Yezu arinjira amufata akaboko, maze umukobwa arahaguruka

KU WA MBERE W’ICYUMWERU CYA 14 GISANZWE

KU YA 9 NYAKANGA 2012

AMASOMO:

HOZEYA 2,16.17b-18.21-22; Zaburi 145 (144); MATAYO 9,18-26

‹‹YEZU ARINJIRA AMUFATA AKABOKO, MAZE UMUKOBWA ARAHAGURUKA.››

 

Yezu Kristu uyu munsi aragaragariza ububasha bwe abamwemera. Aragaragaza ububasha ku ndwara yari yarananiranye. Aragaragaza ububasha yihariye afite ku rupfu. Byose arabikorera abamwemera bakamwegerana ukwicisha bugufi. Maze bakamwingingana ukwizera. Umutware wari umaze gupfusha umukobwa we, yabadukanye ikibatsi cy’ukwemera maze asanga Yezu adashidikanya, amupfukama imbere maze amwinginga agira ati ‹‹umukobwa wanjye amaze gupfa; ngwino umuramburireho ikiganza arakira.››

Iryo sengesho rivuganywe ukwemera n’ukwicisha bugufi, kandi rivuga ibintu uko biteye nta gukabya cyangwa gufobya, ryatumye Yezu ahagurukana bwangu n’abigishwa be agana mu rugo rw’ uwo mutware kugira ngo akize umwana we urupfu. Umugore wari aho ngaho yumvise ukwemera k’uwo mutware udashidikanya ko Yezu ashobora rwose kuzura n’abapfuye, uwo mugore na we byamwongereye ukwemera maze yemera rwose ko Yezu ashobora kumukiza indwara yo kuva yari amaranye imyaka cumi n’ibiri. Nuko asa n’utanguranwa ngo Yezu atamusiga mu burwayi bwe, maze amuturuka inyuma akora ku ncunda y’igishura cye, yemera rwose ko namukoraho byonyine biri bumukize. Nuko Yezu amurebana impuhwe aramubwira ati ‹‹humura Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.›› Maze ako kanya ahita akira koko. Naho Yezu akomeza urugendo rwamugejeje kwa wa mutware, arinjira, afata akaboko k’umukobwa wari wapfuye maze aramuhagurutsa.

Uyu munsi rero Yezu Kristu wapfuye akazuka ari rwa gati muri twe nk’uko yabidusezeranyije(Mt 28,20). Dufite rwose aho tuzi neza ko tumusanga tukavugana na we imbona nkubone. Tukaba dushobora kumutakira, kumutabaza, kumukoraho ndetse no kuba umwe na we tumuhabwa. Aho nta handi ni mu Ukaristiya. Ku buryo bwihariye igihe haturwa igitambo cy’Ukaristiya ububasha bwose bwa Yezu Kristu budukiza indwara za roho n’iz’umubiri burakora rwose bwose uko bwakabaye. Misa ni Yezu Kristu wapfuye akazuka uhagaze rwagati muri twe adukiza. Mbese muri make mu Misa y’uyu munsi Yezu Kristu wapfuye akazuka aratwigaragariza maze nitumwakirana ukwicisha bugufi n’ukwemera tukamutakambira nta buryarya, turamukoraho dukire, maze nadukoraho atuzure. Ngira ngo ari indwara ari n’urupfu ibyo byose ntacyo tudafite. Icyo tubuze ni ukwemera ko Yezu Kristu ari Umutegetsi n’Umukiza rukumbi. Mbese muri make ko ashobora rwose kudukiza icyaha icyo ari cyo cyose n’urupfu urwo ari rwo rwose.

