Uzahara ubugingo bwe kubera Yezu n’Inkuru Nziza, azabukiza

Icyumweru cya 24 B gisanzwe

Ku ya 16 Nzeri 2012

AMASOMO: Izayi 50,5-9a; Zaburi 116(114-115), 1-9; Yakobo 2,14-18; Mariko 8,27-35

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Uzahara ubugingo bwe kubera Yezu n’Inkuru Nziza, azabukiza.

  1. Uyu munsi Yezu arahanurira abe inzira y’ikuzo rye kandi na bo ababwire uko bagomba kuyinyuramo

Yezu Kristu arabanza ababaze uko abantu bamuvuga. Hanyuma aze kubabaza uwo bo bavuga ko ari we. Nuko Petero amusubize ko ari Kristu. Nyamara Yezu atangiye kubabwira ko agiye kugabizwa abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, agapfa urupfu rubi ashinyaguriwe, ariko ku munsi wa gatatu akazuka; Petero byamwanze mu nda, aramwihererana aramucyaha amuhana agira ngo amubuze kwigabiza urwo rupfu. Ariko Yezu amuhindukirana bwangu amwirukanamo iyo roho mbi. Agira ati ‹‹hoshi, mva iruhande Sekibi! Kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu!››

Nibwo Yezu akomeje ahubwo ababwira ko ushaka kuba uwe wese, agomba kwemera gukurikira iyo nzira y’ububabare. Koko rero ushaka kumukurikira agomba kwiyibagirwa ubwe. Agaheka umusaraba we. Maze akamukurikira. ‹‹kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n’Inkuru Nziza, azabukiza.›› Ngiyo inzira y’ikuzwa rya Yezu. Ngiyo inzira y’ikuzo nyaryo Yezu yereka none abashaka kumukurikira ngo basangire na we Umurage w’iteka. Ngiyo inzira Yezu aje kuduhishurira none. Maze ngo ku bw’ububasha bwe, urukundo rwe rudukurure maze tumukurikire twishimiye gusangira na we akabisi n’agahiye. Twiteguye gusangira na we gupfa no gukira.

  1. Abakurikiye Kristu ntibacibwa intege n’ibyo batukwa kuko Roho wa Data abatabara

Muri iyo nzira yo kwikorera umusaraba tugakurikira Kristu, birazwi rwose ko buri mukristu ahahurira n’ingorane nyinshi (Intu 14, 22 ). Koko hari abakubitwa bazira Kristu. Hari abashinyagurirwa bagapfurwa ubwanwa bazira Kristu. Hari abo bacira mu maso babaziza Kristu. Byose bikaganisha kukubagirira nabi, ndetse bakaba banabica, batitaye ku bikorwa byiza byabo. Batitaye ku magambo meza yabo. Ahubwo barangajwe imbere n’ubugome bwabo. Nyamara nk’uko Yezu Kristu atigeze atandukana na Se mu bubabare bwe. Ni nako umukristu wese uzizwa izina rya Kristu Yezu arushaho gukundwa no kurindwa na Data Uhoraho. Kandi Roho Mutagatifu Umuhoza akarushaho kumwitaho.

Koko rero usibye kurenganywa no guhohoterwa n’isi, nta n’umuntu waburanya abuzuye Roho Mutagatifu maze ngo abatsindishe amagambo cyangwa ibitekerezo. Mutagatifu Sitefano ni rumwe mu rugero rubitwereka (Intu 6, 8-15). Mu maso y’isi, umukristu ni umuntu mubi. Ubakururira ibyago. Ubabuza amahoro n’amahwemo. Nyamara iyo iyo si ibajijwe ikibi umukristu yakoze cyangwa yavuze irakibura rwose. Maze igatangira guhimbahimba ibinyoma byo gucisha umutwe uwo iba ishinja kuyitesha umutwe. Ariko nta shiti Yezu Kristu wapfuye akazuka aba ari muri abo bahorwa kumuhamya. Ahe abe bose kwakira iyo ngabire y’ubumaritiri. Maze bose kuva none bagurumane ishyaka rigira riti ‹‹aho gucumura nzacibwe ijosi. Aho guceceka nzacurangurwe. Nzakora ibyiza ngo ntakoza isoni Yezu. Nzavuga ukuri kurokora abo Kristu yakubitiwe ntitaye ku bantuka , abanta ku munigo cyangwa abantera intosho››. Ni byo rwose Nyagasani Yezu Kristu Umutegetsi n’Umukiza aradutabara. Nta bwoba dutewe no guteterezwa n’abamuteye umugongo. Ubugome bw’abantu babayeho n’abazabaho bwose bupima ubusa ugereranyije n’Urukundo ruhebuje Yezu Kristu akunda abahaze amagara yabo kubera Inkuru Nziza ye (Rom 8, 31-39). Koko rero Yezu Kristu wapfuye akazuka yumva ijwi ryabo. Maze izina rye rihoraho rikababohora ku ngoyi zose z’umwanzi ari we Rupfu, Kuzimu, Gahinda na Shavu.

