Wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho

Ku wa gatandatu w’icyumweru cya 21 B gisanzwe

Ku ya 1 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 1, 26-31; Zaburi 33 (32); Matayo 25, 14-30

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹Wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho››

Uyu munsi Yezu arabwira abigishwa be ibyerekeye ukuza mu ikuzo k’Umwana w’umuntu. Arabibasobanurira akoresheje ikigereranyo. Iby’icyo gihe bizamera nk’umuntu wari ugiye kujya mu rugendo. Maze agasiga abikije imari ye abagaragu be. Uwabikijwe amatalenta atanu yarayacuruje yunguka andi atanu. Uwabikijwe abiri na we arakora yunguka andi abiri. Uwabikijwe rimwe aritaba mu gitaka arituriza. Aho Shebuja ahindukiriye yahembye abamwungukiye. Buri wese muri abo bakoze neza akamubwira ati ‹‹ni uko mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho; ngwino wishimane na Shobuja›› Naho umugaragu w’imburamumaro amwambura n’ibyo yari yaramuhaye. Kandi amujugunya hanze, aho azaririra kandi agahekenya amenyo.

Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje adusanga none kugira ngo adushishikarize gukora kugira ngo tumwungukire mu bye yatubikije. Kandi Nyagasani atuzaniye none imbaraga zo kudufasha gukora tumwungukira. Koko rero gukora byo hari igihe dukora tukavunika cyane tukanananirwa. Ariko atari Nyagasani dukorera cyangwa twungukira. Ahubwo dukorera Umwanzi Sekibi. Nyagasani Yezu Kristu wapfuye akazuka rero aje none kutwigisha kumukorera mu budahemuka. Bityo tugakomeza kwitwa abagaragu beza bungukira shebuja. Kandi badakorera ijisho cyangwa igitsure. Ahubwo bakorera mu bwigenge. Buzuye urukundo bafitiye Shebuja wabagiriye ikizere akabashinga ibyo yashoboraga guha abandi.

Uriya mugaragu mubi twirinde kuba babi kumusumbya. Twirinde no kumera nkawe kugira ngo hato tutazacirwa urubanza rwo kujugunywa hanze y’Ingoma y’Ijuru. Ibyaha bye rero tugomba kwirinda ni uko atagiriye Shebuja ikizere nk’uko na we yari yakimugiriye. Ahubwo impano yaragijwe akazitaba mu gitaka. Natwe hari byinshi twahawe duhitamo kubika aho kubikoresha kubera ikizere gicye dufitiye Nyagasani. Urugero ni nko gufasha abakene bigaragara rwose ko bababaye. Akenshi twe duhitamo guhunika muri banki cyangwa mu kimuga aho kugira ngo dufashe abantu nkabo. Kandi ikibidutera ni uko nta kizere dufitiye Nyagasani. Umuntu akavuga ati ‹‹ndamara gutagaguza amafaranga yanjye se muri bariya batindi, maze njyewe ejo nzamere nte?›› Ntitwumva ko ari Nyagasani tuba dushoreye imari kandi ko inyungu aba ari twe izagarukira. Ahubwo twumva ko ari ugutagaguza no gupfusha ubusa. Nyamara Nyagasani Yezu atubwira agira ati ‹‹mujye mutanga, namwe muzahabwa: icyibo gishimishije, gitsindagiye, gicugushije, gisheshekaje, ni cyo bazabuzuriza, kuko igipimisho mugeresha, ari cyo muzasubirizwamo.›› Ibyo Nyagasani atubwira hano ntitubifata nk’ukuri kuko nta kizere tumufitiye. Mu by’ukuri imyumvire dufite kuri Nyagasani ntaho itaniye n’iy’uriya mugaragu mubi we utaratinye kubwira Nyagasani ko ari umunyabugugu, asarura aho atabibye, akanura aho atanitse. Natwe twanga kugira icyo dufashisha Kiliziya ya Kristu mu butumwa bwayo. Tukanga no gufasha abakene. Tubwira Nyagasani amagambo nk’ariya. Cyangwa tubitekereza mu mitima yacu. None se koko birakwiye ko Paruwasi zacu zibura uburyo bwo gukora imirimo yo gutagatifuza imbaga y’abantu muri Kristu, kandi hari amafaranga Nyagasani yatubikije? Ese birakwiye ko abana be bicwa n’inzara kandi yaradushyize ku kigega ngo tubagaburire? Aha rero ni ho urubanza rw’abitwa ngo barakize ruzakomerera koko. Kuko inzara n’ubukene mu isi yuzuye ubukungu bizabazwa ababigizemo uruhare bose. Abo bose Nyagasani yabikije, aho kugira ngo imari ye bayikoreshe bubaka ingoma ye y’urukundo. Ahubwo bakubaka ingoma y’icyubahiro cyabo, ubwikunde ndetse n’ubwikanyize.

Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe gukoresha impano zose twahawe n’Imana Data. Byose twumve ko nta kindi twabiherewe, usibye kugira ngo bikoreshwe hubakwa Ingoma ya Kristu Yezu wapfuye akazuka. Ari yo y’urukundo, ibyishimo n’amahoro mu bantú yaremye kandi akabacunguza amaraso ye matagatifu. Nasingizwe iteka we Byishimo byacu.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.