Uyu muryango mubi, wanze kumva amagambo yanjye

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 17 GISANZWE B.

30 NYAKANGA 2012

 

AMASOMO:

1º. Yer 13, 1-11

2º. Mt 13, 31-35

 

UYU MURYANGO MUBI, WANZE KUMVA AMAGAMBO YANJYE

 

Inyigisho y’uyu munsi, ifatiye kuri iyo mpanuro Yeremiya umuhanuzi yatumwe ku Bayisraheli. Kimwe mu byaranze ubuzima bw’abahanuzi, ni ugutinyuka kuvuga ubutumwa Imana yabagezagaho. Dutekereje ku buzima banyuzemo, twavuga ko abo bagabo bari abihanduzacumu. Ni ko bimeze, umuntu wese wifitemo amatwara ya gihanuzi, umuntu wese utikunda ahubwo agakunda ukuri, ntatinya kukuvuga kuko azi ko guca mu ziko ntigushye. We ubwe ashobora gutwikwa, ariko impanuro ye ihoraho. Ikibazo gishobora kuvuka, ni ukwigiramo ubuhanuzi buvangavanze, bwa bundi budaturutse ku RUKUNDO n’UKURI Imana ishaka kubiba mu isi. Kuba umukristu nyawe, ni ukwemera kugendera mu KURI kwa YEZU KRISTU. Ni ukuvuga UKURI. Ni ukunyomoza ibinyoma. Twese, niba twiyumvamo ubukristu koko, nimucyo twigane abahanuzi b’Uhoraho. Nitwemere twamamaze UKURI, tubeho mu KURI kugira ngo tuzasimbuke ingaruka mbi ziterwa n’ubunangizi. 

Mu gihe cya Yeremiya umuhanuzi, umuryango w’Uhoraho wari ugeze aho bigaragara ko ubunangizi bwawo buzawunangura. Nuko Uhoraho atuma Yeremiya kubabwira amagambo akarishye ati: “Uyu muryango mubi, wanze kumva amagambo yanjye, ugakomeza kunangira umutima, ukiruka inyuma y’ibigirwamana kugira ngo ubiyoboke kandi unabipfukamire. Uragahinduka nk’uwo mukandara utagifite akamaro!”. 

Icyo Nyagasani agamije, ni uko abatuye muri Yeruzalemu bakumva ayo magambo bakisubiraho. Bari barigize abirasi kubera uwo mugi wabo wasaga nk’akataraboneka. Ariko ubuhemu bwabo kuri Nyagasani, igihe kizagera bubabyarire amazi nk’ibisusa! Bazageraho babure umumaro. Imana yasabye Yeremiya kwitabaza imfashanyigisho y’umukandara wa hariri kugira ngo yumvikanishe ubuhanuzi bwe. Yaguze umukandara amara igihe atawumesa maze awuhisha ahantu hakonje hafi y’umugezi. Hashize igihe kirekire agiye kuwureba asanga warangiritse. Icyo cyabaye ikigereranyo cy’uko Yeruzalemu izamera. Nk’uwo mukandara udashobora kongera gukoreshwa, ni uko abatuye Yeruzalemu bazamera nibakomeza gutera umugongo Imana ya Israheli. 

Mu bihe turimo, YEZU KRISTU aradutuma guhanurira abavandimwe. Mu bihugu turimo ibyo ari byo byose ku isi, umukristu akwiye gukanguka akamenya niba abavandimwe be bagana mu KURI kuzabakiza. Nasanga ibyo bakora bibangamiye Amategeko y’Imana, atinyuke atangaze UKURI kwa YEZU KRISTU. Biraruhije cyane kubwira UKURI isi ya none. Ariko na none, nk’uko byari ngombwa mu gihe cy’abahanuzi, n’ubu biracyari ngombwa. Mu gihe cy’abahanuzi, baratotejwe ndetse baricwa. No mu bihe turimo, abakristu b’ukuri baratotezwa kandi bakicwa. Ariko, kuva kera kugeza uyu munsi, hahirwa abatotezwa bazira ubutungane kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo. Dushaka kugana he handi atari mu ijuru? Dushaka kuganisha he handi abavandimwe atari mu ijuru? Ese ijuru ntiriharanirwa? Ese umucunguzi wacu ntiyatweretse inzira? Bamwe mu bantu b’iki gihe baragenda bamera nk’uriya mukandara. Bagiye kuba imburamumaro kubera ubugomeramana bwabo. None twicecekere? Buri wese aho ari, igihugu yaba arimo cyose, natinyuke yigishe UKURI gukiza roho kukabohora abaziritswe na Sekibi. Ahantu hose bimitse ingeso mbi zivuguruza Amategeko y’Imana asobanutse cyane mu Ivanjili ya YEZU KRISTU, nihagaragare amajwi yumvikana yamamaza Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU akamagana inkuru z’urujijo Sekibi ihuhera mu bantu. 

Ntitugomba kwiheba. YEZU KRISTU wadupfiriye, ni We ukomeje kuyobora Kiliziya ye. Nitubana na We tugakora ubutumwa twunze ubumwe na We, nta kabuza, tuzatsinda urugamba rwo guharanira kwinjira mu Ngoma ye. Yaduhaye ibigereranyo byayo mu Ivanjili. Ni akabuto gatoya ariko kagenda gakura gahoro gahoro kugeza ubwo gahinduka igiti cy’inganzamarumbo inyoni zo mu kirere ziza kwarikamo. Niba ako kabuto kakurimo, gahoro gahoro kazagenda gakura kakugeze ku butagatifu umaze gutsinda umwijima wugarije isi. Umusemburo w’Ivanjili uri mu isi ni muzima. Dusabirane kumenya kuwukoresha kugeza igihe byose bitutumbiye, UKURI kukaganza ibinyoma.

 

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri Cyprien BIZIMANA