  1. Abakurikiye Kristu bakora ibikorwa by’urukondo bizira uburyarya kandi bitagamije inyungu y’umufuka

Ubuzima bwa gikristu ntibugaragarira gusa mu kwishimana na Yezu Kristu cyangwa kwihanganira ububabare kubera we . Ahubwo bugaragarira no mu gushaka guhashya icyatuma umutima w’abandi ubohwa na Sekibi bitewe n’inzara, ubukene bw’ingeri zose. Akurikije uko Nyagasani Yezu amuha, uwa Kristu na we afasha abandi nta nyungu yindi abatezeho usibye kubereka urukundo rw’Imana Data Umubyei w’Umunyampuhwe n’Umunyambabazi, Soko y’ikitwa ikiza cyose. Ukwemera kwigaragariza mu bikorwa bifatika nk’ibyo byuje impuhwe n’ubugwaneza nta nyungu y’isi yihishe inyuma.

Ni yo mpamvu mu rugo rw’uwa Kristu atari kwa Ntacyubucyubusa. Ahubwo ni kwa Mugwaneza, Mpuhwe na Buntu. Ese wagira ngo urwo rukundo ruteye rutyo si rwo rudutandakanya rwose n’abakorera umwanzi Sekibi? Kuko mu gihe aba Yezu Kristu wapfuye akazuka bazi neza ko bahawe ku buntu bagomba gutanga ku bundi, abakorera Sekibi bo nta kintu na kimwe cyabo bashobora gutangira ubusa. Naho waba umukene ute nta hantu na hamwe bashobora kukuragurira utagize icyo nawe utanga. Amwe mu mayeri akomeye Sekibi ikoresha ni ukwihisha inyuma y’ingirwabutungane bwa bamwe. Ku buryo hari benshi bahamagarirwa kugirirwa neza, ariko batazi ikihishe inyuma y’iyo neza y’ikinyoma. Bitinde bitebuke, aho Sekibi ikorera cyangwa se mu bikorwa byayo, ntushobora kugira icyo uhakura na we utagize icyo uhata, uhatakariza cyangwa uhatanga. Ndetse akenshi urayihereza. Ukongera ukayihereza. Wajya kwishyuza ibyo ikurimo yagusezeranyije ikongera ikagusaba ibyo na we igukeneyeho kugira ngo ikurangirize ibi n’ibi. Ibintu byamara kugushiraho nawe ubwawe ikagusigarana. Maze mukazibanira akaramata.

Koko rero by’umwihariko abakoresha interineti, cyangwa amaterefoni bagomba kwirinda bakomeje abababwira ko bagiye kubaha amafaranga batazi uko aje. Hari benshi babyinjiyemo maze bahatakariza n’uduke baririragaho. Ngicyo rero igikorwa cya Sekibi. Ntishobora kukugirira neza ngo yigendere. Niba akijije umukobwa abari bagiye kumwica, niba ari umugabo aramubwira ngo amubere umugore cyangwa basambane. Aho Sekibi yahawe intebe nta cyo ushobora guhabwa kigaragara mu byo ufitiye uburenganzira, utabanje kugira icyo uhonga abagusinyira. Ng’uko uko Sekibi akora. Ni yo mpamvu tugomba rero kwitondera ibikorwa bya Karitas ya Paruwasi cyangwa Diyosezi, tukirinda ko Sekibi yabyivangamo. Iyo abantu batangiye kugira icyo baka abakene kugira ngo babahe ibyo bagenewe, burya Sekibi iba itangiye guhabwa intebe. Tubyumve neza kandi tubyiteho. Hari abantu bahora bishyuza abandi ineza babagiriye cyangwa bagashaka kuyubahirwa cyane cyangwa kuyikangisha. Icyo si igikorwa cya Roho Mutagatifu. Twebwe aba Kristu tugomba kuzirikana ibyo Yezu atubwira ati‹‹ murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu Ijuru. Igihe rero utanga imfashanyo, ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe nutanga imfashanyo yawe, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.››

  1. Bikira Mariya, urugero rw’abitanga n’abatakamba

Umubyeyi Bikira Mariya adufashe kuri iki cyumweru twakire Yezu Kristu wapfuye akazuka uje adusanga ngo aduhe ingabire yo kumukurikira nta cyo twikanga namba. Kandi inzira tumukurikiramo nta yindi usibye iy’ubwitange bugamije kurokora ubugingo bwacu n’ubw’abandi mu nzara z’urupfu no ku ngoyi y’icyaha. Impanda iduhagurutsa mu byaha niyumvikane none ku isi yose kandi yumvirwe na bose. Maze ku bw’amasengesho ya Bikira Mariya, Yezu Kristu wapfuye akazuka yigarurire abantu bose.

Ububasha bw’Izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka, nibuganze icyitwa ubugomeramana n’ubugomerabantu bwose kandi hose. Maze twese twisunze Bikira Mariya, Umubyeyi w’Isugi , mu izina rya Yezu Kristu wapfuye akazuka, dusabe Imana Data kuduha guhimbarirwa mu rukundo adukunda. Bityo tumukorere n’umutima wacu wose. Nuko Yezu waduhaye kumenya ko Imana ari Data udukunda byahebuje asingirizwe iteka mu bo yacunguye.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.