Yeremiya 13,1-11

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 13,1-11

Dore uko Uhoraho ambwiye: “Genda ugure umukandara wa hariri maze uwukenyere, nyamara ariko wirinde kuwumesa.” Naguze umukandara nk’uko Uhoraho yari yabivuze, maze ndawukenyera. Uhoraho yongera kumbwira ati “Haguruka ugende ukenyeye umukandara waguze maze ujye i Perati, nuhagera uzawuhishe mu isenga ry’urutare.” Naragiye nywuhisha i Perati, nk’uko Uhoraho yari yabintegetse. Hashize iminsi myinshi, Uhoraho arambwira ati “Haguruka ujye i Perati uvaneyo wa mukandara nari nagutegetse guhishayo.” Ubwo nagiye i Perati gushakashaka no kuvanayo wa mukandara aho nari nawuhishe. Umukandara nsanga warononekaye nta cyo ukimaze. Nuko Uhoraho arambwira ati “Uhoraho avuze atya: Nguko uko nzahindanya ubwirasi bwa Yuda, n’ubwirasi bukabije bwa Yeruzalemu: Uyu muryango mubi wanze kumva amagambo yanjye, ugakomeza kunangira umutima, ukiruka inyuma y’ibigirwamana kugira ngo ubiyoboke kandi unabipfukamire. Uragahinduka nk’uwo mukandara utagifite akamaro! Nk’uko umuntu akenyera umukandara, nanjye nari nariziritse ku bantu ba Israheli n’aba Yuda kugira ngo bambere umuryango, ubwamamare, ikuzo n’umutako, ariko banze kunyumva. Uwo ni Uhoraho ubivuze.