Yeremiya 30,1-2.12-15.18-22

ISOMO RYO MU GITABO

CY’UMUHANUZI YEREMIYA 30,1-2.12-15.18-22

Uhoraho abwira Yeremiya iri jambo: “Uhoraho, Imana ya Israheli avuze atya: Uzandike mu gitabo amagambo yose nakubwiye. Ni jye ubwanjye wabatangarije umukiro kandi nywubagezaho; nta bwo ari imana y’inyamahanga iba iwanyu. Bityo rero muri abahamya banjye, naho jye ndi Imana – uwo ni Uhoraho ubivuze – Nta muntu ufite wo kukurengera, igikomere cyose kibonerwa umuti, ariko icyawe nta miti yakivura. Abakunzi bawe bose barakwirengagije, ntibakikwitayeho! Naragukomerekeje boshye ukubiswe n’umwanzi; ari na cyo gihano cyawe kubera ibicumuro byawe bitagira ingano, n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza. Kuki utakishwa n’uruguma rwawe? Igikomere cyawe ntigishobora gukira! Nakugize ntyo kubera ibicumuro byawe bitagira ingano, n’ibyaha byawe bidahwema kwigaragaza. Uhoraho avuze atya: Nzavugurura amahema ya Yakobo, abayatuye mbagirire impuhwe: buri mugi uzongera wubakwe ku musozi wawo, na buri nzu nziza isubire mu kibanza  cyayo. Abantu bazavuza impundu zo gushimira, ziherekezwe n’amajwi menshi y’ibyishimo. Nzabaha kororoka ubutazagabanuka, nzabubahiriza kandi ntibazasuzugurwa. Abana babo bazasubizwa ubutoneshwe bahoranye, umuryango wabo ushinge imizi imbere yanjye, maze mpane ababashikamiraga bose. Umwami wabo azaba ari umwe muri bo, umutware wabo azabakomokemo, kandi nzamuzane mwiyegereze. Ni nde rero watinyuka kunyegera? Uwo ni Uhoraho ubivuze. Muzambera umuryango, nanjye mbabere Imana.”