KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA 20 GISANZWE
Ku ya 21 Kanama 2012
AMASOMO: Ezekiyeli 28, 1-10; Zaburi (Ivug 32); Matayo 19, 23-30
Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana
UZAGIRA ICYO YIGOMWA ABITEWE N’IZINA RYANJYE, AZABISUBIZWA INCURO IJANA, KANDI AZATUNGA UBUGINGO BW’ITEKA.
Kuri uyu munsi Yezu Kristu arasubiza ikibazo gikomereye abigishwa be cyo kumenya uko bizabagendekera bo biyemeje gusiga byose na bose ngo bamukurikire. Nyuma y’uko umusore w’umukungu bimunaniye kwifatanya na bo kubera gukunda ibintu. Yezu aratangariza abigishwa be ko bikomereye umukungu kwinjira mu ngoma y’ijuru. Ku buryo rwose byoroheye ingamiya kwinjira mu mwenge w’urushinge kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu ngoma y’Ijuru. Abigishwa bumvise ayo magambo bakutse umutima bibaza uzarokoka. Ariko Yezu ababwira ko ku bantu bidashoboka. Ariko ko ku Mana bishoboka. Ni bwo bibarizaga na bo ubwabo uko bizabagendekera. Maze Yezu ababwira ko umuntu wese wasize umuryango we cyangwa ibintu yari atunze akamukurikira, azabihabwa incuro ijana kandi atunge ubugingo bw’iteka.
Natwe rero Yezu aje adusanga ngo atumare impungenge mu byo tumukorera byose. Nta na kimwe atabona. Ntibishobora na rimwe kuba imfabusa. Ahubwo azabidutuburira incuro nyinshi zose nziza zishoboka kandi zikwiriye kandi zidutunganiye. Koko rero nk’uko Yezu yigeze kubyigisha, ushaka kumukurikira wese agomba kugira ibyo yigomwa n’abo yigomwa (Luka 14,25-27). Ibyo umwigishwa wese wa Yezu ahamagarirwa kwigomwa mbere na mbere ni ibyaha n’inyungu zabyo z’isi, ni abanyabyaha n’impano zabo zisenya roho. Uwa Yezu Kristu amuhitamo rwose. Maze agasezerera ibyo Yezu yanga bibi byose. Uwa Kristu icyo agamije ni ugushimisha Kristu wamubambiwe ku musaraba. Maze ibyo bigatuma yigobotora ingoyi y’irari ry’umubiri, abatazi Yezu boramiramo (Gal 5,24; Rom 8,5-6). Ariko Uwa Kristu yigomwa n’ibyiza yahawe ( imbaraga ze, ubwenge, igihe cye, umutungo…) kugira ngo yubake Kiriziya ya Kristu Yezu. Kandi kugira ngo Inkuru Nziza y’Umukiro igere kuri bose (Mt 28,19-20; 2 Kor 9,7-8; Mt 10, 40-42). Uwa Kristu yigomwa incuti ze n’umuryango we iyo bibaye ngombwa, kugira ngo abone uko akorera Kristu. Asiga umugore n’abana mu gihe runaka, maze akajya mu butumwa ubu n’ubu cyangwa akajya mu isengesho iri n’iri. Abo bose Yezu aje kubahumuriza none ngo bumve ko bataruhira ubusa. Bityo niba bari no mu bitotezo babashe kubyiyumanganya. Bumva neza ko Yezu Kristu wapfuye akazuka ari kumwe na bo iminsi yose.