Koko rero dufite indwara nyinshi zatuzonze ari ku mutima ari no ku mubiri . Ubwo burwayi bwacu bwigaragariza mu myitwarire cyangwa amarangamutima akurikira: ubwoba, agahinda, intimba, impagarara,kubura amahoro n’amahwemo, kubura ibitotsi, ubusambanyi, ubwomanzi n’ubuhabara, ikinyoma, agasuzuguro n’umujinya, urwango, urwikekwe no kuburira bose ikizere n’ urugwiro n’akanyamuneza, umushiha n’ikirungurira cy’umutima, kutanyurwa n’umuhamagaro urimo ukawomeka ku yindi uhemukira Isezerano, kwiheba, kwigunga, kutiyakira no kwiyitaho ukirema bushyashya, irari ry’ibintu, ruswa, ikimenyane n’ivangura, kujarajara mu buzima ntugire Ukuri uhora wiziritseho maze ugahora wemeza ibyo abo ukeka ko bakurusha ubwenge cyangwa imbaraga cyangwa ifaranga bashyigikiye, kugendera ku bitekerezo by’abandi gusa ntiwumve ko nawe ufite uruhare n’uburenganzira ku mitekerereze ya muntu, inzika, inzigo n’ubwicanyi bukoresha amarozi, amasasu, ubupfumu cyangwa intwaro gakondo z’abanyarwanda, ibitutsi n’imivumo , intonganya, ubugugu ,ubusambo n’amahugu, isoni zo kwanga ikibi ngo utagawa cyangwa zo gukora icyiza ngo udasekwa n’ibindi….Hari igihe rero tubaho tutariho. Muri roho ubuzima bwacu bugasa n’ubwazimye kubera kuzikama muri ibi tumaze kuvuga, ibisa na byo, ibibyarwa na byo cyangwa ibyo byo ubwabyo bibyara. Ugasanga Yezu ntaho tugihuriye rwose na we.Nta guhabwa amasakaramentu, nta guhinguka mu kiriziya, ndetse n’igihe cyo gushyingira cyangwa gushyingura umuntu agahera inyuma y’umuryango wa kiriziya.Agahora akora uko ashoboye ngo ahunge ahantu hose cyangwa umuntu wese ushobora kumwegereza Yezu. Ibyo rero ni ibimenyetso by’urupfu rwa roho. Bene uwo usanga atagishoboye no kwegura akaboko ngo akore ku kimenyetso cy’umusaraba, amasengesho yose ageraho akamuhanagurikamo, ndetse na Ndakuramutsa Mariya. Bene abo turabazi cyangwa turabana., cyangwa ni twebwe ubwacu. Urwo rupfu rero ruturimo. Abo rero ni ukubatabariza, maze Yezu ubwe akabasanga aho baryamye kugira ngo abahagurutse. Kandi ni twe Yezu ashaka gukoresha nk’umuhanuzi Ezekiyeri (Ezk 37,1-14) kugirango ubutumwa bwacu buzure abo bapfuye ( Mt 10,8). 

Ariko ubanza ubuzahare buruta ubundi ari ukubura ukwemera kuko bidufungira inzira igana ku mukiro w’iteka no ku mukiza nyakuri. None se uyu munsi Yezu nakubwira ati ‹‹ukwemera kwawe kuragukijije›› hari icyo biri bukumarire kandi uko kwemera kwawe nta guhari? Kubikubwira byo arabikubwira kuko biri kuri gahunda ye y’uyu munsi. Hano twese dushobora kwibaza ibyo twemera ko Yezu ashobora kudukorera. Ni iki wiyumvisha kandi wemera ko Yezu Kristu ashobora gukora mu buzima bwawe cyangwa ubw’abandi? Koko rero hariho nk’abantu bemera rwose ububasha bw’amashitani, bagahorana ubwoba bwayo, kugeza ubwo bemeye kuyayoboka no kuyakorera kugira ngo atabahitana. Abo bantú bumva ko nta bubasha Yezu afite bwo kubakingira amashitani. Niyo mpamvu bahitamo kwiyegurira Shitani bicisha indasago aribyo bisobanura kunywana na yo; abandi bakayegurira amazu yabo bayatabamo ibinyabubasha byayo; abandi bakayambarira ibimenyetso cyangwa impigi kugira ngo ububasha bwayo bujye bubaherekeza ahantu hose. Ntacyo twiriwe tuvuga ku bayigurishaho roho zabo kugira ngo ibahe ubumenyi, ubukorikori cyangwa ibikoroto. Abo bantú Sekibi barayemera, bakemera n’ububasha bwayo. Ni abayo barayiyeguriye rwose.Ariko bahisemo nabi. Iyo baje mu Kiriziya baba baharí badahari, baje kubeshya abakristu banibeshya ubwabo kuko Yezu Kristu we atabeshywa. None se twe Abakristu Yezu tumwemera dute?Twemera rwose ko ashobora byose kandi tukamwemerera kumuyoboka muri byose dukoresheje ubuzima bwacu bwose?

Koko rero abo bemera Sekibi baribeshya kuko si we Mutegetsi (Nyagasani). Si we Mukiza. Uwahawe ububasha bwose mu Ijuru no munsi ni Yezu Kristu wapfuye akazuka. Ni we Mutegetsi n’Umukiza rukumbi (Mt 28, 18-19; intu 2,36). Abo rero bose Sekibi yashyize ku nkeke y’ubwoba maze bakamukorera ubutaruhuka n’ubutarora inyuma, Yezu Kristu wapfuye akazuka aje abasanga niba bagitera akuka ngo bamukoreho abakize. Niba kandi bararangije gupfa ngo we ubwe abafate akaboko abahagurutse. Kuko na byo abishoboye.

Umubyeyi Bikira Mariya nadufashe twese uyu munsi kwakira Yezu Kristu wapfuye akazuka , Umutegetsi n’Umukiza rukumbi maze guhura na we none biduhe kumutura ubuzima bwacu, abuzure, abuvure kandi azahore abusingirizwamo ubuziraherezo.

 

Padiri Jérémie Habyarimana