Isomo: Yobu 1,6-22

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu 1,6-22

Umunsi umwe, abamalayika b’Imana baza gutaramira Uhoraho, Sekibi azana na bo. Uhoraho abaza Sekibi ati “Uturutse he?” Sekibi aramusubiza ati “Mvuye kuzerera isi no kuyitambagira.” Uhoraho abwira Sekibi ati “Ese witegereje umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi usa na we ku isi; ni umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, atinya Imana kandi yirinda ikibi.” Sekibi asubiza Uhoraho ati “Ese kugira ngo Yobu atinye Imana ni ku busa? None se ntiwamuhaye uruzitiro rumurinda, rukazenguruka inzu ye n’ibyo atunze byose? Ibikorwa bye byose wabihaye umugisha, none amatungo ye yuzuye igihugu. Ariko urambuye ukuboko kwawe ugatsemba ibyo atunze byose, nta kabuza azakuvuma urora.” Uhoraho abwira Sekibi ati “Ndabyemeye, ibye byose ndabikweguriye; gusa we ubwe ntugire icyo umutwara.” Nuko Sekibi arikubura aragenda. Umunsi umwe rero, abahungu n’abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo barya kandi banywa, nuko intumwa iza kubwira Yobu iti “Ibimasa byarimo bihinga, n’indogobe zirisha iruhande rwabyo, nuko Abanyesaba barahuruduka barabinyaga, bicisha inkota abagaragu bawe; ncika ku icumu jyenyine, ndahunga nza kubikumenyesha.” Umwanya akibivuga, undi aba ashinze aho ati “Inkongi y’umuriro w’Imana yamanutse ku ijuru, itwika intama n’abagaragu iratsemba ; ni jye jyenyine warokotse nza kubikumenyesha!” Umwanya akivuga ibyo, undi aba aratungutse ati “Abakalideya biciyemo ingamba eshatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, bicisha abagaragu bawe inkota; ni jye jyenyine warokotse nza kubikumenyesha! Igihe akivuga, undi aba ageze aho ati “Abahungu n’abakobwa bawe bari mu nzu ya mukuru wabo barya kandi banywa divayi, nuko inkubi y’umuyaga ituruka hakurya y’ubutayu, ihirika inkuta z’inzu zose uko ari enye, na yo irarindimuka ibagwa hejuru barapfa; ni jye jyenyine warokotse nza kubikumenyesha!” Yobu arahaguruka ashishimura igishura cye, yikomboza umutwe, arambarara hasi, aramya agira ati “Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubirayo nambaye ubundi. Uhoraho ni we wampaye, Uhoraho ni we wishubije; nihasingizwe izina ry’Uhoraho!” Muri ayo makuba yose Yobu ntiyigeze acumura; nta n’ijambo risebya Imana yigeze avuga.