Ariko ku buryo bwihariye Yezu uyu munsi arasanga abamuhaye ubuzima bwabo bwose kugira ngo abahumurize: abihayimana muri rusange, abapadiri, abafurere, ababikira. Abo bose Yezu Kristu wapfuye akazuka aje abasanga none ngo abakomeze mu muhamagaro wabo. Uwibazaga ati ‹‹none naba nararuhiye ubusa cyangwa naba nsaziye ubusa?››, Yezu Kristu aje none kumwibutsa ibyiza by’agatangaza bimuteguriwe. Bityo abonereho kurushaho gukomera ku ibanga ry’ubudahemuka, yizeye ko amasezerano ya Yezu Kristu wapfuye akazuka ari ukuri. Yezu Kristu wapfuye akazuka kandi aratambuka none areshya abandi ngo bahitemo kumwirundurira. Kuko abamukunze urukundo rwihariye, na we abakunda urundi bwikube inshuro nyinshi kandi mu bihe bidashira. Yezu Kristu rero araguhamagara rubyiruko. Akeneye abakenura ubushyo bwe. Akeneye abemera kwereka isi ko ari muzima rwose, kandi ko akwiriye gukundwa kuruta umugore cyangwa umugabo n’abana. Koko iyo uhaye ubuzima bwawe Yezu utamuryarya, na we aguha umunezero uruta uwo umuntu wahitamo na we akaguhitamo ashobora kuguha. Kandi ibanga rikuru ry’Ibyishimo bya Kristu ni uko bihoraho iteka, ni UBUGINGO BW’ITEKA. Nta mukunzi wa hano ku isi ushobora guha uwo akunda ubugingo bw’iteka. Nyamara Yezu Kristu we ni yo mpano nkuru azigamiye abamuha umutima wabo, atari uko banze abandi bakunzi. Ahubwo ari ukugira ngo mu mutima wabo hisanzuremo abakristu bose. Kandi na bo bagire umutima wuje ubwigenge wo gukunda bose urukundo rwa Yezu Kristu rugamije guha bose ubugingo buharaho (1 Kor 7, 33-34).
Yezu Kristu rero aragenderera none Kiriziya ye yose kugira ngo ayikomeze muri iyo ngabire yo kumwiyegurira. Bityo ingoyi zose z’urukundo rw’amaraha n’amarangamutima zari zitangiye kwirema hagati y’abihayimana n’abagore cyangwa abagabo zicibwe uyu munsi n’Umusaraba Mutagatifu wa Yezu. Kandi abagore n’abagabo, abasore n’inkumi b’abakristu bumve ko bagomba gufasha abihayimana gukomeza inzira batangiye. Kwiha Imana ihoraho ni ukwigomwa urukundo rw’umugore n’umugabo kugira ngo Kristu ari we uhabwa uwo mwanya wari ugenewe kanaka cyangwa nyirakanaka. Iyo rero amarangamutima yatangiye gututumba, maze umuntu agatangira kugurumana urukundo rw’umugore cyangwa umugabo kandi ataretse no kwitwa uwihayimana, ubwo ake kaba kashobotse. Imyitwarire nk’iyo yo gutwarwa n’amarangamutima adutandukanya na Alitari Ntagatifu ntizigera ibura mu nsi y’izuba. Nyamara hagowe uwo bizaturukaho (Lk 17,1-2). Yezu Kristu wapfuye akazuka uyu munsi aratwinginga ngo duhe abageni be amahoro. Kandi abo tubona batangiye gutana aho kurushaho kubatakaza. Tubagarurishe urugero rwacu rwiza, inama nziza n’isengesho.
Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe twese kwemera kurekura ibibi byose kubera Kristu. Nadufashe kwemera kwigomwa ibyiza byose bishoboka kubera Kristu. Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe gutandukana n’abadukoresha ibibi bose kubera Kristu. Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe kwigomwa abeza bose tugomba kwigomwa kubera Kristu. Bikira Mariya nafashe urubyiruko Kristu ahamagara mu bihayimana kudatinya kumwirekurira. Bikira Mariya nafashe Abihayimana kwishimira umugabane beguriwe. Bityo boye kurarikira gusangira na Sekibi ku meza y’ibyaha bye. Ahubwa bahore bahimbazwa na Yezu Kristu wapfuye akazuka uhora abiha wese mu Ukaristiya. Bityo Kiriziya ya Kristu ihore yizihiwe no kumusingiriza mu bihayimana yamutuyeho ituro. Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.