiwe. 

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU. 

Padiri Sipriyani BIZIMANA