KU WA 25 MATA:
MUGATATU MARIKO, UMWANDITSI W’IVANJILI
AMASOMO:
1º. 1 Pet 5, 5b-14
2º. Mk 16, 15-20
UZEMERA AKABATIZWA AZAKIRA
Kuri iyi tariki tubaye turetse amasomo y’igihe cya Pasika kugira ngo tuvome ubuhamya bukomeye mu guhimbaza ubutwari bwa Mutagatifu MARIKO umwe mu banditse INKURU NZIZA YA YEZU KRISTU.
Ubuzima bw’abatagatifu ni inyigisho ubwayo. Muri bo, bane bazwiho kuba barakunze YEZU KRISTU maze mu kwifuza ko yamenywa na bose, bandika ubuzima bwe n’ibyo yakoze babashaga kwibuka. Bashyize mu bikorwa ibyo YEZU KRISTU yabasabye agiye gusubira iburyo bw’Imana Data Ushoborabyose. yarababwiye ati: “Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa”.
Kuri uyu munsi, dufite ibyishimo byo kuririmba duhimbawe igisingizo cy’Imana Data Ushoborabyose. Mu misa zose, icyo gisingizo kirumvikana hose kuko umurage MARIKO MUTAGATIFU yadusigiye wagiriye akamaro isi.
Yaduhayemo urugero. Yumvise inyigisho z’intumwa aremera, arabatizwa, aharanira umukiro YEZU yasezeranyije abazemera bose. MARIKO ntiyiboneye YEZU. Yabaye umwigishwa wa PETERO Inumwa. Yabatijwe na we. Petero abiduhamiriza mu magambo twumvise mu isomo rya mbere: “Imbaga y’abatowe iri i Babiloni irabaramutsa, kimwe na MARIKO UMWANA WANJYE”. Iyo Babiloni avuga ni ROMA. Icyo gihe abakristu ba mbere bahimbaga umujyi wa Roma “Babiloni” kubera ingeso mbi z’abari bawutuyemo. MARIKO yakomeje gukurikira Petero maze amukomoraho ibyo yanditse byerekeye YEZU KRISTU. Bahamya ko yakoze ibishoboka kugira ngo mu magambo atarambiranye atugezeho ibyo YEZU yavuze n’ibyo yakoze. MARIKO yamamaje INKURU NZIZA ya KRISTU i Alexandiriya mu Misiri. Ni we washinzeyo Kiliziya ayibera umwepisikopi wa mbere. Ni ho yiciwe ahowe KRISTU ku wa 25 Mata mu mwaka wa 68.
Kuba MARIKO yaramamaje YEZU KRISTU kugeza abizize, bikwiye kutwigisha natwe gusaba buri munsi imbaraga zo kuba intwari ku rugamba rw’ubukristu. Isomo rya mbere rya none riradushishikariza guhora turi maso kuko sekibi ihora iduhigira kutugusha. Sekibi ntikunda ahamamazwa IZINA rya KRISTU. Ntishaka ko ingoma yayo isenyuka. Nta muntu n’umwe ubura guhura n’imitego yayo. Aho igitoteza abakristu ibaziza kwamamaza YEZU, bari mu mibabaro nk’iyo aba mbere bahuye na yo. Hari n’abo sekibi ihora irembuza ishaka kubagira igikoresho cy’abagenga b’isi bari mu mwijima. Muri abo, ikoresha uburiganya, ibinyoma, iterabwoba n’ubundi bugome. Hari n’abandi ariko sekibi ihora irembuza ibashukisha iraha ry’umubiri n’iby’isi bishashagirana. Ni yo mpamvu tubona ibimenyetso byinshi mu isi ya none bisa n’ibya Sodoma na Gomora za kera cyangwa nyine iyo “Babiloni” yo mu gihe cy’abakristu ba mbere. Nta n’umwe sekibi idashaka gushora muri nibura kimwe muri ibyo twavuze. Gutsindwa n’ayo moshya ni ko kwikururira umuriro kuri iyi si ndetse no mu isi izaza.
Inzira yo gukiza isi izo ngoyi za nyakibi ni iyo kwitangira ubutumwa bwo kwamamaza INKURU NZIZA YA KRISTU nta bwoba nk’uko intumwa ze zabigenje. Kabone n’aho twagomba kubihorwa. Dukwiye gusabira cyane abatorewe kwigisha abandi inzira ya KRISTU. Tubasabire guhora bumva ko YEZU KRISTU ubwe ari kumwe na bo. Ibimenyetso biranga abemera IZINA rye biriho hirya no hino ku isi ku buryo nta wari ukwiye gushidikanya ko YEZU MUZIMA aturi hafi. Mu Izina rye, roho mbi zirirukanwa, imvugo nshya y’urukundo nyakuri ikiza abavandimwe, abarwayi barakira mu Izina rya YEZU n’ibindi byinshi bijyanye n’ibyishimo n’amahoro tuvoma muri We.
Hari byinshi bitsikamiye mwene muntu. Dushobora kwibaza impamvu hari benshi bakomeje gutsikamirwa n’isi. Impamvu ni nyinshi. Imwe muri zo ni uko hari ababatizwa bataremera kuyoborwa na YEZU KRISTU. Abo ni abinjira mu bukirisitu ariko mu by’ukuri ari amacuti ya sekibi. Uwemera YEZU KRISTU ni uwiyemeza gusangira na We byose ndetse n’umusaraba. Hari ukumwemera bya nyirarureshwa ari byo bituma Batisimu n’andi masakaramentu bisa n’aho nta cyo bimarira bamwe mu bayahabwa. Nta kwiheba ariko. YEZU yaratsinze kandi azatsinda. Abamwemera bakamuhabwa mu masakaramentu barakira. Abatemera izina rye bakamurwanya, abahitamo inzira ya sekibi, abo bose bamerewe nabi. Tubasabire bamenye UKURI. Twitangire kwamamaza INKURU NZIZA YA YEZU KRISTU igihe n’imburagihe. Tubikorane ukwemera, ukwiyoroshya n’ubwizige. Abana, urubyiruko n’abandi tugendana bazamenya YEZU KRISTU BAKIRE.
MUTAGATIFU MARIKO ADUSABIRE
YEZU ASINGIZWE
Padiri Sipriyani BIZIMANA