Wirira

Ku wa kabiri w’icyumweru cya 24 B gisanzwe

Ku ya 18 Nzeri 2012

AMASOMO: 1 Korinti 12, 12-14.27-31a; Zaburi 100 (99), 1-5; Luka 7, 11-17

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

Wirira

Kuri uyu munsi Yezu Kristu arahoza umupfakazi wapfushije umwana we w’ikinege. Ntamuhoza amubwira amagambo meza gusa. Ahubwo aramuhoresha impuhwe ze zishobora no gusubiza ubuzima abari mu mva. Ubwo Yezu yajyaga mu mugi witwa Nayini. Maze ahurira n’abahetse umurambo ku irembo ry’umugi. Ubwo nyina ni we yagiraga gusa. Kandi yari umupfakazi. Nuko Yezu amubonye impuhwe ziramusaga. Maze amubwirana umutima wuje impuhwe ati ‹‹wirira›› Nuko Yezu yegera ikiriba. Maze ategeka uwari wapfuye guhaguruka agira ati ‹‹wa musore we, ndabigutegetse, haguruka!›› Nuko arongera aba muzima.

Uyu munsi rero Yezu Kristu wapfuye akazuka aje natwe kuguhagurutsa mu cyaha kitwica. Bityo abo urupfu rwacu rwarizaga babonereho guhozwa. Yezu Kristu wapfuye akazuka aje kuduhoza mu bituriza byose. Kandi iby’ingenzi ni bibiri niba atari byo gusa: icyaha n’urupfu. Yezu Kristu Nyirimpuhwe rero uyu munsi aje ashaka rwose kutuvura urupfu n’icyaha. Kandi abifitiye ububasha bwose. Icyo akeneye ni uko tumwemerera gusa. Nk’uko uriya wari wapfushije umwana we yemeye Ijambo rya Kristu. Maze n’abari bahetse ikiriba bemera guhagarara no guha igihe Yezu Kristu. Maze na we aboneraho kubagaragariza ububasha bw’Impuhwe ze.

Uyu munsi aje guhoza abarira. Arahoza abarizwa n’urupfu rw’ababo abereka ububasha bw’izuka rye agira ati ‹‹ukomera ku magambo yanjye ntateze gupfa bibaho›› (Yh 8, 51). Nyagasani arahoza none urimo kurizwa n’urupfu rw’uwe yungamo ati ‹‹ni jye Zuka n’ubugingo; unyemera, naho yaba yarapfuye, azabaho. Byongeye umuntu wese uriho kandi akanyemera, ntateze gupfa.›› (Yh 11, 25-26). Pasika ya Kristu Yezu yadukinguriye amarembo y’ubugingo buhoraho. Muri ubwo bubasha afite ku rupfu ni ho duhorezwa urupfu rw’abacu. Maze tukabaho twizeye igihe cyose kunga ubumwe na bo mu gitambo cya Misa n’ahandi hose hadufasha kunga ubumwe na Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Yezu Kristu rero arazenguruka none muri twe ahoza uwo wese uririra ku mva y’uwe wapfuye. Cyangwa waheranywe n’agahinda kuva yapfusha uwo yakundaga kuruta abandi bose. Yezu Kristu wapfuye akazuka aramubwira uyu munsi ati ‹‹wirira››. Yezu Kristu wapfuye akazuka arabwira uriya uheruka gupfusha umugabo we bari bamaranye igihe gito kandi bakundanye rwose ati ‹‹wirira››. Yezu Kristu wapfuye akazuka arahoza uriya mubyeyi wapfushije umwana yari asigaranye nyuma y’urupfu rw’umugabo we. Yezu aramubwira ati ‹‹wirira›. Yezu Kristu wapfuye akazuka arihoreza uriya mwari uheruka gupfusha fiyansi we azize ubugome bw’abantu ati ‹‹wirira››.

Yezu Kristu wapfuye akazuka none arahoza uwapfushije umuryango we uzize jenoside ati ‹‹wirira››. Yezu Kristu wapfuye akazuka arabwira uriya mwana wamenye ubwenge agasanga ababyeyi be barishwe n’impanuka y’imodoka amubwira ati ‹‹wirira››. Ijambo rya Yezu Kristu kandi twemera ko rifite ububasha bwo kurema byose bundi bushya. Ntabwo rero Ijambo Yezu abwira abamwemera ari iryo kubahumuriza gusa. Ahubwo ni iryubaka muri bo no mu babo batakibona ubuzima bushyashya. Kuko nk’uko Roho Mutagatifu abitubwira ‹‹ nta n’umwe muri twe ubereyeho we ubwe, kandi nta n’umwe upfira we ubwe. Niba turiho, tubereyeho Nyagasani; niba kandi dupfuye, dupfira Nyagasani. Twabaho, twapfa, turi aba Nyagasani. Koko rero ni cyo cyatumye Kristu apfa akazuka, kwari ukugira ngo abe ari we ugenga abapfuye n’abazima›› (Rom 14, 7-9).

Yezu Kristu kandi aratugendagendamo yomora ibikomere byose bifitanye isano n’urupfu rwaduhushije cyangwa rugatwara incuti n’abandi twakundanaga. Yezu Kristu arahumuriza buri wese amwereka urumuri rwe rutazima. Kugira ngo rwirukane mu mutima we no mu ruhanga rwe icuraburindi ry’urupfu. Nyamara Yezu Kristu wapfuye akazuka aranahoza bariya bose barizwa n’urupfu rw’ababo rwa roho. Kuko Yezu aje rwose kubazura none. Kugira ngo abahagurutse aho Sekibi yabatsinze. Beguke bagana uwabameneye amaraso ye ku musaraba.

Abo bose rero barambaraye mu cyaha nyuma yo guha Umwanzi icyuho, Yezu Kristu wapfuye akazuka arababwira none ati ‹‹wa musore we , wa mugore we, wa mugaboo we, wa mwana we, wa mukobwa we…ndabigutegetse, haguruka mu cyaha››. Kuko kuva mu byaha ni ko guhaguruka nyako, ni ko kuzuka nyako. Ni byo Roho Mutagatifu adusaba twese agira ati ‹‹kanguka, wowe usinziriye! Haguruka, uve mu bapfuye, maze Kristu akumurikire!›› (Ef 5, 14). Abo bose rero barira kubera ubusinzi bukabije bw’ababo, kubera ubusambanyi bw’abana babo , ababyeyi babo, abagabo babo cyangwa abana babo, Yezu Kristu wapfuye akazuka arabahumuriza buri wese ku giti cye agira ati ‹‹ wirira››. Yezu Kristu ntawe ahumuriza agamije kumuhuma amaso. Ahubwo nuko aba azi neza aho agejeje igikorwa gikomeye cyo kugaragariza impuhwe ze, abarizwa n’uko baba bibeshya ko zabihishe.

Umubyeyi Bikira Mariya Nyirimpuhwe naduhe kwakira Yezu Kristu uje none kuguhumuriza no kuduhoza akoresheje ububasha bw’Impuhwe ze bwomora ibikomere by’urupfu, bugaha abapfuye amahoro adahera, kandi bugahindura abanyabyaha ruharwa. Bikira Mariya natwakire twese atugire natwe ibikoresho byo guhumuriza no guhoza abandi muri Yezu Kristu wapfuye akazuka. Maze ubuziraherezo tuzahore dusingiza Uwapfuye akazuka.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.