ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 14,17-22
Uhoraho arambwira ati “Uzababwire aya magambo uti ‘Amaso yanjye ahongoboka amarira adakama umunsi n’ijoro, kuko icyago gikomeye cyavunaguye umukobwa w’isugi, umuryango wanjye ukaba washegeshwe n’intikuro idakira. Ngana mu mirima nkahasanga abishwe n’inkota, nagaruka mu mugi ngahura n’abahonyorwa n’inzara. Abahanuzi n’abaherezabitambo barazenguruka igihugu, ariko ntibasobanukirwe.’” Uhoraho, waba se waratereranye Yuda, Siyoni ukaba warayizinutswe? Ni kuki uduteza ibyago bidakira? Twari twiringiye amahoro none nta n’icyiza tubona, igihe twari gukira, ahubwo dutashywe n’ubwoba! Uhoraho, tuzi neza ububi bwacu, ndetse n’ubuhemu bw’abasekuruza bacu; ni byo koko twagucumuyeho. Girira icyubahiro cy’izina ryawe maze woye kutugaya, wisuzuguza intebe y’ikuzo ryawe! Ibuka isezerano watugiriye, maze ureke kuryirengagiza! Mu bigirwamana by’amahanga se, hari na kimwe kigusha imvura? Ijuru se ni ryo ubwaryo rigusha imvura y’umuvumbi? Si wowe se Uhoraho, Imana yacu? Turakwiringiye rero, kuko ari wowe ukora ibyo byose.