Yezu, nzagukurikira aho uzajya hose

Ku wa gatatu w’icyumweru cya 26 B gisanzwe,

03 Ukwakira 2012 

AMASOMO: 1º.Yobu 9,1-12.14-16

2º.Lk 9, 57-62 

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

Yezu, nzagukurikira aho uzajya hose 

Iki gitekerezo cyiza, ni cyo buri wese muri twe yari akwiye guhorana aho ari hose. Uwabibwiye YEZU mu Ivanjili tumaze kumva, wagira ngo YEZU KRISTU yamwangiye ko amukurikira. Oya. Ahubwo YEZU ashaka kutwumvisha ko kumukurikira atari ukubarirwa mu ntumwa ze cyangwa mu bigishwa be ba hafi gusa. Aha dusangamo igisobanuro cy’ibijyanye n’umuhamagaro. 

Koko rero, abafite ibibazo bijyanye n’umuhamagaro (vocation), nibasobanukirwe ko ingabire zitangwa zinyuranye. Bamwe bahabwa kubarirwa mu bakurikiye YEZU aho yajyaga hose. Abo tubita abihayimana. Ni Abasaseridoti, abafurere, ababikira n’abandi biyemeza kubaho basenga. Abenshi muri abo, bahitamo no kudashaka kugira ngo begukire umurimo wo kwamamaza Inkuru Nziza no kubera isi ikimenyetso cy’ubuzima bw’ijuru. Hari ibihugu bimwe na bimwe cyane cyane iby’iburasirazuba bikomatanya umuhamagaro wo kwiyegurira Imana n’uwo gushaka. Ibyo nta kibazo biduteye kuko ari umuco karande bakomeyeho kandi Kiliziya yahaye umugisha. Nta cyo bitwaye. Ariko na none tumenye ko muri izo Kiliziya zemerewe gukomatanya kwiha Imana no gushaka, gushaka bidashobora kuba itegeko ntakuka. Abafite ubushake biyemeza kubaho badashatse kubera Ingoma y’Imana. Abo ni na bo batorwamo abepiskopi. Ibyo bikatwumvisha ko mu by’ukuri umuhamagaro wo gukurikira YEZU ku buryo bwegereye cyane ushimirwa kwigomwa urushako (gushaka). 

Dukomeze twumve neza impamvu igisubizo cya YEZU gisa n’aho cyabaye guca intege uriya muntu wifuzaga kumukurikira aho azajya hose. Isomo YEZU ashaka kuduha, ni ukudasuzugura umuhamagaro wo kumukurikira mu buzima busanzwe. Kuba utari uwihayimana, ntibikubuza gukorera YEZU KRISTU wamamaza Ingoma ye y’Umukiro n’amahoro. Iyo nzira ni yo yitwa ubulayiki. N’ubundi Kiliziya ikomezwa n’abalayiki, abagabo n’abagore basobanukiwe n’Ivanjili bakemerera gukingurira umutima wabo Urukundo ruzima rwa YEZU KRISTU na BIKIRA MARIYA. 

YEZU, ni We utoranya mu bantu bose bemeye izina rye, maze bake bagahabwa kuzaberaho kwamamaza Ingoma ye mu bice byose by’isi. Bene abo, ntibakwiye kurungarunga mu bintu byo ku isi. Bakwiye kuberaho gusa kwamamaza Inkuru Nziza no gutega amatwi ingorwa dusanga mu mfuruka zose zo ku isi zitagira uzumva. Abihayimana bakunze guhura n’ibishuko byo gusambira iby’isi. Bakunze gukururwa n’abahisemo ya nzira ya kilayiki gusangira na bo byose harimo n’ibitari ngombwa. Dutekereze ku bihayimana bifungirana mu bigo basenga. Ese mugirango ntibakiriye ingabire yo kuguma imbere ya Nyagasani gusa? Barayakiriye kugeza aho n’ iyo hari uwitabye Imana mu miryango yabo batajyayo. Yaba se, yaba nyina cyangwa umuvandimwe, ntibirwa bahangayikishwa no kujyayo. Icyo bakora ni ugusenga gusa bamusabira. Abo ni ba bandi basezerana kuzaguma ahantu hamwe basenga kugeza ku rupfu. Abo ngabo bagira amahirwe yo kumva iyi Vanjili ibujurijweho. Ni ngombwa ko abahitamo kwiyegurira Imana bashishoza kugira ngo isi itabagabanyamo kabiri kandi baritanze rwose. Tubasabire ingabire y’ubushishozi cyane cyane ababa rwagati muri rubanda nk’abasaseridoti bashinzwe amaparuwasi. Kimwe n’abandi bose baba rwagati mu isi, ntibiborohera kumenya umupaka batagomba kurenga basiga Imana basubira mu isi. 

Ikindi dusabira umuntu wese wumva aganisha ubuzima bwe mu ijuru, ni ukwihangana kugera ku ndunduro nka YOBU tumaze iminsi twumva mu isomo rya mbere. Akenshi iyo turi mu ngorane no mu bibazo, hari ubwo tugendererwa n’abavandimwe n’inshuti. Si ko bose batugira inama nziza. Urugero twarubonye kuri YOBU wari mu mage arenze urugero maze zimwe mu nshuti ze zikaza kumwegera ngo ziramugira inama yo kumukomeza. Izo nama zari bwoko ki se nyamara! Zari zigamije kumutandukanya n’Imana. We ntiyumviye amabwire y’abo bagenzi be. Yakomeje gushishoza no gutekereza yirinda burundu gutandukira mu bitekerezo bye imbere y’Imana Data umubyeyi we n’Umugenga wa byose. 

Dusabirane twese kumenya umuhamagaro wacu no kuwukomeraho nta kuvangavanga. Dukomeze kuzirikana icyo rya jwi risobanura, rya rindi ryiyemeje gukurikira YEZU aho azajya hose. N’igisubizo YEZU atanga tucyumve neza. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.