Yeremiya 18,1-10

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 18,1-10

Uhoraho abwira Yeremiya ati “Manuka bwangu ujye iw’umubumbyi, ni ho nzakubwirira amagambo yanjye.” Nuko ndamanuka njya iw’umubumbyi, nsanga ariho arabumba. Iyo yagiraga ibyago agacikwa n’icyo yabumbaga, yakoraga ikindi akurikije uburyo bw’umubumbyi w’umuhanga. Nuko Uhoraho arambwira ati “Bantu ba Israheli – uwo ni Uhoraho ubivuze – murakeka ko ntabagira  nk’uko uriya mubumbyi abigenza? Bantu ba Israheli, muri mu kiganza cyanjye nk’ibumba riri mu kiganza cy’umubumbyi! Hari ubwo niyemeza kurandura, guhirika no kurimbura iki gihugu cyangwa iriya ngoma; ariko icyo gihugu cyakwihana ubugome bwacyo nkisubiraho, nkareka icyo cyago nari ngiye kugiteza. Hari n’ubwo niyemeza kubaka no gushinga iki gihugu cyangwa se iriya ngoma; ariko bakwanga kumva ijwi ryanjye, ahubwo bagakora ikibi nanga, nkisubiraho nkareka ibyiza nari niyemeje kubakorera.”