Yeremiya 31,1-7

ISOMO RYO MU GITABO CY’UMUHANUZI YEREMIYA 31,1-7

Icyo gihe – uwo ni Uhoraho ubivuze – nzaba Imana y’Imiryango yose ya Israheli, na yo izambere umuryango. Uhoraho avuze atya: Umuryango warokotse inkota mu butayu wangizeho ubutoni. Israheli igiye kwiruhutsa. Uhoraho yambonekeye mu gihugu cya kure agira ati “Nagukunze urukundo ruhoraho, kandi ubudahemuka ngufitiye ni bwo butuma nkwiyegereza. Ndashaka kukubaka bundi bushya, kandi koko uzubakwa, wowe mwari Israheli. Uzasubirana ingoma zawe, maze ushagarwe n’abantu bari mu birori. Uzongera utere imizabibu ku misozi ya Samariya, kandi abazaba bayihinze babe ari na bo bayisarura.” Koko hateganyijwe umunsi abarinzi bazatera hejuru ku musozi wa Efurayimu, bagira bati “Duhaguruke ! Tuzamuke i Siyoni; dusange Uhoraho Imana yacu.” Uhoraho avuze atya : Nimuvugirize Yakobo impundu z’ibyishimi, nimwakirane amashyi y’urufaya umutware w’amahanga ! Nimwiyamire, mwishime mugira muti “Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli !”