Yeremiya 2,1-3.7-8.12-13

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 2,1-3.7-8.12-13

Uhoraho ambwira iri jambo agira ati « Genda! Urangurure mu matwi ya Yeruzalemu uti ‘Uhoraho avuze atya: Ndakwibutsa ubuyoboke bwo mu bukumi bwawe, n’urukundo wari umfitiye ukirambagizwa. Icyo gihe wankurikiraga mu butayu, mu butaka butagira ikibumeramo. Israheli yari umwihariko w’Uhoraho n’umuganura umugenewe ; uwawuryagaho wese yarawuryozwaga, maze agaterwa n’ibyago. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Nabazanye mu gihugu cy’umurumbuke kugira ngo murye ku mbuto zacyo, kandi munyurwe n’ibyiza byacyo. Nyamara mwebwe mukigezemo muragihindanya, maze umurage wanjye muwuhindura umwaku. Abaherezabitambo ntibagize bati ‘Uhoraho ari he?’ Abazi amategeko yanjye baranyirengagije, abayobora rubanda banyiteruyeho. Abahanuzi bahanura mu izina rya Behali, maze biruka inyuma y’ibidafite akamaro. Juru, ibyo nibigutangaze, wumirwe kandi ujunjame. Uwo ni Uhoraho ubivuze. Koko, umuryango wanjye wakoze amahano abiri: barantaye jye soko y’amazi afutse, bifukurira amariba yabo bwite, amariba yatobotse adashobora no kuregamo amazi.»