Catégories
Amasomo matagatifu UMWAKA B

Isomo: Yobu 19,21-27

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu 19, 21-27

Yobu abwira incuti ze zakomezaga kumushinja ati “Mwebwe ab’incuti zanjye ndabatakambiye, nimumbabarire, dore Nyir’ububasha yaranshegeshe! Ni kuki munyibasiye nk’Imana? Ese ntimuzageza aho mumpa agahenge? Icyampa ngo amagambo yanjye azandikwe, bayashyire ku rubaho rw’umuringa, bakoresheje ikaramu y’icyuma, maze bayasharage ku rutare ubutazasibangana! Jyewe nzi ko umuvugizi wanjye ariho, amaherezo azatunguka ku isi aze andengere; Namara kunkangura azampagarika iruhande rwe, maze mbonere Imana mu mubiri wanjye. Koko ni jyewe ubwanjye uzayirebera, nzayibonesha amaso yanjye bwite atari ay’undi; ngiyo inyota inyuzuye umutima.”