Isomo: Yobu 3,1-3.11-17.20-23

Isomo ryo mu gitabo cya Yobu 3,1-3.11-17.20-23

Yobu abumbura umunwa, avuma umunsi yavutseho. Nuko afata ijambo agira ati “Umunsi navutseho ntukabeho, n’ijoro ryavuzwemo ngo ‘Umwana w’umuhungu yasamwe!’ Ni kuki ntavutse ndi igihwereye, cyangwa ngo mbe narahwereye nkibona izuba. Ibibero bya mama byankikiriye iki? Amabere ye yanyonkereje iki? Ubu none mba nibereye ikuzimu, niryamiye mu mahoro, kandi mba nsinziriye niruhukira, ndi kumwe n’abami n’ibikomangoma, bari bariyubakiye amazu bahambwemo, cyangwa hamwe n’abatware bari batunze zahabu, amazu yabo barayahunitsemo feza. Ubonye ahubwo iyaba mama yarakuyemo inda, sinigere mbaho nk’abandi bapfa batabonye izuba! Ikuzimu abagome bashira ubukaka, ni ho abananiwe bajya kuruhukira. Ni iki gituma Imana ireka imbabare zikavuka, igaha ubugingo ab’umutima wuzuye amaganya; bamwe bifuza urupfu bakarubura, bakarushakashaka kurusha umukiro wundi! Nuko bakishimira kubona aho bazahambwa, bakanezezwa no kugenerwa imva. Umuntu utazi iyo agana kandi akaba yibasiwe n’Imana, kubaho yabiherewe iki?