Uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabuhorana

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 15 GISANZWE B,

16 NYAKANGA 2012:

 

AMASOMO:

1º. Iz 1, 11-17

2º.Mt 10, 34-11,1

 

 

UZAHARA UBUGINGO BWE ARI JYE AGIRIRA, AZABUHORANA

 

Uyu munsi, YEZU KRISTU ashaka kutwumvisha ko kumukurikira biruta byose. Kwemera kwitwa umukristu, ni ukwitegura guhangana n’imigirire y’isi ihora ibangamira Inkuru Nziza y’Umukiro. Ni yo mpamvu YEZU atwerurira ko atazanywe no gukwiza amahoro ku isi. Niba uri umukristu koko, uzagera aho ugomba no guhangana n’abo muva inda imwe. Nta rwango uzabagirira kuko Ivanjili itarushyigikira, ariko bo bazakwanga igihe cyose uzaba utemera kugendera mu nzira z’umwijima bo bahisemo. Uzirinde kwihimura ahubwo ubasabire kubona YEZU. Ibyo bibazo byarabaye no kuva mu ntangiriro za Kiliziya. Mu rugo rumwe, hari ubwo wasangaga nta mahoro kuko ababaga bakirwanya YEZU KRISTU batotezaga uwo ari we wese ukomeye ku mahame ye.

 

Kugira ubwoba bwo gukomera Kuri YEZU KRISTU, ni cyo gituma tworeka ubuzima bwacu. Gukeka ko kwemera ibyo abantu batubwira kabone n’aho byaba ari umwaku, ari yo nzira dukeka ko yatugeza ku mahoro, ni ukwibeshya. Kubyanga ni nko kwiyemeza kubaho wenyine. Ubwoba buhita bugutaha maze ugahakana KRISTU. Yatubwiye ko umuntu wese uzakunda se cyangwa nyina kumuruta adakwiriye kuba uwe. Ukunda abana be cyangwa inshuti ze kuruta YEZU, na we ntakwiye kwitwa uwe. Gukunda abantu kuruta YEZU KRISTU, kwikundira ibintu by’isi kuruta iby’ijuru, ni ko kwikunda ubwawe no gukunda ubuzima bwawe gusa. Ni na ko kubutakaza kuko ikintu cyose gituma wibanda ku buzima bwo ku isi wirengagiza ko atari ryo herezo ry’ubuzima, icyo ni cyo gituma utakaza ubuzima bwawe. Isi ya none isa n’aho iri mu mwijima. Si none gusa kuko amateka turayazi n’ibyagiye biyabamo biteye ubwoba! Ese inzira yo kugeza isi aho YEZU ashaka, ni iyihe?

 

Icyizere kiboneka mu bavandimwe biyemeza guhara ubuzima bwabo bagirira Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. Abo ni abiyemeza gusiga ibintu byabo byose bakegukira Ivanjili. Abiyeguriyimana, ntibashaka kubera Ingoma y’ijuru. Tuzi ko abasaseridoti benshi batirirwa bashaka abagore kuko biyemeje nyine gusiga abagore n’abana kubera Inkuru Nziza. Mu muco wa Kiliziya z’i Burasirazuba, abasaseridoti bashobora guhitamo gushaka cyangwa kudashaka. Ikigaragara ariko, ni uko abadashaka usanga bafite umwanya uhagije wo kwitangira umuryango w’Imana. Ni na bo batorwamo abepiskopi bashobora kwitangira umuryango w’Imana Kiliziya. Abo bose biyemeza guhara ibyabo kubera Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU, ni bo badufatiye runini. Batwibutsa ubudahwema icyo dukwiye gukora kugira ngo turonke ubugingo bw’iteka. Baradufasha Kuri roho. Baduha amasakaramentu. Badufasha kwigorora n’Imana Data Ushoborabyose. YEZU KRISTU abafite ku mutima. Tuzirikane icyo yabatubwiyeho.

 

YEZU KRISTU ashishikariza abantu kwakira neza intumwa ze. Gusabira abasaseridoti, kubakunda, kubafasha gutsinda ibishuko byo Kuri iyi si, kutabatega imitego igamije kubayobya, kubafasha mu byo bakeneye mu buzima bwabo bwa buri munsi, ni ko kwiteganyiriza ingororano mu ijuru. Ni kimwe kandi no kwakira neza umuntu wese uje atumenyesha Ukuri kwa YEZU KRISTU. Uwo wese ugirira neza inshuti za YEZU KRISTU, ntazabura ingororano ye. Kwanga abasaseridoti, gusuzugura inyigisho batanga mu Kiliziya mu izina rya YEZU KRISTU, kubagambannira, kubababaza, kubatoteza, kubica, ni ko kwikururira urubanza isi itazigera ihonoka mu gihe itisubiyeho. Abasaseridoti ntibashyirirwaho gushyigikira ibibi. Ni yo mpamvu hari abantu babangamiwe n’ubutumwa butangwa. Abo bose bahekenya amaenyo kubera Ukuri kwa YEZU gutangazwa, ni bo bakururira isi amakuba menshi.

 

Dukeneye cyane muri iyi minsi kwivugurura kugira ngo imibereho yacu ituganishe mu ijuru. Hari amakoraniro menshi y’abasenga, hari amaparuwasi menshi baturiramo misa ntagatifu. Ntidushobora kwibeshya ko dukora neza kuko twuzuza amategeko ya Kiliziya gusa twitabira isengesho na misa. Icy’ingenzi, ni ugukora ku buryo ayo masengesho yose yigaragaza mu mutima wacu ukunda Imana Data Ushoborabyose uhora witeguye kwakira Ukuri no kugusakaza hose. Iyo dusenga nta mutima ukunda Imana twifitemo, yezu atubwira atwerurira ati: “Ibitambo byanyu bitagira ingano bimbwiye iki?Iyo muje kunshengerera, ni nde uba yababwiye kuza kumvogerera Ingoro?…Nimwiyuhagire mwisukure…Nimwige gukora ikiri icyiza, nimuharanire ubutabera, murenganure urengana, murwane ku mpfubyi, mutabare umupfakazi”. Ayo magambo twayumvishe mu isomo rya mbere. Si amagambo ya kera yashaje. N’uyu munsi arumvikana kandi agamije kuduhugura. Ntitukemere kugira uruhare ku kibi ngo aha turashaka kurengera ubuzima bwacu bwa hano ku isi.

 

BIKIRA MARIYA BWIZA BWA KARUMELI ADUHAKIRWE.

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

Padiri C. BIZIMANA